Hateguwe igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi bo muri foundation Uwanyiligira Suzanne

Kuwa gatanu tariki 26/12/2012 kuri New Life Bible Church Kicukiro mu Kagarama hazabera igitaramo cyo gufasha abana b’imfubyi bo muri foundation Uwanyiligira Suzanne.

Iki gitaramo cyateguwe n’umuhanzi Luc Buntu afatanyije n’iyo foundation ya Uwanyiligira Suzanne isanzwe irera abo bana. Iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kirimo abahanzi batandukanye.

Abahanzi bazaba barimo ni Gaby Kamanzi Irene, Luc Buntu, Aimé Uwimana na Guy Badibanga. Iki gitaramo kizaba kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tatu z’ijoro aho kwinjira bizaba ari amafranga 5000.

Iki gitaramo kandi ngo kizaba kiri no mu rwego rwo kwifuriza aba bana iminsi mikuru isoza umwaka nka Noheli n’ubunani nk’uko bitangazwa na Luc Buntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka