Umuririmbyikazi Jody Phibi arashyize yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) bwa mbere mu mateka ye, nyuma y’uko abafana bari bamaze iminsi banenga EAP kudaha amahirwe abahanzi b’abahanga.
Nyuma y’uko tariki 16/02/2015 hasohotse urutonde rw’abahanzi 15 bagomba gukomeza bakazakurwamo 10 bazahatanira PGGSS ku nshuro ya gatanu, impaka z’urudaca zirakomeje mu bakunzi ba muzika n’abandi bayikurikiranira hafi.
Nyuma y’ amatsiko menshi abantu bari bategerezanyije urutonde rw’ abahanzi 15 bazitabira ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 (PGGSSV), kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2015, uru rutonde rwashyizwe ahagaragara.
Abahanga imideli (Fashion Designers) bakiri bato, ni ukuvuga abamaze igihe kitari kinini mu mwuga, biyemeje guhindura amateka y’imideli mu Rwanda bakayiha umurongo ndetse bakanibanda ku bigaragaza isura y’u Rwanda koko.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kubonana n’umufatanyabikorwa we, ku wa 16/02/2015.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakunda wa Saint Valentin, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 13/02/2015, mu mujyi wa Musanze habaye igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye, aho abakundana bagiyeyo bambaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo.
Abahanzi 25 bahatanira kwegukana Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatanu (PGGSS V), bashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 13/02/2015.
Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari umuhanzi wamenyekanye cyane ku mazina y’ubuhanzi nka Meddy arahamya ko atari mu rukundo na Sosena, umunyetiyopiyakazi w’umunyamideli ugaragara mu mashusho y’indirimbo ye “Burinde bucya” aheruka gushyira hanze.
Umuhanzikazi Teta Diana kuri ubu uri kubarizwa ku mugabane w’Uburayi kubera gahunda za muzika, aratangaza ko atazaboneka ku munsi wa Saint Valentin akaba yisegura ku bakunzi be.
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero (Nyange Secondary School, National Imena Heroes) hamwe n’abanyeshuri baryigaho bavuga ko bamaze imyaka 2 barakoze filimi igaragaza ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange ikaba yararangiye ariko bakabura inkunga yo kuyimenyekanisha.
Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushyoma Joseph uzwi ku izina rya Boubou, avuga ko nta muhanzi nyarwanda n’umwe bafitanye ikibazo ku buryo byatuma abuzwa kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar [PGGSS] rigiye kuba muri uyu mwaka ku nshuro ya ryo ya gatanu kuva ritangijwe mu Rwanda.
Umuhanzi Alpha Rwirangira arasaba umukunzi we gutekereza ku buzima bwe buri imbere. Ibi uyu muhanzi abivuze nyuma y’iminsi ishize havugwa amakuru y’itandukana rye n’umukobwa Uwingabire Estherbakundanaga uri hafi no kubyara, inda Alpha Rwirangira yemeza ko ari iye.
Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo kugaragaza ko afite impano yo kudoda no guhanga imideli yatangiye kuyiteza imbere no kuyibyaza inyungu.
Nyuma y’igitaramo umuhanzi Byumvuhore yakoreye mu Rwanda aturutse i Burayi mu mpera z’umwaka wa 2014, abafana be mu Rwanda bafatanyije na Konka Group biyemeje gusura ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara (Home de la Vierge des Pauvres Gatagara) kiri mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza uyu muhanzi yigiyemo maze (...)
Konka Group ifatanyije na Kigali Fashion Week bateguye igitaramo kizaba ku munsi w’abakundanye (St Valentin), iki gitaramo kikazarangwa n’ibihembo bitandukanye birimo imashini imesa, mudasobwa zigendanwa, televiziyo za Rutura (flat secreen), dekoderi n’ibindi bihembo bizahabwa abazabitsindira muri icyo gitaramo.
Umu Dj akaba n’umunyamakuru Adams Aboubakar uzwi cyane ku izina rya Dj Adams aravuga ko yanyuzwe cyane n’indirimbo "Mwungeri" ya Knowless Butera, kugeza ubwo ayikwirakwiza hirya no hino mu bantu bakurikirana ibya muzika ngo bayumve.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, atangaza ko kuba hari bamwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, bahataniye mu ntara batavukamo nta kibazo biteye ngo kuko bashobora kuba bahiga cyangwa bahatuye.
Bamwe mu bafite aho bahuriye n’imyidagaduro mu mujyi wa Musanze bavuga ko bari guharanira kuzamura ibijyanye no “Kumurika Imideri” muri uwo mujyi mu rwego kwereka abantu ko bishoboka mu Rwanda kandi ko ababikora batezwa imbere nabyo.
Umuhanzikazi Knowless aratangaza ko atahinduye injyana asanzwe akora akerekeza muri njyana Gakondo, ahubwo ko yiyongere mu zo akora.
Mutabazi Bonfils wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Bobo Bonfils akaba azwi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yeruye yemeza ko ari mu rukundo, ibi bikaba ari ibintu bidakunze kubaho ku bahanzi bo muri Gospel.
Ubuyobozi bwa korari Ambassadors of Christ buravuga ko bwishimira aho imaze kugera ishyira mu bikorwa intego zari zigamijwe kugeraho.
Aline Gahongayire, ari guhumurizwa n’abahanzi banyuranye kubera ibihe bikomeye arimo byo gutandukana n’umugabo we.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ubu akaba akora n’izindi ndirimbo zitanga ubutumwa bunyuranye, aratangaza ko nyuma yo gukora indirimbo Nyirakidederi abakunzi ba muzika ye bamusabye kubagezaho indi ndirimbo bityo abagezaho indirimbo nshya yise “Rangwida”.
Abatuye Akarere ka Ruhango by’umwihariko abakiristu b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, bakiranye urugwiro rudasanzwe korari Ambassadors of Christ Choir yifatanyije nabo mu giterane y’iminsi 14 kimaze igihe gito gitangiye.
Nyuma y’uko umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James asubiyemo indirimbo “Ganyobwe” bigateza ibibazo hagati ye n’itorero Abadahigwa ryo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi kuko batari babimuhereye uburenganzira, mu masaha y’igicamunsi yo kuwa 10/1/2015 King James yahuye n’itsinda rigize (...)
Abakobwa batanu bahagarariye intara y’amajyaruguru mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2015, bamenyekanye ku wa gatandatu tariki 10/1/2015, mu muhango wo kubatoranya wabereye mu mujyi wa Musanze.
Umuhanzikazi Abayizera Young Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace yamaze kwambikwa impeta y’urukundo (engagement ring) kuri ubu akaba yamaze guhindura ubuzima ndetse akaba afite imigambi mishya n’uburyo bushya bwo kwitwara.
Umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip hop, Niyonkuru Albert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dig Dog, avuga ko ari we muraperi wa mbere kugeza ubu mu Rwanda.
Orchestre Ramuka Jazz Band ikorera mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bakaba baririmba indirimbo Gakondo mu birori bitandukanye bemeza ko bahisemo gucuranga mu buryo bw’umwimerere (live) kuko ariyo abantu bakunda kandi n’ibikoresho byibanze bisabwa bakaba babyifitiye.
Umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi ku izina rya Dig Dog niwe wegukanye irushanwa ryari rihuje abahanzi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ryiswe Kinyaga Award, ryasorejwe mu nzu mberabyombi y’akarere ka Nyamasheke kuri Noheri ya 2014.