• La Liga ni yo shampiyona ya mbere ku isi

    Nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka, Fédération Internationale de l’Histoire et des Statistiques du Football, uyu mwaka yashyize shampiyona y’igihugu ya Espagne (La Liga) ku mwanya wa mbere ku isi.



  • Mukura izacakirana na Etincelles muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

    Muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Mukura iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda izacakirana na Etincelles iri ku mwanya wa gatanu ikaba kandi nayo ifite inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyo mikino ikazaba tariki ya mbere Gashyantare.



  • Nshimiyimana azatangira gutoza Isonga FC tariki 11/01/2012

    Umutoza mushya w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana, azatangira akazi ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 11/01/2012, ubwo Isonga FC izaba yasuye Marine FC.



  • “Tugomba gukina n’amakipe akomeye kugirango tuzatsinde Nigeria”-Karekezi

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Olivier Karekezi, avuga ko u Rwanda rukinnye imikino ya giciti n’amakipe y’ibihugu akomeye byafasha u Rwanda kwitegura neza umukino ruzakina na Nigeria ndetse bakazabasha no kuyitsinda.



  • APR FC yasezereye Isonga FC mu gikombe cy’Amahoro

    APR FC, ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yateye intambwe yo kongera kugitwara nyuma yo gusezerera Isonga FC iyitsinze igitego kimwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 08/01/2012.



  • Abana biga mu ishuri rya Higiro n

    Higiro yiyemeje gukemura ikibazo cy’abanyezamu mu Rwanda

    Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu, Thomas Higiro, yashinze ishuri ryigisha abana bakina umupira w’amaguru mu rwego rw’abanyezamu. Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’abanyezamu kigenda kigaragara mu makipe yo mu Rwanda, no mu ikipe y’igihugu.



  • Usengimana na Rusheshangoga bazakina umukino bafitanye na APR

    Mashami Vincent, umutoza wungirije wa Isonga FC yatangaje ko Usengimana Faustin na Michel Rusheshangoga bakinira iyo kipe bazakina umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC tariki 08/01/2012.



  • Isonga FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona

    Nyuma y’imikino itatu idatsinda, Isonga FC yakuye amanota atatu i Nyanza ubwo yatsindaga Nyanza FC igitego kimwe ku busa ejo tariki 04/01/2012.



  • APR FC izakina n’Isonga FC mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro

    Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, APR FC izakina n’Isonga FC. Iyo mikino izatangira tariki 7 n’iya 8 Mutarama uyu mwaka.



  • Sibomana Hussein yababariwe agaruka mu Mavubi

    Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi, Sibomana Hussein, yababariwe ndetse yongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka mu Mavubi.



  • BRALIRWA igiye gusubukura gahunda yo guhemba umukinnyi w’ukwezi

    BRALIRWA na FERWAFA bari mu biganiro ngo basubizeho gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza buri kwezi nk’uko byagenze muri shampiyona y’umwaka ushize.



  • Kabanda yirukanywe ku kazi kubera ko agiye gusifura igikombe cy’Afurika

    Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yirukanye Felicien Kabanda wari umukozi wayo nyuma y’aho uyu mugabo afatiye icyemezo cyo kujya gusifura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01-12/02/2012 atabyumvikanyeho n’abakoresha be.



  • Ferwafa yatangaje abakinnyi b’abanyamahanga bazakina n’Amavubi

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), tariki 02/01/2012, ryatangaje abakinnyi 29 b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bazakina n’Amavubi mu rwego rwo gutegura umukino wa Nigeria.



  • Iby’ingenzi byaranze imikino mu Rwanda muri 2011

    Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’impinduka mu mikino y’u Rwanda. Mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka dusoza, harimo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga, impinduka mu buyobozi bwa siporo ndetse no kwegura ku mirimo y’abayoboraga inzego zitandukanye z’imikino.



  • Amavubi azakina n’abanyamahanga bakina mu Rwanda

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, aratangaza ko mu rwego rwo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012 azakina imikino ya gicuti n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda.



  • APR FC yanganyije n’Amagaju FC

    APR FC ikomeje kwibasirwa n’amakipe yo mu Majyepfo kuko nyuma yo gutsindwa na Mukura yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Nyamagabe tariki 29/12/2011.



  • Mukura isoje umwaka iri ku mwanya wa mbere

    Nyuma yo gutsinda Nyanza FC ibitego bibiri kuri kimwe i Nyanza tariki 28/12/2011, Mukura irangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere kandi na mbere y’uyu mukino yari isanzwe ari iya mbere.



