Umurundi Ndabaneze André uzwi nka Andy Mwag wamamaye mu gucuranga gitari solo mu bitaramo bya Kigali, yashyize hanze indirimbo Nisaidie anavuga ubuzima bushaririye abahanzi bari gucamo muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo badacurangira amafaranga.
Igihangange mu gutunganya umuziki akaba n’umushoramari Andre Romelle Young wamenyekanye ku izina rya Dr Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari mu gihe umugore we Nicole Young asaba ko batandukana nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana.
Umunya-Nigeria Burna Boy yatsindiye igihembo cya BET Awards mu cyiciro cya Best International Act.
Umuhanzi Alpha Rwirangira utuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, agiye kurongora Liliane Umuziranenge nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko bakaza gutandukana muri 2014.
Umuhanzi Mico The Best muri iyi minsi yakoze indirimbo yitwa IGARE yakunzwe n’abatari bake ariko kandi itaranavuzweho rumwe kuva ikigera hanze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, umuhanzi Igor Mabano ukorera muri Kina Music, ni we wari utahiwe kuririmba mu iserukiramuco Iwacu Muzika Festival 2020 ubu ririmo ribera kuri Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga nka YouTube. Yakoze igitaramo cyashimishije benshi anizeza ko Album ye igiye kuboneka vuba.
Umuhanzi Nyirinkindi Ignace uririmba mu njyana gakondo yaganiriye na Kigali Today, agaruka ku buhanzi bwe n’amateka ye muri rusange. Ashimira inkotanyi zamureze ndetse agashimira n’Igihugu ku bw’amahirwe n’icyizere giha urubyiruko.
Abasore babiri Etienne 5K na Japhet bagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bamaze iminsi batunganya urwenya rushyashya rumeze nk’ikiganiro cya Televiziyo bise “Showbiz Live” aho bagaragaza byinshi ku mikorere y’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda, bakaba baherutse kuvuga ku ndirimbo “Ntiza” Mr Kagame aherutse gukorana na Bruce (…)
Michael Joseph/Joe Jackson wamenyekenye nka Michael Jackson yavutse tariki 29 Kanama 1958 avukira ahitwa Gary muri Leta ya Indiana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gentille Noella ukina muri Filime z’uruhererekane zizwi nka Papa Sava, ni umukobwa w’ikimero gitangaje gikurura abagabo. Aganira na KT Radio yatangaje ko akenshi aho anyuze hose abantu bamutangarira, ugasanga baramwitegereza cyane batangariye uko Imana yamuremye.
Gutegura ibirori no kwakirana yombi ababyitabiriye birimo biratanga akazi ku bakobwa benshi mu Rwanda aho usanga abakobwa bahurizwa mu matsinda yo gukora imirimo yo kwakira ababa baje mu birori binyuranye.
Umuhanzikazi Sunny Dorcas Ingabire aricuza igikorwa yakoze cyo gushimisha abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bikagera aho akuramo imyenda akagaragaza imyanya ye y’ibanga ikarebwa n’ibihumbi by’abantu hirya no hino ku isi.
Umuhanzi Justin Bieber yahakanye ibimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba yarafashe umukobwa ku ngufu muri 2014 ubwo yari mu mujyi wa Austin muri Texas. Uyu muhanzi avuga ko ibi birego atari byo kandi ko afite ibimenyetso simusiga.
Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly mu muziki wo mu Rwanda agiye kugaragara ari umukinnyi muri Filimi y’uruhererekane yitwa “Ishyano ry’ikibero” izajya inyuzwa kuri Murandasi n’imbuga nkoranyambaga, aho azajya akina mu isura y’umusore wagiriye ubuzima bubi mu mujyi.
Sebigeri Paul wamamaye ku izina rya Mimi la Rose muri Orchestre Impala de Kigali yavuze bimwe mu byamubayeho ubwo bacurangaga ndetse bikamusigira igikomere mu mutima birimo kuba umugabo wamurushaga amafaranga n’icyubahiro w’umuyobozi yaramuciye inyuma bikarangira anamutwariye umugore.
Umuhanzikazi Sanny Dorcas uri muri Kenya, yatunguranye ubwo yarimo aganira n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, avanamo imyambaro yose yerekana ubwambure bwe benshi batangira gukeka ko yabikoreshejwe n’ubusinzi.
Sebigeri Paul umwe mu bacuranzi batangiranye na Orchestre Impala yakunzwe na benshi mu Rwanda kugera n’ubu, yabwiye KT Radio amwe mu mateka y’indirimbo zakunzwe cyane z’Impala n’imvo n’imvano yazo.
Umuhanzikazi Femi One wo muri Kenya wamamaye mu ndirimbo ‘Utawezana’ agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Alyn Sano ndetse banasubiremo indirimbo ‘Kontorola’ imaze iminsi isohowe na Alyn Sano.
Ibihembo ya BET Awards bizatangwa ku cyumweru tariki 29 Kamena 2020, umunyekongo Innoss’B akaba ari mu bahanzi nyafurika bari guhatanira ibi bihembo.
Hagiye gushira umwaka umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania asezeye mu nzu ya Wasafi ya Diamond Platnumz, nyamara byagaragaye ko nyuma yo gutandukana n’iyi nzu, Harmonize yateye imbere ku buryo ubu ari umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika akaba yaranabiboneyemo amafaranga.
Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko yavuze ko igiye gufasha abahanzi kubona aho bacururiza ibihangano byabo hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo ibihangano byabo bibashe kubatunga nyuma yo kubona isomo bahawe n’ibi bihe bya Covid-19 aho gukora ibitaramo bidashoboka.
Umuyobozi wa East African Promoters itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival Mushyoma Joseph, asobanura ko muri uyu mwaka ibi bitaramo bizajya bibera kuri Televizi y’Igihugu hakazaba harimo n’abandi bahanzi batari abaririmba bonyine.
Umuhanzikazi Aline Gahongayire yifuza ko indirimbo ze zajya zicuragwa zikanaririmbwa mu nzu z’utubyiniro no mu tubari kugira ngo zibashe kugeza ubutumwa bw’umucyo w’Imana muri izo nzu no kuri abo bantu bazitaramiramo.
Indirimbo yitwa ‘Ya Motema’ ya Nel Ngabo ari kumwe na Platini P iri mu zambere Platini yaririmbyemo agitangira kuririmba wenyine.
Ibitaramo byiswe ‘Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho bizahuza abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda, abantu bakaba bazabireba badasohotse hanze kuko bizajya bitambuka kuri televiziyo gusa.
Umuhanzikazi Priscillah umaze igihe atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaduhishuriye ko kuba arimo akora cyane muri iyi minsi biri mu mugambi arimo gutegura yo kuza mu Rwanda kuko yifuza kuzaza vuba afite ibihangano bihagije.
Abahanzi ba muzika ya Hip-hop, Rap, na RnB bo muri Afurika, bagiye kugira amahirwe yo gukorana na studio ikaba n’inzu ifasha abahanzi (Label) yo muri Amerika yitwa Def Jam Recordings. Iyi ni imwe mu zizwi cyane ku isi yose mu gutunganya indirimbo zo mu njyana ya Hip-Hop.
Muri Werurwe 2020, umunyamuziki Manu Dibango yapfuye azize COVID-19 ashyingurwa mu irimbi rya Père-Lachaise ariko abafana be kugeza uyu munsi ntibashobora gusura aho ashyinguye.
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye mu kuvuga Inkirigito, gusetsa no kuririmba mu njyana ya Reggae yatangaje ko yashyize ahagaragara indirimbo yitwa ‘Urwo mu mashuka’ ivuga ku rukundo rushingiye ku busambanyi ndetse anagaragaza uburyo abana bo mu muhanda bashobora kuba intandaro y’ingeso mbi, mu ndirimbo yise (…)
Nemeye Platini, umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys ryari rimaze imyaka irenga 10 rikora umuziki kuri ubu bakora umuziki buri umwe ku giti cye, avuga ko akumbura uko yakoranaga umuziki na mugenzi we Mujyanama Claude (TMC).