Ikipe ya Gicumbi Handball Team na Kiziguro SS ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Coupe du Rwanda” ryabaye mu mpera z’iki cyumweru mu mukino wa Handball
Abakinnyi y’ikipe y’igihugu ya Handball bavuye mu irushanwa rya Zone V ryaberaga i Nairobi muri Kenya, bazengurukijwe umujyi wa Kigali mu modoka ifunguye bereka abanyarwanda ibikombe bibiri begukanye
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye igikombe cya IHF Trophy itsinze Uganda i Nairobi muri Kenya
Mu irushanwa rihuza ibihugu by’akarere ka gatanu muri Afurika, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma (Finals)
Mu irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka Gatanu k’imikino muri Handball, amakipe abiri ahagarariye u Rwanda yakatishije itike ya ½ cy’irangiza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 aratangira irushanwa rihuza amakipe agize Zone V i Nairobi muri Kenya
Abakinnyi 30 bagize amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye bategura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera muri Kenya.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022, muri BK Arena hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 18 mu mukino wa Handball, Misiri itwara igikombe itsinze u Rwanda ibitego 51-29, umukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball muri Afurika Dr Mansourou Aremou uri mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 muri Handball yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Rwanda nyuma yo gutsinda Moroc ibitego 35-34 muri 1/2.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball, yatsinzwe na Misiri umukino wayo wa kabiri w’Igikombe cya Afurika, kirimo kubera muri BK Arena i Kigali, ibitego 44-30.
Mu mikino ibanziriza umunsi wa nyuma w’igikombe cya Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20, u Rwanda rwatsinzwe na Congo, Algeria na Misiri zikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino wa mbere, mu gihe Algeria na Egypt zatsinze imikino yazo ya mbere
Mu gihe habura amasaha make ngo mu Rwanda hatangire igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, ibihugu bimwe byamaze kugera mu Rwanda aho iri rushanwa rizabera
Mu rwego rwo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 gitangira kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu yatsinze Gorillas Handball Club mu mukino wa gicuti
Amakipe y’igihugu y’u Rwanda muri Handball y’abatarengeje imyaka 18 ndetse n’iy’abatarengeje imyaka 20 akomeje imyitozo iri kubera mu karere ka Huye.
Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’imyaka 18 cya Handball kizabera mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha, u Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo
Ikipe ya Police Handball Club mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore zegukanye ibikombe bya shampiyona y’umwaka wa 2022 mu mukino wa Handball
AKarere ka Gicumbi katangiye urugendo rwo kongera kuba igicumbi cy’umukino wa Handball mu Rwanda, aho hatangiye ibikorwa byo kuzamura impano z’abakiri bato muri uyu mukino
Mu gihe hari gusozwa shampiyona y’icyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri muri Handball, ikipe ya Gicumbi na Police HC ni zo zigiye guhatanira igikombe
Ikipe y’igihugu ya Zambia na JKT yo muri Tanzania bizitabira irushanwa ryo Kwibuka Abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994
Mu mpera z’iki Cyumweru ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere cya muri Handball,a ho amakipe akomeye yatangiye atsinda imikino yayo.
Kuri iki Cyumweru mu karere habereye inama y’inteko rusange ya Gicumbi Handball Club aho batoye komite nyobozi nshya
Kuri uyu wa Gatandatu habaye amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Federasiyo ya Handball mu Rwanda aho Twahirwa Alfrfed ari we watorewe kuyiyobora
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwamurikiwe igikombe cy’Intwari cya Handball, ishuri ryisumbuye rya G.S. Kigoma ryatwaye ku rwego rw’Igihugu, mu marushanwa y’abatarengeje imyaka 20 yahuje ibigo by’amashuri mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwashimiye abakinnyi ba Gicumbi Handball Team iheruka kwegukana igikombe cy’Ubutwari mu mukino wa Handball
Handball:Gicumbi HBT na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’Intwari
Kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Handball hatangiye irushanwa ry’Ubutwari, irushanwa rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru, aho amakipe arimo Gicumbi HT yabonye itike ya 1/4
Ikipe y’umukino w’intoki ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na ambasade y’u Budage mu Rwanda, yatangije umushinga wo gukangurira abakiri bato gukina babihuza no kwiga