Kinyaga Award iratanga icyizere ku mpano z’umuziki

Irushanwa rihuza abahanzi b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi, Kinyaga Award, ryatangiranye udushya n’ibintu bidasanzwe.

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2015, aho bita mu i Tyazo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, rihuza abahanzi b’ibyamamare, Kinyaga award, yatangiye mu mbyino zidasanzwe, ubufindo, amasiporo, imyambarire idasanzwe ndetse n’imbaga y’abaturage yari yaje kwihera amaso.

Abahanzi batangiye bafata ifunguro muri Cafe de l'Ouest
Abahanzi batangiye bafata ifunguro muri Cafe de l’Ouest

Umwe mu bahanzi bigaragaje muri iri rushanwa Pasher, yari yazanye ababyinnnyi babyinaga ku buryo budasanzwe bakagenda bahinduranya imyenda ndetse biteye amabara atandukanye yavuze ko iri rushanwa asanga ari irya mbere mu Rwanda, agasaba ko bakomeza gushyigikirwa impano z’ abakiri bato zikagaragara.

Abafana bari benshi bafite n'ibyapa byamamaza abahanzi
Abafana bari benshi bafite n’ibyapa byamamaza abahanzi

Yagize ati “Naje niteguye kandi ndizera kuzegukana iri rushanwa, nabonye ko iri rushanwa rishobora kuba riri mu ya mbere, kuko ririmo udushya twinshi n’abantu benshi batandukanye, kandi buri muhanzi abyina ubona ko afite itandukaniro n’abandi”.

Umwe mu bateguye iri rushanwa akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier, yavuze ko yatunguwe cyane bitewe n’uburyo abahanzi bitwaye ku munsi wa mbere wa Kinyaga Award, agasaba ko bakomeza gutera imbere ndetse no gufashwa ngo bazamure impano zabo.

Aba nibo bagize akanama nkemurampaka
Aba nibo bagize akanama nkemurampaka

Yagize ati “Ndatunguwe cyane ntabwo nari nz iko dufite impano zikomeye kuriya mu muziki, abantu baryohewe cyane, dukwiye gushyigikira izi mpano zikabyara undi musaruro urenze uyu, kandi biratanga icyizere ko mu minsi iri mbere tuzaba dufite umuziki ukomeye muri aka karere”.

Pasher yari afite ababyinnyi batangaje kandi birabye ingondo
Pasher yari afite ababyinnyi batangaje kandi birabye ingondo

Iri rushanwa Kinyaga Award rihuza abahanzi 10 b’ibyamamare mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, rigategurwa n’inzu ikora umuziki Boston Records n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, ryatewe inkunga na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, akabari kagezweho ka Café de l’Ouest, Kibogora polytechnic n’Akarere ka Nyamasheke.

Ni uku byari byifashe babyina
Ni uku byari byifashe babyina

Iri rushanwa rirakomereza mu karere ka Rusizi muri iki cyumweru, abahanzi bagahabwa amanota n’akanama nkemurampaka, rikazasozwa ku itariki ya 19 Ukuboza 2015.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka