Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga (fiancaille), bica amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga mu minsi ya vuba.
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal abazwa iby’urukundo rwe n’umukobwa bakundanye akaza no kumuririmba witwa Elina, yafashe icyemezo cyo kubyerekana mu mashusho uko byari bimeze.
Umuhanzikazi Young Grace uvuga ko yishimiye ubuzima abanyemo n’umwana we Diamante, avuga ko n’ubwo umusore babyaranye yamutaye adateze kumwirukaho amusaba indezo kuko yataye inshingano ku bushake.
Deo Munyakazi ni umukirigitananga w’Umunyarwand,a akaba avuga ko Inanga yamugejeje kuri byinshi birimo kumwishyurira amashuri no kumutembereza amahanga yitabiriye amaserukiramuco atandukanye.
Muri iki gihe icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose, mu Rwanda imwe mu ngamba zafashwe ni uguhagarika ibitaramo byose n’amahuriro. Abahanzi bisanze akazi kabo kahagaritswe ariko ibirori bibera ku mateleviziyo n’imbuga nkoranyambaga birakomeza.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shadyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiriye amakuru avuga ko umuhanzi The Ben yaba yasinye amasezerano y’imikoranire mu nzu y’umuziki ya Bruce Melodie, bisa n’ibiciye igikuba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama, akaba ari we washinze inzu itunganya umuziki ya ‘The Mane’ akaba abarizwa no muri Sinema Nyarwanda burya ngo akina n’umukino wa Karate.
Zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda muri iyi minsi zikomeje kuvugwaho amagambo menshi, aho bamwe baba bavuga ko zumvikanamo ibisa n’urukozasoni ariko abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye. Iyi Video iragaragaza zimwe muri zo. Wowe uzumva Ute?
Pasiteri wo mu Itorero rya ‘Arc of Peace’ Christopher Ndayisenga, yashyize hanze indirimbo yitwa Afurika kubera ubwoba afitiye icyorezo cya Covid-19.
Uwizerwa Thabitat wamenyekanye mu bitaramo ngarukakwezi bya ‘JazzJunction’ yatangiye gukora umuziki wenyine, avuga ko kuba agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye bitavuze ko avuye mu itsinda rya ‘Neptunz’ band asanzwe aririmbamo.
Umuhanzikazi w’Umwongereza Adele, akomeje kugaragaza urukundo afitiye mugenzi we Beyoncé, abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Hashize iminsi havugwa ko Yvan Buravan yaba yavuye mu nzu y’umuziki yari asanzwe akoreramo ya ‘New Level’, ariko we yabihakanye yemeza ko hari impinduka runaka barimo bakora.
Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri, ku myaka 47 ntiyari yarigeze atekereza ko azaba umuhanzi agahanga indirimbo ze ndetse zikajya hanze.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ni kimwe mu bikorwa binini bya muzika byahuje abahanzi nyarwanda n’abafana babo, baryoherwa n’ibihe byo kuzenguruka intara zose z’igihugu.
Umuhanzi Senderi International Hit, ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragara udukoryo dutandukanye ku rubyiniro tugashimisha cyane abitabiriye ibitaramo yitabiriye hirya no hino mu gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, umuhanzi Queen Cha ni we wari utahiwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe "Iwacu Muzika Festival’.
Mu gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo yatangiye tariki ya 21 Werurwe 2020 hagamije kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, aabantu basabwe kuguma mu ngo zabo, uretse gusa abajyaga gushaka cyangwa gutanga serivisi za ngombwa.
Umuhanzi Senderi International Hit, avuga ko muri ibi bihe bya Covid-19 ibitaramo byabaye bisubitswe, yakoze imyitozo myinshi, ku buryo nibyongera gusubukurwa azakorera ibitaramo mu mirenge yose igize igihugu uko ari 416.
Umunyana Shanitha wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2018 akaza no guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yongeye guhagurutsa ubukanguramba yakoraga bwo kurwanya inda mu bana b’abangavu no kubafata gusubira ku ishuri nyuma yaho.
Producer Izere Daniel, uzwi nka Danny Beats, ni umwe mu basore batunganya muzika mu Rwanda bakomeye, umaze gukora indirimbo nyinshi zikunzwe hano mu Rwanda zirimo, Twifunze ya Sintex, Ku Gasima ya Bushari ndetse na Sabrina ya Mike Kayihura.
Mu ndirimbo ziganjemo injyana ya gakondo, umuhanzi Mani Martin wacurangiwe na Kesho Band aherekejwe na Bill Ruzima ndetse na Patrick Nyamitari, ni bo basusurukije abarebaga Iwacu Muzika Festival.
Umuhanzi Rukabuza Pius wamamaye ku izina rya DJ Pius yasobanuye ko indirimbo ‘Ubushyuhe’ bayikoze bayijyanishije n’iki gihe cy’impeshyi.
Umwe mu bashyushyarugamba ndetse akaba azwi cyane mu kwigisha indirimbo zishyushya ibirori, mu ngando no mu itorero, yemeza ko guhorana morale akanayiha abandi ari impano yahawe na Rurema kabone n’ubwo yaciye mu bikomeye.
Bruce Melody yongeye kuvuga ko atari we Se w’umwana wigeze kuzanwa n’umukobwa witwa Diane akamushyira ku modoka ya Bruce Melody muri 2015 amusanze mu kabari i Nyamirambo, ariko nyina w’umwana we na n’ubu akavuga ko abizi neza ko umwana ari uwa Melody.
Umuhanzi DJ Pius usanzwe unakora akazi ko kuvanga imiziki no gutegura ibitaramo, yihereyeho avuga ko abahanzi bagenzi be hamwe n’aba DJs bafite ikibazo cy’ubukene, avuga ko ibitaramo n’ibikorwa by’utubari bidasubukuwe vuba no kwicwa n’inzara byashoboka kuri bamwe.
Ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, abahanzi bo mu Rwanda bateguye ibitaramo byo kwizihiza uyu munsi, ariko kubera ikibazo cya Covid-19, babinyuza kuri za Televiziyo no ku rubuga rwa YouTube bishimisha benshi mu bakurikiye ibi bitaramo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020 ubwo u Rwanda rwizihizaje isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye. Igitaramo cy’iserukiramuco rya Iwacu Muzika ni kimwe mu byafashije abantu kwishimira umugoroba wo kuri uyu munsi.
Mu mbyino z’umuco gakondo, itorero Inganzo Ngari ryateguye igitaramo ‘Urwinziza’ kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibohora.
Cyusa Ibrahim umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo, agiye gukora igitaramo cy’indirimbo zirenga 30 zivuga ku rugamba rw’inkotanyi ashimira ababohoye u Rwanda, akazanaririmba indirimbo yahimbiye umukuru w’igihugu Paul Kagame nk’uwari uyoboye uru rugamba.