Mu marushanwa ya ECAHF yaberega muri Tanzania ikipe ya Police Handball Club y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe, mu gihe Kiziguro SS yasoje ku mwanya wa gatatu
Ku munsi wa mbere w’amakipe ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya ECAHF riri kubera muri Tanzania, amakipe y’u Rwanda yitwaye neza
Ku nshuro ya mbere, ikipe y’ishuri ryisumbuye yitabiriye irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF)
Kuri iki Cyumweru hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cya Handball giherereye muri Kigali Arena, aho hanashimiwe abagize uruhare ry’umukino wa Handball
Mu irushanwa rya Coupe du Rwanda ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ikipe ya Police HC na Kiziguro ni zo zegukanye ibikombe
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga yaberaga mu karere ka Rubavu, yasojwe amakipe ya Police HC na UR Rukara ari zo zegukanye ibikombe
Mu irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Police HC na ES Kiziguro ni zo zegukenye ibi bikombe mu mukino wa Handball
Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021, amakipe y’umukino w’amaboko (Handball), yarimo guhatanira igikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda cyiswe ‘Rwanda Handball Challenge Trophy’, Police HC ikaba ari yo yacyegukanye.
Ikipe ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na AMbasade y’u Budage mu Rwanda, bateye inkunga y’ibiribwa abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, ryamaze gutangaza amatariki bazasubukuriraho imyitozo ndetse na Shampiyona ya Handball mu cyiciro cya mbere
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), buratangaza ko igihe imikino izasubukurirwa mu Rwanda bazakomereza aho shampiyona yari igeze.
kipe ya Police HC mu bagabo na Kaminuza ishami rya Huye mu bagore ni bo begukanye igikombe cy’Ubutwari cyasojwe kuri iki cyumweru ku Mulindi w’Intwari.
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro harakinwa umukino wa nyuma mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’I Burasirazuba no hagati (ECAHF)
Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati muri Handball (ECAHF), APR na Gicumbi zatsinze imikino ya mbere
Irushanwa Umurage Handball Trophy ryakinwaga ku nshuro ya gatatu ryegukanwe na GS Mwendo mu bahungu n’abakobwa
Mu gitondo cyo ku wa 31 Kanama 2019, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yitabiriye umuhango wo gusoza amarushanwa ya EAPCCO yaberaga muri Kenya. EAPCCO ni amarushanwa ahuza amakipe atandukanye ya Polisi y’ibihugu byibumbiye mu muryango wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Guhera kuri iki Cyumweru mu Rwanda haratangira irushanwa ryo kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mukino wa Handball rikazatangirira hanze ya Kigali
Mu mwaka wa 1983 ni bwo Umudage Friedhelm Elias yaje mu Rwanda aza no gutangiza umukino wa Handball mu bigo bya Ecole Normale Zaza ndetse na TTC Byumba.
Mu irushanwa rya Handball ryaberaga muri Zanzibar, risojwe u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu mu batarengeje imyaka 18 na 20 mu bakobwa
Mu marushanwa ahuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu A na B muri Handball, u Rwanda nyuma yo kubona itike ya 1/2 ruzahura na Uganda
Mu mpera z’iki Cyumweru akarere ka Gicumbi kari kakiriye irushanwa ry’Intwari, aho ryasojwe Police Hc na Kiziguro zegukanye ibikombe.
Mu irushanwa ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, mu mukino wa Handball Police ni yo yegukanye igikombe itsindiye APR HC mu karere ka Gicumbi
Mu gihe mu Rwanda hari gukinwa igikombe cy’Intwari mu mikino itandukanye, muri Handball ho bahisemo kujyana aya marushanwa mu karere ka Gicumbi, imikino izitabirwa n’amakipe y’abagabo ndetse n’abagore
Nyuma y’imyaka ikipe ya Gicumbi Handball Club itagaragara muri Shampiona ya Handball, yamaze kongera gutangiza iyi kipe yabo
Mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 rya Handball ryari rimaze iminsi ribera mu Rwanda, ryegukanywe na Gorillas Handball Club mu bahungu
Umukino usoza Shampiyona y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu yari igeze ku munsi wayo wa nyuma, yashoje Musanze inyagiye Gakenke ibitego 12-0.
Mu irushanwa rya Handball rihuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu, u Rwanda rutsinze Uganda rwegukana igikombe
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 inyagiye u Burundi ibitego 37 kuri 22, ihita ibona itike yo gukina 1/2 mu gikombe IHF Challenge Trophy kiri kubera muri Uganda.
Abakinnyi 14 bagize ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball, barerekeza i Kampala muri Uganda, gukina irushanwa rizwi nka IHF Challenge trophy