Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

Ibitekerezo   ( 125 )

Ewana naringizengo nukuri narimbikunze kbsa aruko rwose inkuru irangiye nabi mbega ubundise uwomutima wo kwigobotora abanyenda nini bawukura he nabo ko yabarenze

Eemmy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

nibyokoko bakwiye kubiganiraho bakareba icyakorwa kibanangeye.

umuhoza gentille yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Stupidity..☝

Pie yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ntasoni koko!!?? ntumugakinishe abantu mwitwaje umunsi mwise uwo kubeshya! Asyiki!!!!!

dady yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Très deçu ngo mwabeshyaga!! Those are stupid games zitagakwiye gukinwa numuntu ushaka amafaranga mu kazi ke. C’est ridicule mimushaka muyinige ariko sibyo.

Mthoka yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

hahaaaa gusa murantunguye pee namwe ntabwo byari bikwiye peee
gusa nabahanzi babonereho bashake icyogukora bibukeko nabo Ejo bazasaza babyigeho icyo Nigitekerezo

Mugisha yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Très bon poisson d’avril vraiment. Iyi nkuru nari ngize ngo ni ukuri ndetse nshimye abahanzi bacu. --- Cyakora nk’uko ba sogokuruza babivuze ngo ukuri gushirira mu biganiro rero!

John yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

huuuuuuuh ibi se ni ibiki mwagiye muba abagabo

alexis yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

ibi ni ubuswa budakwiye abanyamwuga nka mwe

alexis yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Asyigari we murankoze gusa!! Uzi ukuntu nari ntangiye kwishima ko abaririmbyi bacu bafite urukundo hagati yabo

Njyewe yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

hhhhhhhhhhhh.uri umuswa gusa.mbabajwe n igihe ntaye mbisoma gusa.

parfait yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

hhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!muri fake gusa!!!!!!!narintunguwe nibyaba bahanzi rwose

honey yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka