Nyamasheke: Hazatorwa abashinzwe gutegura Kinyaga Award ya 3

Mu gihe byari bimenyerewe ko Boston Records n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke bategura Kinyaga Award,kuri ubu hagiye gutorwa abazajya bayitegura by’umwihariko.

Ibi ngo bigiye gukorwa nyuma y’uko bigaragaye ko Kinyaga Award ari irushanwa rimaze gukura no gukomera muri utu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bityo bikaba ari ngombwa kwagura itsinda ryayiteguraga no kurushaho gufatanya n’abandi bo mu tundi turere kubona neza impano z’abahanzi babo no kubigiramo uruhare ku buryo bufatika.

Boston avuga ko bakeneye kwagura Kinyaga Award
Boston avuga ko bakeneye kwagura Kinyaga Award

Umwe mu basanzwe bategura iri rushanwa rya Kinyaga Award, Tuyisenge Jean Bosco uzwi nka Boston Pro akaba na nyir’inzu y’umuziki ya Boston Records, avuga ko kwagura itsinda ry’abategura Kinyaga Award, bizatuma rirushaho kuryohera abazaribona kandi rikarushaho kumenyekana mu bice bitandukanye muri Rusizi na Nyamasheke ndetse no mu Rwanda hose.

Yagize ati “Turashaka kwagura iki gikorwa cya Kinyaga Award ni na yo mpamvu dukeneye andi maboko, kuko hari byinshi biba bikenewe gukorwa mu irushanwa nk’iri, dukeneye kwegera abaterankunga bacu ku buryo buhoraho kandi tukagera ahantu hatandukanye, twifuza ko Kinyaga Award ya 3 izaba icyitegererezo”.

Boston avuga ko mu gutoranya abo bazafatanya mu gutegura Kinyaga Award bazagendera ku byo bakeneye kugira ngo iri rushanwa rizagende neza.

Yagize ati “Dukeneye abantu badufasha mu kuduha inama, badufasha kwamamaza igikorwa cyacu, kudushakira abaterankunga benshi kurusha abo twari dufite ariko kandi bakadufasha guha umwimerere w’ubuhanzi ku bitabira Kinyaga Award”.

Kinyaga Award ya 2 iheruka kwegukanwa na Harerimana Olivier uzwi nka Pusher, abayitegura bavuga ko Kinyaga Award y’uyu mwaka izaba ifite umwihariko kurusha izabanje, gusa ntibaratangaza amatariki izaberaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Noe x umuntu ushaka gukorana nae yamusanga ahaganahe cg ushak kurya muri group yabo Arik mwaduhay number ya Boston record Arik xe kinyaga award yagera ikarengera

Mushimiyimana Hussein yanditse ku itariki ya: 21-08-2023  →  Musubize

KINYAGA AWARDS KBX IKWIYE KITABWAHO kuko iyo urebye usanga hakirimo urujijo kuko mur selection yabahanzi ngo babikorera mur bur turere, arikose nigute hakwizerwako ntabandi bazababewshyako arabahongaho kd atariho ibimvuga byarabaye? gusa icyo navuga abategura kinyaga wards bagebasaba ibyemezo runaka kubahanzi bomutwo turere kugirango hatagira ababasayindira baturutse ahandi umrakoze kbx

CLEVER BOYS yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka