Mu gihe kenshi usanga igihe cya Noheri abantu benshi bahitamo kujya mu nsengero ndetse bakanakesha, mu mujyi wa Nyagatare ho abenshi bari mu tubari babyina abandi mu nzu z’urubyiniro zimwe mu nsengero zifunze imiryango.
Ku nshuro ya gatanu Inyarwanda Ltd yateguye igikorwa ngarukamwaka gihuza ibyamamare byo mu Rwanda n’abafana babyo, aho abakinnyi ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, abaririmbyi, n’abandi bazwi cyane mu Rwanda bamaze kwemeza ko bazakitabira.
Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyatangaje ko noneho amazu amwe yo muri icyo gihugu yerekana Filimi azerekana Filimi “The Interview”, ikinwa yerekana urupfu rw’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yanenze Sony Pictures Entertainment, ikigo cyo muri icyo gihugu gitunganya Filimi, kuba cyarahagaritse kwerekana Filimi “The Interview”, ivuga ku iyicwa rya perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.
Nkurunziza Gaston umukinnyi wa filime n’amakinamico nyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko Sinema mu Rwanda ikiri kure, ariko akizera ko izagera ku rwego rushimishije biturutse ku bakinnyi bagenda bagaragaza impano zidasanzwe muri uwo mwuga.
Hateguwe umunsi uzahuza urubyiruko n’ibindi byamamare mu Rwanda wiswe Mirror Day, mu rwego rwo kubafasha gusuzima amaso inyuma y’ibyo baciyemo kandi bakishimira ibyo bagezeho byiza ari nako bishimana n’umuryango Nyarwanda.
Hashize iminsi itari mike mu mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango humvikana umwuka utari myiza hagati y’abantu bacuruza umuziki w’abanyarwanda n’abashinzwe kuwusoresha bitwa “United Street Promotion”.
Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyatangaje ko kitacyerekanye bwa mbere Filimi yitwa “The Interview”; nk’uko byari biteganyijwe, nyuma yo gutinya ibitero by’iterabwoba bishobora kuba iramutse yerekanwe.
Akarere ka Musanze kahaye Mombutu Alexis uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Scort inkunga y’ibihumbi 800 byo gukora amashusho y’indirimbo yise “ Musanze nkumva ntaragerayo”.
Umuhanzi Freeman, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Umubikira” yakoranye na Fireman umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs, yashyize hanze indi ndirimbo yise ”Sugar Teta” igaragaza urukundo akunda umuhanzi kazi Teta Diane, ubarizwa mu itsinda rya Gakondo.
Itorero Inyamibwa rya AERG ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ryakoze igitaramo cyo kumurika abana 86 bari hagati y’imyaka 4 na 16 bitwa “Uruhongore rw’inyamibwa”, batojwe umuco nyarwanda na bakuru babo bagize iri torero.
Niyongira Josine uzwi ku izina rya Aline mu mukino w’Urunana aravuga ko ibyo akina bidakwiye gufatwa ko aribyo akora, ahubwo ngo ni inyigisho kuko mu buzima busanzwe ari umukobwa wiyubaha udashobora kugwa mu bishuko bya ba shuga dadi (sugar dady) nk’ibyo Ngarambe yamugushijemo.
Inzu ADALIOS isanzwe ikora filime mbarankuru (filme documentaire) yo mu gihugu cy’Ubufaransa irimo gufata amashusho ya filime yitwa L’espoir du Kivu, izagaragaza ubwiza b’u Rwanda butajya buvugwa, hamwe n’umutungo kamere u Rwanda rushobora gukoresha mu gucyemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.
Teta Sandra w’imyaka 13 na basaza be Ishimwe Gift Junior w’imyaka 11 na Igitangaza Zig Prince w’imyaka 7 barakangurira bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge, gukunda ishuri, gufasha abatishoboye n’indi migenzo myiza babinyujije mu buhanzi bwabo.
