Abahanzi bose bari muri Primos Guma Guma basezeye bitunguranye

Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.

Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017
Aba bahanzi bari muri PGGSS 2017 banditse basezera muri iryo rushanwa. Aha bari bari i Rubavu mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2017

Ku mugoroba wo ku itariki ya 31 Werurwe 2017, nibwo aba bahanzi banditse iyo baruwa bayishyikiriza ubuyobozi bwa EAP itegura PGGSS.

Muri iyo baruwa banditse dufitiye kopi, bavuga ko binubira uburyo irushanwa rya PGGSS ry’umwaka wa 2017 riteguye, ibintu bafata nko gutesha agaciro abaririmbyi n’umuziki wo mu Rwanda.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo gutorerwa kujya muri iryo rushanwa bicaye bagasanga ririya tegeko rishya ryashyizweho n’abategura PGGSS rivuga ko nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzajya muri iryo rushanwa, riheza bamwe kandi bitari bikiwiye mu iterambere rya muzika yo mu Rwanda.

Muri iyi baruba bagize bati" Uyu munsi ni Senderi na Danny, ariko ejo hazaba ari undi muri twe, bagomba kumenya ko ubuhanzi n’ubuhanga mu nganzo butagendanye n’imyaka. Turebye no mu ruhando mpuzamahanga tubona ko aba Star bazwi kandi bakomeye barengeje iyi myaka".

Ibi ngo bigaragaza ko abategura iryo rushanwa badaha agaciro abahanzi bo mu Rwanda ahubwo bakabagaraguza agati, babereka ko babafiteho ubushobozi kubera amafaranga babaha.

Ikindi ngo ni uko usanga abategura iryo rushanwa bategura gahunda, abahanzi baririmo bagomba kwitabira, batabanje kubagisha inama kuburyo ngo usanga bamwe banazijyamo batunguwe.

Ikindi aba bahanzi batishimiye ngo ni uko, iri rushanwa ryagabanirijwe igihe ryaberaga ndetse n’aho ryaberaga haragabanuka, bikaba bibangamiye abahanzi kuba batazabasha kwiyereka abakunzi babo mu mpande zose z’igihugu.

Ikindi ngo n’uko kuba igihe iri rushanwa rizabera cyagabanyijwe, bizagabanya amafaranga ubusanzwe aba bahanzi bakuraga muri iri rushanwa, ibi bikaba bishobora guteza igihombo abahanzi mu myiteguro yaryo.

Aha niho bahera bavuga ko batakomeza kuba muri iryo rushanwa bigaragara ko ngo ririmo ‘akavuyo’ kandi rigamije kubahombya kuruta kububaka no kubateza imbere mu mwuga wabo wa muzika.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou, umuyobozi wa EAP avuga ko yabonye ibaruwa y’abo bahanzi. Ariko ntatangaza niba PGGSS ya 2017 ihagaritswe kuko ngo arateganya ibiganiro n’abo bahanzi kugira ngo bakemure icyo kibazo byihuse.

Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n'aba bahanzi ngo barebe ikivamo
Mushyoma Bubu uyobora ikigo gitegura PGGSS yatangaje ko bagiye kuganira n’aba bahanzi ngo barebe ikivamo

Abaririmbyi 10 bari bari muri PGGSS ya 2017 ni Mico The Best, Christopher, Dream Boyz, Danny Nanone, Oda Passy, Social Mula, Davis D, Queen Cha, Active na Bull Dog.

Basezeye muri iryo rushanwa mu gihe haburaga iminsi mike ngo ibitaramo by’iryo rushanwa bitangire kuko byari kuzatangirira i Huye tariki ya 20 Gicurasi 2017, bigasorezwa i Kigali ya 24 Kamena 2017.

Nubwo umaze gusoma ibi byose, wibuke ko uyu munsi ari ku itariki ya 01 Mata 2017, umunsi wo kubeshya. Ntubifate nk’ukuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 125 )

Ndabona Abahanzi Mubagaraguza Agati Bitari Ngombwa? Iyo Muvuze Ngo Uwemerewe Kuja Muri Psstg Nufite Imyaka 35 Nje Mbambona Ari Ukurengerera? Gusa Murebe Kure Mpibarize Izabera Urubavu Ryari? Murakoze?

Maniriho Joseph yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Dream Boys Tubari Inyuma Guma Guma Niyanyu Ark Kubeshya Sibyiza

Niyonshuti Samuel yanditse ku itariki ya: 26-05-2017  →  Musubize

Bantu mwavuze nabi ahubwo abe arimwe musaba imbabazi, njye ndebye kure nubwo iyi nkuru ibeshya ark K2day yashatse kuvuganira abahanzi kuko ririya tegeko uretse no kubangamira bamwe mubahanzi yanagabanije uburyohe abakunzi ba pggss bakuragamo, nzineza ko abo bireba bumvishe ukuri kwinkuru.
Courage K2day yacu. Turabemera

Tsar Rwego yanditse ku itariki ya: 22-04-2017  →  Musubize

arik nubwo mwabeshyaga ibyo mwavugaga nukuri iri rushanwa nakindi rigamije Atari uguteza inyuma abahanzi nyarwanda

antony yanditse ku itariki ya: 19-04-2017  →  Musubize

murabambere arko mwaratubeshye kd bitemewe

uwimana emmy star yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

babikurikirane ababishinzwe kuko ntango byashimisha abakunzi ba PRIMUS

francis yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

yebabaweee! kbx muradukinishuhije gs bitazongera kubaho uziko kubyakira bingoye nibajije niba ar’ikinyamakuru cg ari za jock zo kuri social media!

Amani from Gs.Gatagara yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

nonese iyi website ni iy’urwenya?!

david yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

nyamara mukinyarwanda baca umugani ngo ukuri gushirira mubiganiro,ubutumwa buri muricyi cyinyoma bufite ishingiro umuntu arebye kure apana ibyakokanya! muzika nyarwanda izagenda itsikira hazamurwa pirimus kuburyo harigihe kizajyera umuntu navuga "rwadan music"benshi bumve primus Gumaguma gahuza miryango!

Bigabo David yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

ibintu byo kubeshya mwitwaje itariki sibyo siubunyangamugayo mwisubireho kandi musabe imbabazi

aline yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Gumaguma ninziza ariko bayite irindi zina

sir yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

arko rero aba bahanzi baravuga ukuri ntabwo bakorera muntara 2 zonyine ngo ngewe utuye ingoma nzamubone mubyigeho kbsa

kraton ismael yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Mwambabaje rwose kubona mushyiraho inkuru yo kubeshya kandi muzi neza ko kubeshya bitaba mu ndangagaciro z’abanyarwanda mwigaye kandi mudusabe imbabazi.

Straton Byukusenge yanditse ku itariki ya: 2-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka