Igihugu cy’u Rwanda nyuma yo kwemezwa nk’igihugu kizakira igikombe cya Afurika cya Handball cya 2026, cyashyikirijwe idarapo nk’ikimenyetso gishimangira igihugu kizakira iki gikombe
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yabonye intsinzi ya kabiri itsinze Kenya mu guhatanira imyanya kuva kuri 13-16
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera i Cairo mu Misiri.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika na DR Congo ibitego 38-20.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu bagabo, yatsinzwe na Cap-Vert mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kiri kubera i cairo mu Misiri
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball ubu irimo kubarizwa mu gihugu cya Misiri, yakinnye umukino wa nyuma wa gicuti mbere yo gutangira igikombe cya Afurika kizatangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2024 kizabera mu Misiri kugeza tariki ya 27 Mutarama 2024.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikipe y’Igihugu nkuru mu mukino wa Handball, ikipe y’Igihugu mu bagabo yerekeje mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Cairo, aho igiye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika kizatangira tariki ya 17 kugeza 27.
Mu irushanwa ryitwa Coupe du Rwanda ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ay APR HC mu bagabo, na Kiziguro SS mu bagore ni yo makipe yegukanye ibikombe
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19, yatsinze Amerika mu gikombe cy’Isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yanyagiye igihugu cya Nouvelle Zélande, iba intsinzi ya kabiri mu gikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy’isi itsinze Maroc
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinzwe umukino wa kabiri w’igikombe cy’isi na Croatia, ikaza gukina uwa nyuma uyu munsi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’igikombe cy’isi nyuma yo gutsindwa na Portugal
Mu gihe habura umunsi umwe ngo hatangire igikombe cy’isi cya Handball kigiye kubera muri Croatia, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagaragaje umwambaro izifashisha muri aya marushanwa
Mu gace ka Alcalá de Henares ho mujyi wa Madrid muri Espagne, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje kuhitegurira igikombe cy’isi
I Madrid, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 ikomeje imyitozo mu mujyi wa Madrid aho itegura igikombe cy’isi kizabera muri Croatia.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara imyambaro izakoresha mu mwaka wa 2023-2024, ihereye k’uwo mu rugo.
Mu mpera z’iki cyumweru hakinwaga irushanwa ryo Kwibuka abari abanyamuryango ba Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ryegukanywe na Police HC na Kiziguro SS
Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harakinwa imikino yo kwibuka abari abakunzi, abakinnyi ndetse n’abayobozi mu makipe atandukanye ya Handball, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handball, yazengurutse ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yereka Abanyarwanda igikombe yegukanye, mu mikino y’Akarere ka gatanu ikubutsemo muri Tanzania.
Ikipe y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 17 yegukanye igikombe itsinze u Burundi ibitego 32-13 mu mikino y’Akarere ka gatanu muri Handball yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023 muri Tanzania.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu iri mu irushanwa ry’akarere ka gatanu muri handball yasoje imikino y’amatsinda itsinze imikino yose nyuma yo gutsinda Tanzania 46-13.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 muri Handaball, kuri uyu wa Gatatu yatsinze umukino wa kabiri mu mikino y’akarere ka 5, irimo kubera muri Tanzania.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Handball y’abatarengeje imyaka 17 mu bakobwa yatsinze umukino wa mbere mu irushanwa IHF Trophy riri kubera muri Tanzania.
Guhera ku wa Gatanu tariki 14/04/2023 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 17 batangiye kwitegura irushanwa ry’akarere ka Gatanu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 19 yatsinze iy’u Burundi mu mikino ya gicuti yabereye mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru
Ikipe ya Gicumbi mu bagabo ndetse n’iya Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye igikombe cy’Intwari cyakinwe mu mpera z’iki Cyumweru dusoje
Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball, yatsinzwe umukino wa mbere na Guinea mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Congo Brazzaville, ibitego 54-34.
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga ryari rimaze iminsi ribera mu karere ka Rubavu, ryasojwe ikipe ya Policce HC mu bagabo, na Kiziguro HC mu bakobwa ari zo zegukanye ibikombe
Kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Rubavu hatangiye irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga, aho amakipe azakina imikino ya nyuma yamaze kumenyekana