Nyuma y’amezi icyenda ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu rimaze rishinzwe, abaryizemo bagaragaje ko ari ngombwa kwiga umuziki uri ku rwego mpuzamahanga; bikaba byatumye ikigo WDA gishaka abandi bashya bo kuryigamo; ndetse abasanzwe ngo bakazakomeza kugeza ku myaka itatu.
Umuhanzi Iyakaremye Emmanuel atuye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke azwi ku zina rya Emmy Pro yashinze inzu y’umuziki ayita “Intare Studio” agamije kuzaba umwami w’abakora umuziki mu Rwanda.
Bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda baravuga ko bamwe mu bategura bakanakora filime (Producers) bajya bambura abakinnyi, abategura aya mafilime nabo bakavuga ko abakinnyi nabo kenshi babahemukira.
Irushanwa rihuje abahanzi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke (Kinyaga Awards) ryagarageje ko muri ako karere hari urubyiruko rufite impano muri muzika bityo ko rizagaragaza abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.
Umuryango wa Kayibanda wateguye igikorwa cyo kwibuka umwana wabo Hirwa Henry wari umuhanzi mu itsinda rya KGB akaba yari na musaza wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, kuri ubu akaba ari Nyampinga FESPAM.
Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bateguye igikorwa bise “Ikirori Nyarwanda” mu rwego rwo kugira ngo umuco nyarwanda udacika mu banyarwanda batuye i Mahanga cyane cyane abatuye muri Afurika y’Epfo.
Umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Andele Lara ufite isura nk’iy’umuririmbyikazi Rihanna, yabaye icyamare aho avuka ku buryo abantu bamwitiranya n’uwo muririmbyikazi, ndetse ngo byanatumye amazu atandukanye akora imyenda amuha akazi ko kuyamamaza.
Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka (...)
Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ku itariki 28/11/2014 azakorera igitaramo cy’ishimwe i Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze abonye izuba ndetse n’imyaka 30 amaze mu muziki.
Frankie Joe, umunyarwanda umwe rukumbi wari usigaye mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA), nyuma y’uko mugenzi we Arthur Nkusi bari bajyanye guhagararira u Rwanda yasezerewe mu mpera z’icyumweru gishize, nawe yasezerewe.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Busuwisi uririmba mu njyana ya Reggae, Jah Bone D, yatangije iserukiramuco ngaruka mwaka rizajya riba buri tariki 02/11, umunsi hibukwa iyimikwa rya Haile Selassie I, umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia.
Umunyarwenya Nkusi Arthur nyuma yo kugaruka mu Rwanda asezerewe mu marushanwa ya Big Brother Afurika, yatangaje ko ibanga ryo kugira ngo Frankie Joe azabashe gukomeza ari uko yatorwa n’abantu bari mu bihugu bitandukanye kuko ngo gutorwa n’abanyarwanda gusa nta mahirwe menshi bizamuha kabone n’ubwo bamutora ari bose.
Nyuma y’uko Arthur Nkusi na Frankie Joe bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA) bashyizwe ku rutonde rw’abashobora gusezererwa, byaje kurangira Arthur Nkusi asezerewe ku mugoroba wa 02/11/2014 naho Frankie Joe we abasha gukomeza.
Umuhanzi Semanza Jean Baptiste uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jabastar Intore, yemeza neza ko umuntu wese ugiye mu itorero abikunze, byanze bikunze ngo byamutunga nk’uko yajya mu kandi kazi gasanzwe.
Abahanzi Arthur Nkusi na Frankie Joe, abanyarwanda bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA) ari kubera muri Afurika y’Epfo, bakeneye gutorwa kenshi na buri munyarwanda kugira ngo badasezererwa muri aya marushanwa u Rwanda rugasigara rudahagarariwe.
Abahanzi bibumbiye mu itsinda “Active” ku bufatanye n’itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future, kuri uyu wa 25/10/2014 bashyikirije inkunga abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi irimo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo ndetse banasana amazu 3 aho bayasize irangi bakanayatera (...)