Raissa Mukolo ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ni we wegukanye ikamba rya Miss Black Belgium 2020.
Nyuma y’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Umwali Fanny waririmbye indirimbo nyinshi zitaka u Rwanda, harimo Ibyiza by’u Rwanda, akavuga ko yifiza ko Jules Sentore na Teta Diana baririmba indirimbo ze, Jules yabimushimiye amwizeza ko azaziririmba neza.
Umugore ukundwa n’abatari bake ku isi kubera imyambarire ye n’uburanga bwe, Kim Kardashian, yatangaje ko ikiganiro yahuriragamo n’abo mu muryango we cyakundwaga na benshi kigiye guhagarara.
Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, yabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n’umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk’uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).
Mu kiganiro umunyarwenya Nkusi Arthur utegura igitaramo ngaruka kwezi Seka Live yagiranye na KT Radio, yavuze ko nta mafaranga icyo gitaramo kiratangira kumwinjiriza.
Umuhanzi w’icyamamare ku isi Ed Sheeran yatunguye abantu benshi ubwo yagarukaga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi menshi atagaragara.
Forbes, ikinyamakuru cyandika ku bukungu cyashyize hanze urutonde rw’ibyamamare 100 bitandukanye ku isi byinjije amafaranga menshi kurusha abandi muri uyu mwaka wa 2020.
Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi nka Fireman yatunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa witwa Kabera Charlotte bateganya gushyingiranwa mu minsi ya vuba.
Umuhanzi Alpha Rwirangira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe na Liliane Umuziranenge baherutse gusezerana. Ni ubukwe bwabereye i Montreal muri Canada tariki 22/08/2020 gusa amafoto yabwo ntiyahise agaragara mu ruhame.
Nyuma y’uko abahanzi Deejay Pius na Bruce Melodie bakoze indirimbo ‘Ubushyuhe’ yakunzwe n’abatari bake, ndetse hakumvikanamo ijwi n’amagambo yavuzwe n’umukecuru waganiraga n’umunyamakuru, kuri ubu abo bahanzi bafashe inzira berekeza mu majyepfo ku Gisagara bahura n’uwo mukecuru bakuyeho igitekerezo cy’inganzo.
Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Chadwick Aaron Boseman wamenyekanye cyane nka King T’Challa muri filime ‘Black Panther’ yakunzwe ku isi mu mwaka wa 2018 yitabye Imana azize Kanseri yo mu mara, nk’uko byatangajwe n’umuryango we ku wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020.
Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamela abakobwa b’impanga baririmba injyana ya gakondo bazwi nka Ange na Pamela batangiye kuririmba izabo badasubiyemo iz’abandi.
Uwamahoro Malaika wamenyekanye mu itsinda rya Mashirika, yamaze guhindura amazina ye, yongeramo iry’umugabo we basezeranye kubana.
Mu gihe indirimbo ‘we don’t care’ umuhanzi Meddy w’Umunyarwanda yakoranye na RJ The DJ na Rayvanny bakorera mu nzu y’umuziki ya Wasafi izwi muri Tanzaniya ya Diamond yari imaze kujya hanze, Meddy yatunguwe n’uko yaje guhita isibwa ku rubuga rwa YouTube.
Safi Madiba wamenyekanye cyane igihe yari mu itsinda rya Urban Boys, yemeye ko yatandukanye n’umugore we Judith Niyonizera, nyuma yo kugirana ibibazo byinshi by’imibanire kwiyunga bikananirana.
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ureberwaho na benshi mu bakora umuziki gakondo, burya ngo umuziki we awukomora mu muryango we cyane cyane ku mubyeyi we (Se) wari umuyobozi wa Korali y’Abagatorika muri Kiriziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ya Kigali.
Nyuma y’uko Meghan Markle na Prince Harry bavuye mu Bwongereza bakajya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meghan wahoze ari umukinnyi wa filime mbere y’uko ashaka mu muryango w’ibwami yiteguye gusubira muri filime. Kuri ubu filime azakinamo azahembwa akayabo.
Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bahembwe menshi muri 2020, kigendeye ku rubuga rwerekana filimwe rwa Netflix.
Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga (fiancaille), bica amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga mu minsi ya vuba.
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi akaba n’umunyabugeni Bushayija Pascal abazwa iby’urukundo rwe n’umukobwa bakundanye akaza no kumuririmba witwa Elina, yafashe icyemezo cyo kubyerekana mu mashusho uko byari bimeze.
Umuhanzikazi Young Grace uvuga ko yishimiye ubuzima abanyemo n’umwana we Diamante, avuga ko n’ubwo umusore babyaranye yamutaye adateze kumwirukaho amusaba indezo kuko yataye inshingano ku bushake.
Deo Munyakazi ni umukirigitananga w’Umunyarwand,a akaba avuga ko Inanga yamugejeje kuri byinshi birimo kumwishyurira amashuri no kumutembereza amahanga yitabiriye amaserukiramuco atandukanye.
Muri iki gihe icyorezo cya covid-19 cyugarije isi yose, mu Rwanda imwe mu ngamba zafashwe ni uguhagarika ibitaramo byose n’amahuriro. Abahanzi bisanze akazi kabo kahagaritswe ariko ibirori bibera ku mateleviziyo n’imbuga nkoranyambaga birakomeza.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafunze umuhanzi Bruce Melodie na Shadyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 no guteza urusaku.
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiriye amakuru avuga ko umuhanzi The Ben yaba yasinye amasezerano y’imikoranire mu nzu y’umuziki ya Bruce Melodie, bisa n’ibiciye igikuba mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Mupenda Ramadan uzwi nka Bad Rama, akaba ari we washinze inzu itunganya umuziki ya ‘The Mane’ akaba abarizwa no muri Sinema Nyarwanda burya ngo akina n’umukino wa Karate.
Zimwe mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda muri iyi minsi zikomeje kuvugwaho amagambo menshi, aho bamwe baba bavuga ko zumvikanamo ibisa n’urukozasoni ariko abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye. Iyi Video iragaragaza zimwe muri zo. Wowe uzumva Ute?
Pasiteri wo mu Itorero rya ‘Arc of Peace’ Christopher Ndayisenga, yashyize hanze indirimbo yitwa Afurika kubera ubwoba afitiye icyorezo cya Covid-19.
Uwizerwa Thabitat wamenyekanye mu bitaramo ngarukakwezi bya ‘JazzJunction’ yatangiye gukora umuziki wenyine, avuga ko kuba agiye gukora nk’umuhanzi ku giti cye bitavuze ko avuye mu itsinda rya ‘Neptunz’ band asanzwe aririmbamo.
Umuhanzikazi w’Umwongereza Adele, akomeje kugaragaza urukundo afitiye mugenzi we Beyoncé, abinyujije ku rubuga rwa Instagram.