Manchester United bakunze kwita ‘Red Devils’ ni yo kipe ifite amafaranga menshi kurusha andi makipe yose y’umupira w’amaguru ku isi; nk’uko byashyizwe ahagaragara mu cyegeranyo gikorwa na Forbes Magazine buri mwaka.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwatangaje ko bwahagaritse by’agateganyo umutoza wayo Sogonya Hamis ‘Cishi’ kubera kudatanaga umusaruro uhagije. Ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye, Hamis yayishyikirijwe tariki 18/04/2012.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse i Kigali kuri uyu wa kane tariki 19/04/2012 saa tanu za mu gitondo, yerekeza i Windhoek aho izakina na Namibia kuri uyu wa gatandatu mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Algeria umwaka utaha.
Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Richard Tardy, aratangaza ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo kuzasezerera Namibia mu mikino ibiri bazakina mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2013.
Nubwo yarangije umwaka wa 2011 iri ku mwanya wa mbere ndetse na nyuma yabwo igakomeza kugaragaza ko ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, muri iyi minsi yegereza umusozo wa shampiyona, ikipe ya Mukura irimo kugaragaza intege nkeya mu gihe andi makipe makuru arimo kurwanira igikombe.
APR FC yagabanyije amanota irushwa na mukeba wayo Police FC ku cyumweru tariki 15/04/2012 ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 3-0.
Mukura VS yongeye gutungura abafana bayo kuri uyu wa gatandatu ubwo yatakazaga amanota 2 ku kibuga cy’ikipe y’Amagaju. Uyu mukino umaze kumenyererwa nka deribi (Derby) yo mu majyepfo warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Nyuma yo guhagarika imyidagaduro yose mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, mu mpera z’iki cyumweru shampiyona irakomeza ku munsi wayo wa 21.
Kugira ngo sitade yo mu mujyi wa Huye yagurwe nk’uko biteganyijwe mu ivugururwa ryayo, inzu y’ubucuruzi ya koperative COPABU ndetse n’aho bita kuri pisine byegereye iyo sitade bigomba kuvanywaho. Sitade nshya izaba igera ku ruzitiro rw’inyubako y’ibiro by’akarere ka Huye.
APR FC yazezerewe na Etoile Sportive du Sahel (ESS) itsinzwe ibitego 3 kuri 2 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, wabereye kuri Stade Olympique de Sousse muri Tuniziya tariki 06/04/2012.
Etoile Sportive du Sahel (ESS) ifite bibazo bikomeye muri iyi minsi, izakina na APR FC tariki 06/04/2012 kuri stade Olympique de Sousse muri Tunisiya umukino wo kwishyura wa 1/16 mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izatangira imyitozo tariki 15 Mata mu rwego rwo kwitegura hakiri kare imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc muri 2013.
Police FC yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali tariki 31/03/2012.
Ubwo mu Rwanda haza kuba hasozwa ukwezi kwahariwe umugore kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri icyi cyumweru tariki 01/04/2012, haranabera umukino uzahuza amakipe y’abagore ya AS Kigali na APR FC.
Police FC ishaka igikombe igiye guhatana na AS Kigali irwanira kudasubira mu cyiciri cya kabiri.
Ibitego 3 bya Olivier Karekezi byahesheje intsinzi APR FC, ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu tariki 28/03/2012.
Bernnd Kraus, Umudage watozaga Etoile Sportive du Sahel (ESS) yo muri Tuniziya, yirukanywe nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.
Ikipe ya Inter Milan yo mu kiciro cya mbere mu Butaliyani (Serie A) yirukanye umutoza wayo, Claudio Ranieri nyuma yo gutsindwa na Juventus de Turin ibitego 2 ku busa tariki 25/03/2012.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izaba iri muri Gabon kuva tariki 02-07/04/2012 aho izakina imikino ya gicuti n’ikipe yaho y’abatarengeje imyaka 20, mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika.
Mu gihe habura imikino 7 ngo shampiyona irangire, Police FC ikomeje kongera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport ibitego 2 kuri 1 ku cyumeru tariki 25/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
APR FC yananiwe gukoresha amahirwe yabonye yo gutsinda Etoile du Sahel yo muri Tuniziya, mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza mu guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, umukino wabereye kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 24/03/2012.
APR FC irakina na Etoile Sportive du Sahel (ESS) idafite myugariro igenderaho Mbuyu Twite kuko yabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino yabanje. Umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo uraba kuri uyu wa gatandatu tariki 24/03/2012 kuri stade Amahoro i Kigali.
Abakinnyi 19 b’ikipe ya Etoile Sportive du Sahel yo muri Tuniziya, barangajwe imbere n’umutoza wayo Bernd Krauss bageze ku Rwanda aho baje gukina na APR FC umukino wa 1/16 wa Champions League.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze iya Uganda ibitego bibiri ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Nakivubo Stadium i Kampala muri Uganda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF) ryahaye umutoza w’ikipe y’igihugu, Stephen Keshi, uburenganzira busesuye bwo guhitamo ahantu hazakirwa umukino wo kwishyura hagati ya Nigeria n’u Rwanda.
Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya ½ kirangiza mu gikombe cy’Afrika cy’ibihugu, umutoza watozaga ikipe y’igihugu ya Ghana, Umunyaseribiya Goran Stevanovic, kuri uyu wa mbere tariki 19/03/2012 mu masaha y’igicamunsi yasezerewe ku kazi ke.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunda umupira w’amaguru ku isi bakomeje gusengera Patrice Muamba bamwifuriza gukira, dore ko amerewe nabi cyane mu bitaro byitwa London Chest Hospital biri i Londres.
Etincelles FC yasanze Kiyovu Sport mu rugo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo iyihatsindira ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tariki 18/03/2012.
Richard Tardy, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 20 yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 azitabaza mu mukino wa gicuti wo kwishyura afitanye na Uganda uzabera i Nakivubo muri Uganda ku wa gatatu tariki 21/03/2012.
Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa, mu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona wabaye tariki 17/03/2012 kuri stade Amahoro i Remera.