Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

Ibitekerezo   ( 125 )

muri fake kweli. muradukinishij nimutadusaba imbabazi. mujye mwisomera izo nkuru zanyu. murutwa na radio isamira.

hfujjjc yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Birakwiyeko bisubirwamo

Regis yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

murabahanga muzikureba ibikenew muri music nyarwanda,mukomerez aho

Emmy yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Biratangaje KBS, in hatar muraduhay 2

Janvier yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Burya abanyamakuru Ni abahanga. Mwabeshye ikintu benshi bifuza. Gusa icyo nibaza, nkubu aba bahanzi baramutse basezeye muri Guma Guma nkuko iyo nkuru ibivuga byagenda gute?
Ndabona EAP ishatse yatangira kwitegura Ko byaba. Buryo umusazi arasara akagwa Ku ijambo.
KT mwakize kubwiyi nkuru naho abo bitadhimishije mwihangane. Ubuse muri ba miseke igoroye. Byari kuba bibi iyo batabishyiraho Ko Ari ukubeshya. Aha niho ubunyamwuga Buri ahubwo tukaruhuka mumutwe. Naho abatarangiza Inkuru bumve Ko ubutaha bagomba kujya bayirangiza.
Tugire umuco wo gusoma. Uku Ni ugutebya nkuko musoma urwenya. Ikibazo ahubwo mukunda byacitse

Abuba yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

:):):)ariko ntimugakomeze ibintu yego si byiza gushyigikira icyaha ariko n’ako gatumye wa mugani na EAP iza kwisuzuma ikareba izo mpamvu zashoboka kandi surely na jokes ziba zikenewe ahubwo nibwo bunyamwuga ugendana n’isi aho igeze!

Jojo yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Yanditswe na KT Editorial
" INKURU Y’ISEZERA RY’ABAHANZI MURI PGGSS 2017 "

NDABAGAYE CYANE RWOSE NIMWE KINYAMAKURU NIZERAGA PE! ARIKO IYI NKURU INYERETSE ABO MURIBO NA CHIEF EDITOR AKEMERA KO IJYA KURUBUGA RWANYU MUZIKO RUSOMWA N’ISI YOSE!

IBI NTABUNYAMWUGA kandi NTABUNYANGAMUGAYO BURIMO.

MUNTEREYE UMWANYA.

Jean de Dieu NYIRISHEMA yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

sha arko abanyarwanda bamwe na bamwe baracyafite imyumvire mibi kbs. ubwo c ikosa KT yakoze nirihe kuba yubahirije itariki kndi kuri end yavuze ko mutabifata nkukuri.

Boncoeur yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Muzirikane ko hari usoma umutwe winkuru gusa ibi ni ukwutesha agaciro

tjhg yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Ntimukabeshye Mwabantu Mwe Gusa Nari Mbabaye Kuko Ririya Rushanwa Risusurutsa Benshi Ubwo Nanjye Nihereyeho

King Madiba yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

seriously, mukifata mukabeshya abantu ngo ni ku itariki ya 1 fk gusa. ubuse ababisomye ku itariki 2 twe muradusobanurira iki!

criss yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

yiweee mbega, gusa icyangombwa nuko message yatambutse ahubwo wamugani bategure neza iyi Guma Guma kuko harimo utuntu tutari twiza

Joy yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka