Muri gahunda yo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya Coronavirus, ntibivuga ko akazi gahagaze, ku bahanzi ni umwanya wo gukora bakanashyira ibindi bihangano hanze. Kigali Today yasuye abagize inzu y’umuziki ya ‘Kina Music’ irimo Ishimwe Clement ari na we uyiyobora, Knowless, Platini, Igor Mabano ndetse na Nel Ngabo.
Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda, aratabaza ko agiye kwicwa n’inzara kubera gahunda yo kuguma mu rugo, akanatakira abafana be ngo bamufashe nibura bamwoherereze amafaranga batware imodoka yari asanzwe agendamo.
Umuhanzi Tom Close akaba n’umuganga w’umwuga, yitaye cyane ku bantu bamaze iminsi bari mu rugo basa n’abadaheruka gususuruka, maze ategura igitaramo yise ‘IWE Show’, kuko azagikorera mu rugo iwe kikanyura ku rubuga rwa Instagram no kuri Youtube.
Ku wa gatanu tariki 10 Mata 2020, hari hashize imyaka 50 itsinda rya ‘The Beatles’ risenyutse. The Beatles ryari itsinda ry’abanyamuziki b’Abongereza bo mu Mujyi wa Liverpool. Ryashinzwe mu mwaka wa 1960, rigizwe na John Lennon, Paul McCartney, George Harrison na Ringo Starr, rikaba ari ryo tsinda ryakunzwe cyane kurusha (…)
Umuhanzi w’Umurundi Niyomwungere Leonard wakunzwe cyane cyane muri aka karere k’ibiyaga bigari, biravugwa ko yitabye Imana azize Coronavirus, indwara bikekwa ko ashobora kuba yarayivanye mu gihugu cya Canada aho yari amaze iminsi aba, akaba yaguye mu gihugu cya Malawi.
Muri iyi minsi isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga riritabazwa cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi. Iserukiramuco rya mbere muri Afurika mu buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, rizwi nka “Ubumuntu Arts Festival” na ryo uyu mwaka ntirizahagarara, ariko rizakorwa ku buryo (…)
Inkuru y’urupfu rwa Karurangwa Virgile uzwi nka DJ Miller yamenyekanye ku gicamunsi cyo cyumweru tariki 5 Mata 2020, imihamgo yo kumushyingura ikaba yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020.
Umuhanzi François Mihigo Chouchou wamenyekanye cyane mu gucuranga giitar no mu ndirimbo nyinshi zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ayita “coronavirus”, mu rwego rwo gufatanya n’abandi gukangurira isi yose gukomeza kwirinda iki cyorezo cya covid-19.
Hope azeda uzwi cyane mu kwandika no gutunganya filime n’amakinamico, yavuze ko ingaruka za Covid-19 zizatuma hari abantu benshi barimo n’abahanzi barwara indwara z’ihungabana ry’ibitekerezo kubera imishinga yabo yangiritse, ku buryo bamwe muri abo bazakenera abavuzi bo mu mutwe.
Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gihuriranye na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ibihe bitoroshye kuko abantu batarimo kubonana ngo babane hafi.
Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, yitabye Imana kuri iki cyumeru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari amaranye igihe gito.
Mu gihe hari nyinshi muri filime zagombaga gusohoka ariko bigahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, harimo nka filime ya 25 ya James Bond yitwa ‘No Time to Die’ yigijweyo kugeza mu Ukuboza 2020, Mission Impossible 7, na yo yabaye ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, filime ‘La Casa de Papel’, yo yagiye hanze (…)
Nyuma y’uko Safi Madiba agiye muri Canada abihishe inshuti ze, hagaragaye ikiganiro yagiranye n’uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine bakaba bashobora kuba bagiye gusubirana.
Mu gihe abayobozi bakuru mu bihugu byo ku isi batanga ubutumwa ku baturage babo, bwo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus, bakoresheje inyandiko zinyuranye, imbwirwaruhame zinyura ku bitangazamakuru, Perezida wa Liberia George Weah, we yakoze mu nganzo aha ubutumwa abaturage be abicishije mu ndirimbo.
Umuhanzi Diamond Platnumz wari umaze iminsi 14 mu kato, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Mata 2020, yatangaje ko yakavuyemo ariko ko nta COVID-19 yari arwaye.
Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman, yumvikanye asaba ko yashyirwa mu mubare w’abantu bahabwa ingoboka z’ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa muri ibi bihe byo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya COVID-19.
Indirimbo ‘Henzapu’ Bruce Melody aherutse gukora ikavanwa ku rubuga rwa YouTube yamaze kugarurwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bashatse ko ivaho.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya COVID-19, abahanzi nyarwanda ni bamwe mu batorohewe no kuguma mu mazu yabo, ndetse bamwe bavuga ko iminsi yivanze ku buryo batakimenya n’amatariki.
Nshuti Peter uzwi ku izina rya Trackslayer usanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer), yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, azira kutubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umunya Cameroun N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu gucuranga saxophone ndetse no kuririmba injyana ya Jazz, yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, azize icyorezo cya COVOD-19.
Abagize umuryango wa Kenny Rogers batangaje ko uyu mukambwe wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana atarwaye, mu ijoro ryo kuya 20 Werurwe 2020, aguye mu rugo rwe ruri Sandy Springs muri Leta ya Goergia, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Uruganda rwa muzika mu Rwanda rumaze kuzamuka ku rwego rwo gutunga abawukora, bakabigira umwuga. Benshi mu bakora umuziki, bavuga ko ari akazi umuntu yashoramo imali kandi akaba yizeye inyungu kuko ari business nk’izindi.
Sallam Sharaff usanzwe ari umu DJ akaba ari na we ushinzwe inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze gupimwamo Indwara ya COVID-19 abaganga bayimusangamo, bitera ubwoba cyane uyu muhanzi, avuga ko na we ashobora kuba arwaye kuko ari umuntu baba bari kumwe kenshi basangira ubuzima hafi ya bwose.
Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kwihutisha Iterambere (RDB), rwasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana (…)
Umukinnyi wa Filme Idris Elba yasanganywe indwara ya COVID-19, agira abantu gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi no kutajya ahantu hateraniye abantu benshi.
Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, yahisemo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko ubwe ari we uzagenzura inyungu ze mu gihe acyambaye iri kamba, bihabanye cyane n’ibyari bimaze imyaka 4 bikorwa.
Ibitaramo bitanu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yagombaga gukorera i Burayi yari yarise Europe Tour byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Kitoko Bibarwa umunyamuziki usigaye aba mu Bwongereza, yatangaje ko noneho ari mu rukundo kandi ko bitarenze uyu mwaka wa 2020 azaba yashyingiranywe n’umukunzi we.
Inzu ya Kina Music Igor Mabano abarizwamo yasubitse igitaramo cyiswe ‘Urakunzwe’ bari bamaze iminsi bategura cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 21 Werurwe 2020, kinasubikwa abantu bari bamaze kugura amatike.
Amakuru aturuka mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aravuga ko Producer Holybeat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.