Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abakobwa batarengeje imyaka 19 ku wa kane tariki 29/08/2013 nibwo yerekeje i Oyo muri Congo Brazzaville mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 rizatangira tariki ya 1/9/2013.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa batarengeje imyaka 19, yatangiye imyitozo yitegura kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 31/08/2013.
Police Handball Club ifite amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 28-22 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 20/07/2013.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa handball (FERWAHAND) riramenyesha ko akarere ka Muhanga ariko kazakira amarushanwa y’uyu mukino yitiriwe ayo kwibohoza. Aya marushanwa azatangira tariki 06/078/2013.
Amakipe 12 harimo umunani y’abagabo n’ane y’abagore niyo yitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Handball bazize Jenoside yakorerwe Abatutsi, ritangira kuri icyi cyumweru tariki 09/06/2013.
Ku cyumweru tariki 03/02/2013 kuri Stade ya Musanze, ikipe ya Gicumbi Handball Club yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari itsinze Police HC ku mukino wa nyuma, naho ESI Mukingi itwara igikombe mu bagore.
Ikipe enye z’abatarengeje imyaka 15 na 17 (abahungu n’abakobwa) mu mukino wa Handball zasoje umwiherero wari ugumaji kubaka amakipe akomeye ku rwego rw’igihugu kugirango ajye ashobora guseruka hanze nta mbogamizi y’ubumenyi afite.
Ikipe ya Police Handball Club yegukanye igikombe cy’u Rwanda (Coupe du Rwanda) nyuma yo gutsinda APR amanota 23-22 ku mukino wa nyuma wabereye muri SFB ku wa gatandatu tariki 15/12/2012.
Ikipe ya Police Handball Club yerekeje muri Maroc tariki 12/11/2012 aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya 34 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izatangira tariki 14-25/11/2012.
Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.
Ikipe ya Police Handball Club yongeye kwisubiza igikombe cyo kwibohora nyuma yo gutsinda amakipe yose yari yitabiriye iryo rushanwa ryasojwe i Kigali ku cyumweru tariki 01/0/7/2012.
Ikipe y’igihugu ya Handball y’abahungu yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa y’akarere yaberage i Nairobi muri Kenya, naho abakobwa batahukana umwanya wa gatatu.
Kuva ku wa gatandatu tariki 18/03/2012 , amakipe y’u Rwanda y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 20 muri handball bari mu gihugu cya Kenya mu marushanwa y’akarere agamije gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), ribifashijwemo n’impuguke iturutse mu ishyirahamwe ry’umukino wa handball ku isi (IHF) Prof. Hans-Peter Thumm, rigiye gutangira gutegura ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu bahungu no mu bakobwa.
Nyuma yo gutwara igikombe cyitiriwe Intwari ku cyumweru tariki 05/02/2012, Police Handball Club yesheje umuhigo wo kwegukana ibikombe byose bikomeye byakiniwe ku butaka bw’u Rwanda mu mukino wa Handball mu mwaka w’imikino wa 2011.
Police Handball Club yabaye iya kane mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba yaberaga muri Tanzania.