Ku cyumweru tariki 23/12/2012, Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye” kuva saa kumi z’umugoroba, igitaramo kikazabera kuri Zion Temple i Kabuga.
Abahanzi Peter Okoye na Paul Okoye (P-Square) bo muri Nigeria baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 13/12/2012, bakoresheje indege yabo bwite (private jet).
Mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe cyizabera kuri sitade Amahoro i Remera tariki 14/12/2012 hazaba harimo ibihangange muri muzika bikomoka muri Nigeria aribo P-Square (Peter na Paul Okoye).
Muri Happy People y’uyu mwaka hazaba harimo Dj Fully Focus uturutse muri Amerika aho azaba ari gufatanya na Dj Khalim wa hano mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Aimé Chrispin umwe mu bategura Happy People.
Abafite utubari n’amazu y’urubyiniro mu mujyi wa Musanze barasabwa kunoza imikorere, maze bakajya bamenyesha inzego z’umutekano hakiri kare, kugirango zitegure kubacungira umutekano ku buryo bunoze.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 15/12/2012 hateguwe ikirori kidasanzwe mu mateka y’imyidagaduro yo mu Rwanda aho Inyarwanda LTD ihuza ibyamamare mu ngeri zose n’abafana babo mu birori byiswe Inyarwanda Fans Hangout.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/12/2012, hateguwe ikirori cyiswe “The Goat Plot” kuri Caiman Bar and Restaurant Kibagabaga guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Muri ibi birori harimo kurya inyama z’ihene zitetse ku buryo bushimishije.
Muyoboke Alexis, umujyanama w’itsinda rya Urban Boys akaba yaranigeze kuba umujyanama wa Tom Close nyuma akaba n’uwa Dream Boys, tariki 08/12/2012, azasezerana na Muhimpundu Deis Ornella babyaranye umwana.
Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri Nemeye Platini na Mujyanama Claude aka TMC, kuwa kane tariki 06/12/2012 ryasusurukije impunzi z’Abanyekongo zahungiye ku nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Umuhanzi Danny Vumbi witegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya mbere “Umudendezo” kuri uyu wa gatanu tariki 30/11/2012 asanga abahanzi nyarwanda bihagije kuburyo yasanze atari ngombwa cyane gutumira umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu gitaramo cye.
Kuva Orchestre Impala de Kigali zakongera kuvuka bundi bushya nyuma y’imyaka zari zimaze zitakibaho kubera ibibazo birimo n’uko abari bazigize benshi bapfuye, kuri ubu ziri gushimisha Abanyarwanda b’ingeri zose.
Mu gihe mu cyumweru gishize abanyaruhango bari biteguye gutaramana na Orchestre Impala, nyuma ikaza kubatenguha nize, ubu noneho icyizere ni cyose cy’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/11/2012 bagomba kuba barikumwe nazo.
Nyuma y’igitaramo cyo kumurika alubumu “Batatu kurugamba” ya Urban Boys, tariki 24/11/2012, iri tsinda, abahanzi bakomeye bazaba bavuye Uganda ndetse n’abafana babishaka bazahurira Quelque Part bishimane bidasanzwe.
Nyuma y’igihe gito station Kobil iri Nyarutarama ahitwa mu Kabuga ifungiwe imiryango, ubu biravugwa ko iyi station igiye gufungurwa ahubwo hafungwe K-Club iri uruhande rw’iyi station.
Mu gihe Abanyaruhango bari biteguye gucinya akadiho kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/11/2012 babifashijwemo na Archestre Impala, ntibigishobotse kuko iyi gahunda yasubitswe n’Impala.
Kuwa gatanu tariki 09/11/2012 Knowless azataramira abakunzi be kuri Quelque Part. Kuwa gatandatu azataramira ahitwa Zaga Nuty Club ku Kimisagara hafi ya Maison des Jeunes naho ku cyumweru akazataramira kuri Top Chef Nyabugogo.
Ubwo Tonzi yamurikaga alubumu ye yise « Izina ryiza » ku cyumweru tariki 04/11/2012 abari bahari bose bishimiye bidasubirwaho ibyahabereye.
Kuwa gatandatu tariki 03/11/2012 itsinda Urban Boys rizataramira abakunzi babo kuri Sky Hotel naho ku cyumweru tariki 04/11/2012 bakazaba bari kuri Top Chef Nyabugogo. Iri tsinda rizaririmba indirimbo zakunzwe cyane nka Sipiriyani, Take it off, Gira icyo uvuga n’izindi nyinshi.
Imodoka y’ivatiri yari itwaye umuhanzi Bertrand Ndayishimiye “Bull Dogg” na bagenzi be bari kumwe bava mu gitaramo bakoreye mu karere ka Rusizi, yarenze umuhanda ubwo bari bavuye mu gitaramo bakoreye mu karere ka Rusizi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012.
Abdou Rutabeshya uzwi nka “Pappy Packson” w’imyaka 22, afungiwe kuri Station ya Polisi ya Busasamana, azira kuriganya abaturage n’abanyeshuli amafaranga, ababeshya ko abazanira abahanzi Nyarwanda banyuranye ariko birangira ababuze.
Umuhanzi Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane kubera kwegukana intsinzi mu marushanwa ya Tusker Project Fame, ubu akaba asigaye abarizwa muri Amerika aho ari kwiga, aratangaza ko azaza mu Rwanda kuhakorera igitaramo cya Noheli.
Kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru (tariki 27-28/10/2012), umuhanzi Kamichi aramurikira abakunzi be indirimbo ye “Byacitse” mu gitaramo cyiswe “Byacitse Concert”.
Kuwa gatanu tariki 26/10/2012, mu ishuri ryisumbuye ryitwa Glory Secondary School riri ahahoze ULK mu gishanga hazabera igitaramo cyo gushima Imana ibyiza yabakoreye no mu rwego rwo gusezeranaho kubera umwaka urangiye.
Ku cyumweru gitaha tariki 28/10/2012 kuri Sport View Hotel hazabera igitaramo cya Rehoboth Ministries yise “Praise and worship explosion” guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri za nijoro.
Igitaramo Beer Fest kiba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 kirabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo-Ground). Kwinjira ni amafaranga 10000 ariko abagura amatike mbere baratanga 8000 gusa.
Nyuma y’igitaramo King James yagiriye mu Bubiligi tariki 13/10/2012 kikagenda neza cyane, azataramira i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012.
Muri gahunda ya Friday Gospel Night muri Contact Restaurant kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012 hazataramira Theo Bosebabireba ari kumwe na mugenzi we Venuste Mugabo.
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi, yateguye igitaramo kiri ku rwego rwa East Africa mu rwego rwo kumurika alubumu ye ya gatatu.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 13/10/2012 no ku cyumweru tariki 14/10/2012, abahanzi nyarwanda bafite ibitaramo byo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund bikazabera muri uyu mujyi wa Kigali.
Abisabwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, umuhanzi Kitoko azaba ari mu Bwongereza tariki 13/10/2012 mu gitaramo cyo gushyigikira Agaciro Development Fund cyateguwe n’Abanyarwanda babayo.