Abaturage ba Nigeria n’abakunzi b’ikipe “Super Eagles” batari ku kibuga cyangwa ngo barebe televiziyo y’u Rwanda ntibashobora kureba umukino urimo guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.
Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, yatangaje abakinnyi 18 aza gukoresha mu mukino Amavubi aza gukina na Nigeria kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatngaje ko intego ye ari ugutsinda kandi akirinda gutsindwa igitego na kimwe mu mukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali.
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kuzatsindira ikipe ya Nigeria i Kigali mu mukino uzabahuza kuwa Gatatu, bagendeye ku mateka ikipe y’igihugu ya Zambia yanditse ubwo yatsindaga Cote d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (CAN).
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) rirasaba ko umukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 mu rwego rwo gushaka itike yo guhatanira gikombe cy’Afurika utabera kuri stade Ragional ya Kigali.
FERWAFA yateye mpaga Isonga FC nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Kigali ishinja Isonga ko yakinishije Nirisarike Salomon kandi atemerewe gukina muri shampiyona mu mukino wahuje aya makipe yombi tariki 15/02/2012.
Uwari umuyobozi akaba n’umufatanyabikorwa wa Rayon Sport, Albert Rudatsimburwa, yambuwe iyo kipe isubizwa abafana bakuru kubera ko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye nabo ubwo yayihabwaga.
Isonga FC yashoje imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa munani nyuma yo gutsinda La Jeunesse igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 22/02/2012.
Umutoza wa Chelsea Andre Villas Boas ari mu minsi ye ya nyuma mu ikipe ya Chelsea kuko amaze iminsi yihanizwa n’umuherwe wayo, Roman Abramovic, kubera umusaruro mubi, none kuri uyu wa kabiri ibintu byakomeje kujya irudubi ubwo yatsindwaga na Napoli ibitego 3 kuri 1 mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League.
Mu gihe habura iminsi itandatu ngo u Rwanda rukine na Nigeria umukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, Sadou Boubakary na Uzamukunda Elias ‘Baby’ ntibari bemeza ko bazitabira ubutumire bahawe n’umutoza w’Amavubi, Milutin Micho.
FERWAFA na Minisiteri ya Siporo bari mu biganiro by’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), mu rwego guteza imbere umupira w’abagore hanagamijwe kubaka ikipe y’igihugu yo mu minsi iri imbere.
Umutoza w’Amavubi atarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yashyize ahagaragara abakinnyi 19 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Uganda tariki 28/02/2012 kuri Stade Amahoro i Kigali.
Itsinda ry’Abanyarwandakazi bakora akazi ko gusifura umupira w’amaguru batoranyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), bazambikwa ibirango bya FIFA bibahesha uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga ku mugaragaro tariki 24/02/2012.
Umukino wahuje Kiyovu Sport na Simba yo muri Tanzania warangiye amakipe yombi anganyije iigitego 1-1. Zari zahuriye mu mukino ubanza wa CAF (condederation Cup), wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012.
Mu rwego rwo gutegura amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika, ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20 izakina na bagenzi babo ba Uganda tariki 28/02/2012 kuri stade Amahoro i Remera.
Icyiciro cya kabiri cy’igeragezwa ry’abana batoya bagomba gutoranywamo abazajya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 cyatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/02/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gukora imyitozo azavanamo abakinnyi 18 bazakina n’Amavubi tariki 29/02/2012.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bukirikirana ku isi mu mupira w’amaguru rwasohotse kuwa gatatu tariki 15/02/2012, u Rwanda ruri ku mwanya wa 108 ku isi no ku mwanya WA 26 muri Afurika, bivuze ko rwazamutseho imyanya ibiri ugereranyije n’ukwezi gushize.
Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yahamagaye abakinnyi 30 barimo abakinnyi 7 bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.
Umusore w’imyaka 20 umaze imyaka 10 abaho nk’impunzi muri Zambia arifuza gutahuka agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye akinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Nirisarike Salomon na Rusheshangoga Michel bakina ku ruhande rw’inyuma mu ikipe y’Isonga FC, bazerekeza mu gihugu cy’Ububiligi tariki 01/03/2012. Nirisarike azaba agiye gukinira ikipe ya Royal Antwerp yo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Rusheshangoga azaba agiye kuyikoramo igeragezwa (test).
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Zambia, Christopher Katongo, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu gikombe cya Afurika cy’uyu mwaka.
Ku cyumweru tariki 12/02/2012, Rayon Sport yatsinze Amagaju ibitego 2 ku busa mu mukino usoza icyiciro cya mbere cya shampiyona (phase aller) wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Zambia yatwaye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Cote d’Ivoire penaliti 8 kuri 7 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade d’Amitié i Libreville muri Gabon mu ijoro rya tariki 12/02/2012.
Kuwa gatandatu tariki 11/02/2012, Umugande Dan Wagaluka ikinira APR FC yamenye inkuru mbi ko uwo bashakanye yitabye Imana.
Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda APR ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa shampiyona usoza imikino ibanza (Phase Aller) wabereye kuri stade Amahoro kuwa gatandatu tariki 11/02/2012.
Mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu tariki 11/02/2012 wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’afurika cy’ibihugu (CAN 2012), ikipe ya Mali yatsinze ikipe ya Ghana ibitego bibiri ku busa.
Nyuma yo gutera inkunga Volleyball ibinyujije mu mushinga wayo wo kurwanya Malaria, Imbuto Foundation igiye no gutera inkunga indi mikino cyane cyane Basketball ndetse n’umupira w’amaguru.
Police FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gustida Isonga FC ibitego 2 ku busa ejo kuwa gatatu tariki 08/02/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.