Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

Mwikosore, ibi birerekana ko ibyo mwandika biganisha Ku binyoma, ubwo mwigaragaje uko muri. Guhanwa ku munyamakuru wanditse iyi nkuru ntibihagije ahubwo team yose inkuru inyuraho kugira ngo isohoke ifite ikibazo gikomeye. Management ya Kigalitoday yibuke abanyarwanda tudafite umwanya wo gutakaza. Thx

Alisa Hello yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Namwe koko ntabunyamwuga mbabonyemo kandi muba mwiyicira isoko.ahaaaaaaaaaa

MURASA Evariste yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ewn musaza uranyemeje hano kbs neza neza nari mbyemeye

Vidy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Rwose bavandimwe twizera itangaza makuru cyane iyo twumvise ngo abanyamakuru babivuze aba ari sawa. ibaze nkutarangije iyinkuru mumutwe we harimo iki???? the system should be consistent.
ibyo ukoreye iki kinyamakuru uramutse ubishyize mumibare bahita bakwirukana. any way uzi gukora inkuru

alias yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ariko se koko Abanyarwanda muzaba smart ryari? Jye nabisomye nziko abeshya kuko date nyizi.Ahubwo hano babeshya ibyoroshye.Naho uwavuze ngo azabeshyuze yabirangije kuko yasoje abeshyuza.

Munyansanga yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

seriously?!!?!!! ibi ntibyari bikwiye kbsa. ku kinyamakuru twizeraga

vlad yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

PLZ, Ntimugateshe abantu igihe basoma inkuuru z’ibinyoma. ibi biragaragaza ko nta ndangagaciro z’ubunyarwanda mufite yaba uwanditse ndetse n’ikinyamakuru muri rusange

plz wibuke ko hari abantu benshi bo mumahanga yose bashobora gusoma inkuru zanyu.ibi ntibikwiye mu itangazamakuru ry’umwuga.

Murakoze, kandi I seriously.

Eddy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Saba imbabazi IMANA Woe wifashe ukabeshya! Ibyo ni anti Christ nta munsi IMANA yashyizeho wo kubeshya!

Huh yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Nibyo numunsi wokubeshya ntihagjre ubarakarira urakara kd nawe ashake uwabeshya ntimugakomeze ibyoroshye

Valens yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

mwabonye kuyumunsi aruwo kubeshya rero none mudu kubise cyase muhanuka ubu se ibi bimariyiki sosiyete nyarwanda mwisubireho kbx!

Emmy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

mukwiye kwirukana abakozi nkaba binjiji, murutwa na Royal yabirukanye Namwe nimwirukana muzamuhereho

Esther yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Mbegaa!! Murantunguye Pe!! Gusa Abo Bahanzi Babikoze Byaba Aribyiza. Inkuru Yarinziza None Irangiye Nabi Pe!

Innocnt yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka