Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mukino wa Handball igana ku musozo, ikipe ya APR Handball Club yatangiye kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha, aho yamaze gusinyisha abakinnyi bane
Kuri iki Cyumweru, muri Petit Stade Amahoro i Remera hasojwe irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryegukanywe na Equity HC yo muri Kenya mu bagabo, Gorillas HC yo mu Rwanda iritwara mu bagore.
Amakipe ya APR HC na Police HC ahangana muri Handball y’u Rwanda yageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda, kuva tariki 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025.
Ikipe ya Police HC irabura umukino umwe ngo itware shampiyona 2024-2025, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 36-30 mu mukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ku wa 25 Gicurasi 2025.
Ikipe ya Police HC yatsinze APR HC ibitego 26-25 mu mukino wa mbere w’imikino ya nyuma ya kamarampaka igena uzatwara shampiyona 2024-2025, wakiniwe muri Petit Stade mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025.
Shampiyona ya Handball y’u Rwanda iragana ku musozo aho kuri uyu wa Gatanu hatangira gukinwa imikino ya kamarampaka muri Petit Stade Amahoro
Amakipe ya APR HC na Police HC yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka izagena izegukana shampiyona Handball asezereye ADEGI na Musanze HC.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yatsindiwe na Kenya ku mukino wa nyuma w’imikino y’Akarere ka Gatanu muri Handball yasojwe ku wa 10 Gicurasi 2025 muri Uganda mu gihe abatarengeje imyaka 18 batahanye umwanya wa kane.
Amakipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18 na 20 yatangiye abona intsinzi imwe mu mikino ibiri yakinnye ku munsi wa mbere w’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball riri kubera muri Uganda .
Abagize amakipe y’u Rwanda y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 18 na 20 yageze i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye irushanwa rya #IHFTrophy/Zone 5 bavuga ko ikibajyanye ari ugutwara ibikombe gusa.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe cya Handball mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera muri Ethiopia
Mu mikino ihuza Abapolisi bo mu karere ka Afurika yo hagati n’i Burasirazuba (EAPCCO) iri kubera muri Ethiopia, Polisi y’u Rwanda yatsinze iya Kenya mu mukino wa mbere
Ikipe ya Police Handball Club yerekeje mu gihugu cya Ethiopia aho igiye kwitabira irushanwa rihuza amakipe yo mu nzego z’umutekano zo mu bihugu bigize umuryango wa EAPCCO.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR HC yatsinze Police HC ibitego 27-25 mu mukino usoza umwaka usanzwe wa shampiyona ya Handball isoza ariyo ya mbere mu gihe hategerejwe kamarampaka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda igihugu cya Bulgaria
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Leta Zunze za Amerika muri 1/2 mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uzbekistan isoza iyoboye itsinda mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Ku munsi wa mbere w’igikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase) kiri kubera muri Kosovo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere
Guhera kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Pristina mu gihugu cya Kosovo, hari kubera irushanwa "IHF Trophy/Intercontinental Phase rihuza ibihugu bihagarariye imigabane yabyo.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakiniwe irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho igikombe cyegukanywe na Police HC mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya NCPB yo muri Kenya yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe ya Handball yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati ryaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 15 Ukuboza itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.
Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ririmo guhuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusezerera Gicumbi HT na UB Sports muri 1/4.
Ikipe ya Police HC yabonye intsinzi ya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Gicumbi HT ibona iya mbere mu gihe APR HC yatsinzwe umukino wayo.
Amakipe ya APR HC na Police HC yatangiye neza irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, ririmo kubera mu Rwanda kuva ku wa 14 Ukuboza 2024, rigakinirwa muri Petit Stade mu bagabo n’abagore.
Shampiyona ya Handball mu mpera z’iki cyumweru irakinirwa muri Petit Stade Amahoro, imikino izasozwa n’umukino uzahuza APR HC na Police HC ku Cyumweru
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe ya APR Handball Club bakoze umwiherrro ugamije kwisuzuma, kwakira abakinnyi no kwiha intego z’umwaka w’imikino wa 2024/2025
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje igikombe cya Afurika cya Handball ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Guinea
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Algeria ibitego 38 kuri 35, mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera mu gihugu cya Tunisia.