• Abakinnyi ba Bayern Munich nyuma y

    Chelsea yegukanye igikombe cya Champions League ku nshuro ya mbere

    Bwa mbere mu mateka yayo, Chelsea FC yegukanye igikombe gihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’Uburayi (Champions League) nyuma yo gutsinda Bayern Munich penaliti 4 kuri 3, mu mukino wabereye i Munich mu Budage tariki 19/5/2012.



  • Hazakenerwa ubufasha bwa FIFA kuko ibikoresho byo kureba niba ibitego byinjiye mu izamu bihenze- Gasingwa Michel

    Umunyamabanga w’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Gasingwa Michel, avuga ko buryo bubiri bwo kumenya niba igitego cyinjiye mu izamu buzakoreshwa buzagabanya ibibazo biri kugaragara mu mupira.



  • Umutoza Brandts azakomeza gutoza ikipe ya APR FC

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko bugifitiye icyizere umutoza Ernie Brandts kandi ko azakomeza gutoza iyi kipe nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka, n’ubwo hari bamwe mu bafana bakomeje kunenga ubushobozi bwe.



  • Imodoka Mafisango yari arimo (Photo/Nasra Nassor)

    Patrick Mafisango yitabye Imana azize impanuka

    Mafisango Patrick wakiniraga ikipe y’igihugu (Amavubi) na Simba yo muri Tanzaniya yitabye Imana Imana azize impanuka kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 saa kumi za mu gitondo mu mujyi wa Dar Es Salaam.



  • Abakinnyi b

    Amagaju yarangije shampiyona atsinda Kiyovu

    Amagaju yarangije shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru itsinze Kiyovu Sport igitegokimwe ku busa mu mukino wabereye i Nyagisenyi tariki 15/05/2012. Igitego cyahesheje Amagaju intsinzi cyatsinzwe na Bangamwabo Karim ku munota wa 70.



  • APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 13

    Igitego cya Sebanani Emmanuel “Crespo” wahoze ari umukinnyi wa APR FC nicyo cyahaye APR FC igikombe cya 13 ubwo Mukura yansindaga Police FC igitego kimwe ku busa tariki 15/05/2012 mu mukino wabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.



  • Shampiyona y’u Rwanda itaha izitabirwa n’amakipe 14

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze kwemeza ko mu mwaka w’imikino utaha amakipe azava kuri 12 nk’uko byari bisanzwe akagera kuri 14.



  • Katauti na Mafisango bongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

    Ndikumana Hamad (Katauti) na Patrick Mutesa Mafisango bahamagawe mu ikipe y’abakinnyi 32 bazakina imikino wa Algeria na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 naho Kalisa Mao ntiyahamagawe kubera imyitozo mike.



  • Abafana ba Manchester City bishimira insinzi.

    Ibitego 2 byo mu minota y’inyongera byatumye Man City itwara igikombe

    Iminota 5 y’inyongera yongewe ku mukino wahuzaga Manchester City na Queens Park Rangers (QPR) tariki 13/05/2012, yatumye Manchester City ibona ibitego 2 byatumye itwara igikombe, nyuma y’aho Manchester United zarwaniraha igikombe yizeraga kugitwara kuko yo yari yatsinze Sunderland igitego kimwe ku busa.



  • U Rwanda rugiye gukina umukino wa gicuti na Irak

    Mu rwego rwo gukomeza gutegura imikino yo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, u Rwanda rurateganya gukina umukino wa gicuti na Irak, uwo mukino ukazabera mu gihugu cya Turukiya.



  • Marines yagabanyije amahirwe ya Police yo gutwara igikombe

    Umunsi wa 24 wa shampiyona wasigiye APR FC icyizere cyo gutwara igikombe nyuma y’uko Police FC itsindiwe kuri stade Umuganda na Marines FC 1-0 nubwo iyi igifite imikino ibiri.



  • Abafana bategereje Kiyovu amaso ahera mu kirere.

    Mukura yategereje Kiyovu ku kibuga iraheba

    Umukino wa 24 wa shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu Sport na Mukura VS tariki 12/05/2012 ntiwabaye kuko Kiyovu itabonetse ku kibuga cya Kamena kandi nta mpamvu zatumye Kiyovu itaboneka ku kibuga zamenyekanye.



  • Musanze na Muhanga zagarutse mu cyiciro cya mbere

    Musanze FC na AS Muhanga zizakina shampiyona y’icyiro cya mbere mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo gutsinda amakipe zari zihanganye muri ½ cy’irangiza mu mikino yo mu cyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 12/5/2012.



  • Sudani y’Amajyepfo yakiriwe muri CECAFA

    Sudani y’Amajyepfo yemerewe kuba umunyamuryango wa CECAFA, ikaba nayo igiye gutangira kwitwabira amarushwanwa atandukanye aba buri mwaka nk’igikombe cy’abatarengeje imyaka 17, igikombe cya CECAFA cy’abakuru ndetse na CECAFA Kagame Cup.



  • APR FC izakina umukino wayo wa nyuma kuri uyu wa gatandatu

    Mu gihe amakipe menshi yo muri shampiyona y’u Rwanda asigaje gukina imikino ibiri, APR FC yo isigaje gukina umukino umwe izakina na Nyanza FC kuri uyu wa gatandatu tariki 12/05/2012 kuri Stade Mumena ariko ntabwo irizera gutwara igikombe.



  • Ibyabaye muri shampiyona ya Espagne bishobora kuba no mu Rwanda

    Nubwo ari ibihugu bitandukanye cyane ku iterambere ry’umupira w’amaguru, birashoboka ko impera za shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda byamera nk’ibyabaye muri shampiyona ya Espagne (La Liga) muri uyu mwaka.



  • Mbonabucya Desire ashobora kuba football agent wa kabiri w

    “U Rwanda rushobora kugira football agent wa kabiri”-Gasingwa

    Hari ikizere ko Desire Mbonabucya watsinze ikizamini cy’abahagararira inyungu z’abakinnyi (football agent) cyakozwe muri Werurwe nawe ashobora kujya ku rubuga rwa FIFA nka mugenzi we, Muhombo Jean-Pierre; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa FERWAFA.



  • Goran ngo ntatewe ubwoba na Marine ikunze gutesha amakipe ibikombe

    Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, aratangaza ko adatewe ubwoba na Marine FC benshi bavuga ko ikunze gutesha igikombe amakipe ahanganye na APR FC. Police ifite umukino na Marine kuwa gatandatu tariki 12/05/2012 i Rubavu.



  • “Gutsinda Isonga ni ugutegura igikombe cy’Amahoro”- Ntagwabira

    Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2 ku busa mu mukino wa shampiyona w’ikirarane wabereye kuri stade Amahoro tariki 09/05/2012, umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, yavuze ko iyo ntsinzi yamufashije gutegura neza igikombe cy’Amahoro.



  • Athetic Bilbao na Atletico Madrid birakina umukino wa nyuma wa Europa League

    Kuri uyu mugoroba ruraba rwambikanye hagati ya Atletico Madrid na Athletic Bilbao mu mukino wa nyuma wa Europa League. Atletico Madrid iheruka gutwara iki gikombe cya mbere ku mugabane w’uburayi mu mwaka wa 2010, naho Athletico Bilbao irifuza kugitwara bwa mbere mu mateka yayo.



  • RDC: Abakunzi ba Ruhago bivuganye umupolisi

    Umuyobozi wa polisi ya komisariya ya Yumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abandi bantu babiri bivuganywe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu gace ka Punia mu ntara ya Maniema tariki 05/05/2012.



  • FERWAFA ntiramenyeshwa niba ikibuga Amavubi na Nigeria bizakiniraho cyahinduwe

    Nigeria, igihugu kiri kurangwamo amakimbirane aganisha ku ntambara, kugeza ubu ntiremeza niba ikibuga kizaberaho umukino wo kwishyura ikipe y’igihugu “Amavubi” izakinamo n’iya “Nigeria Super Eagles” tariki 14/06/2012 cyahinduwe, nk’uko bisanzwe bigenda ahandi.



  • Musanze FC ifite amahirwe menshi yo kugaruka mu cyiciro cya mbere

    Musanze FC yiyongereye amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Esperance ibitego bibiri ku busa mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye i Musanze ku cyumweru tariki 6/5/2012.



  • APR yihanangirije Kiyovu

    APR FC yakomeje kongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona itsinda Kiyovu Sport ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro tariki 06/05/2012.



  • Eric Durand uyobora International Football Advertisement and Promotions

    FERWAFA yasinyanye amasezerano na sosiyeye icuruza umupira w’amaguru (IFAP)

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigiye gutangira kwinjiza amafaranga avuye mu bucuruzi bw’umupira w’amaguru w’u Rwanda buzajya bukorwa na Sosiyete IFAP Sports.



  • Abakinnyi ba Chelsea bishimira igikombe cya FA begukanye

    Chelsea yegukanye igikombe cya FA Cup

    Ikipe ya Chelsea yatwaye igikombe cya FA Cup itsinze Liverpool ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Wembley Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki 5/6/2012.



  • APR FC irakina na Kiyovu Sport ku munsi wa 23 wa shampiona

    Ku munsi wa 23 wa shampiona igikombe ntikirabona nyiracyo. Kuri iki cyumweru tariki ya 6 gicurasi 2012 umukino rurangiranwa urahuza APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiona na Kiyovu ya kane.



  • Kayiranga arizera gutsinda APR abifashijwemo n’Imana

    Umutoza wa Kiyovu Sport,Baptiste Kayiranga, afite icyizere cyo gutsinda APR FC abifashijwemo n’Imana, umukino wa 23 wa Shampiyona, ubwo aza kuba yayakiriye mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri icyi cyumweru.



  • Tardy yasabye abasore be kutirara ku bitego bibiri batsindiye muri Namibia

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, yasabye abasore be kwibagirwa ibitego bibiri ku busa batsindiye muri Namibia kugira ngo babashe kwitwara neza ubwo aya makipe yongera gumura, mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu.



  • Imyitozo ya mbere ya Namibia U20 i Kigali ngo yari iyo kurambura imitsi

    Nyuma y’umunsi umwe ikipe y’igihugu ya Namibia y’abatarengeje imyaka 20 igeze mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 yakoze imyitozo ya mbere ku kibuga ku Kicukiro ariko ngo yari iyo kurambura imitsi kuko umunaniro w’urugendo ukiri wose.



Izindi nkuru: