Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.
Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.
Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.
Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".
Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.
Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.
Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.
Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.
Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.
Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.
Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.
Ohereza igitekerezo
|
Asyiwee, umwanyantaye mbisoma nkiyiciragahunda. gsa ndamara umwaka wose ntongeye gusoma kigalitoday
ujye wibuka ko uri mukazi wangu kubeshya ninde wabigutumye ngewe nubona nongeye gufungura ikinyamakuru cyanyu uzampe imbwa impeke kumugongo.
Muntesheje igihe gusa.
Ubwo se nibwo bunyamwuga muvuga? Iyo tariki se wise iyo kubeshya niwowe wayishyizeho? Sibyiza gukinisha abantu .
I never thought we still have fake individuals in rwanda ni gute ukina imikino yabana ukayikinira kucyinuamakuru gifite abasomyi wiyirukane uri mafene kabsa
Nawe umwanya utaye ubyandika, bivuzeko nawe wibeshye! gs muri bantakigenda! njye nagusabira guhita wirukanywa!!!
muaraduhemukiye cyane
murampemukiye cyane kandi nabizeraga. ibi ntabwo bisekeje ntanubwo njye mbonako byari bikwiye. tuzinduka kare cyane tugafungura interneti zacu ngo tumenye amakuru kugihugucyacu no hanze mbere yo kujya mukazi, none ngo ni ukubeshya!! uyumunyamakuru yagombaga kubiteramo blague nabo babana .ntabizane hano ngo bisomwe nisi yose!
muraduhemukiye kbsa kuko ubu narangije nokubibwira incuti zanjye ubuse nkoriki kugira babyikuremo gusa ntimuzongere
Hahhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!! sha wowe uranyemeje Kabisa ibazeko naringiye ntasomye interuro ya nyuma
ndatekereza kubantu nkabo impamvu batesha abantu umutwe barenze .?...
nukuri ntimuzasubire murinkozi zibibi!¡!¡!!gusa binabaye abo bahanzi bba bafite ukuri
murakoze
Nukuri muge mugendana nigihe! ubuse umuntu mukuru nkawe wafashe igihe cyokubeshya abanyarwanda bagukurikira koko!!!! aharero ubawitakariza icyizere kd jyumenyako hano ukurikirwa nabantu beshibatandukanye bivuzeko harimo abo utagomba kubeshya so usabe imbabazi murirusange thx.