  • Rayon Sport na Kiyovu ntizivuga rumwe ku munsi bazakinira

    Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, yagombaga gukinwa tariki 28/12/2011 ariko Rayon Sport na Kiyovu Sport ntizivuga rumwe ku munsi zizakiniraho.



  • Rayon Sport: Bonfils yarasezeye naho Kanombe aburirwa irengero

    Ubuyobozi bwa Rayon Sport buratangaza ko Twahirwa Bonfils Christian na Hategekimana Afrodis ‘Kanombe’ batakibarizwa mu ikipe ya Rayon Sport ndetse ko batazi n’irengero ryabo.



  • Ali Bizimungu ni we umutoza wungirije mushya muri Rayon Sport

    Ali Bizimungu wari umaze iminsi atoza ikipe ya Inter Stars yo mu Burundi aje gusimbura Kalisa François wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport.



  • Ababigize umwuga bakina i Burayi batsinzwe ibitego 3 kuri 2

    Nyuma yo gutsindwa na APR ibitego 5 ku busa ku wa gatandatu, abakinnyi babigize umwuga bari bamaze icyumweru mu Rwanda, tariki 26/12/2011, batsinzwe n’Amavubi ibitego 3 kuri 2.



  • APR yanyagiye ababigize umwuga bakina i Burayi ibitego 5 ku busa

    Umukino wa gicuti wabaye ejo hagati ya APR FC n’ikipe y’abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi warangiye ARP FC itsinze ibitego bitanu ku busa.



  • “Kuba Tchite atarakiniye u Rwanda byatewe n’uburangare”- Mbonabucya

    Uwari Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda yakinnye igikombe cy’Afurika muri 2004 akaba anakurikirana abakinnyi b’abanyarwanda bakina i Burayi, Desire Mbonabucya, avuga ko kuba Gasana Mohamed Meme Tchité atarakiniye u Rwanda byaratewe n’uburangare bw’abayoboraga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).



  • U Rwanda rusoje umwaka ruri ku mwanya wa 106 ku isi

    Urutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amagueru ku isi, rushyirwa ahagaragara buri kwezi na FIFA, rwagaragaje ko u Rwanda rusoje umwaka wa 2011 ruri ku mwanya wa 106 ku isi no ku mwanya wa 27 muri Afurika.



  • FERWAFA yatumye Tardy gushishikariza Monnet Paquet gukinira Amavubi

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Richard Tardy, ubwo yari agiye mu biruhuko bisoza umwaka mu Bufaransa, yasabwe na FERWAFA gukora ibishoboka byose akumvisha Kevin Monnet Paquet kuza gukinira u Rwanda.



  • Abakinnyi baturutse i Burayi bazakina na APR FC ejo

    Tariki 24/12/2011 saa cyenda n’igice abakinnyi baturutse ku mugabane w’Uburayi bazakina na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali. Umukino wa kabiri bakazawukina n’Amavubi tariki 26/12/2011 saa cyenda n’igice.



  • « Turashaka ko Amavubi adukorera ubuvugizi » - MIDIMAR

    Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza (MIDIMAR) isanga gukorana n’amakipe y’igihugu bizabafasha cyane mu gukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka, dore ko amakipe y’igihugu ajya gukina kenshi mu mahanga aho izo mpunzi ziherereye.



  • Abakinnyi bavuye i Burayi baje no mu rwego rw’imiyoborere myiza

    Itsinda ry’abakinnyi b’abanyarwanda 16 babigize umwuga bakina ku mugabane w’Uburayi baje mu Rwanda ngo si umupira ubazanye wonyine ahubwo u Rwanda ruzaboneraho gutanga ubutumwa bw’imiyoborere myiza binyuze muri abo bakinnyi.



  • “Kwitwara neza kwacu ni imbuto z’imiyoborere myiza” - Murindahabi

    Mu gihe Mukura Victory Sport yari imaze imyaka irenga itatu itangira shampiyona nabi ndetse ikajya no kurangira iri mu makipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y’uyu mwaka, Mukura iri ku mwanya wa mbere ngo ikaba ibikesha imiyoborere myiza.



  • Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu

    Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu bagomba kuzayifasha mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (confederation cup) ndetse no muri shampiyona. Kiyovu Sport igomba kuzahagararira u Rwanda muri confederation cup aho izakina na Simba yo muri Tanzaniya ku mukino wa mbere.



Izindi nkuru: