Police FC ubu ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gustida Isonga FC ibitego 2 ku busa ejo kuwa gatatu tariki 08/02/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino wa shampiyona Police FC ifitanye n’Isonga FC kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigali, iramutse iwutsinze yahita isimbura APR FC ku mwanya wa mbere kuko iyirusha amanota atatu gusa kandi Police yo izigamye ibitego byinshi.
Amakipe atatu muri ane yabonye itike yo gukina imikino ya ½ mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN 2012): Cote d’Ivoire, Ghana na Zambia, buri imwe ifitemo abakinnyi bavukana.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahakaniye irya Tanzania (TFF) ko umukino wo kwishyura ugomba kuzahuza Simba na Kiyovu Sport muri Confederation Cup wakigizwa inyuma.
Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka Stade Huye iherereye mu ntara y’Amajyepfo cyamaze kurangira kuko ikibuga cyamaze gushyirwamo ubwatsi bwa kijyambere (artificial pitch).
Isonga FC yatunguye Rayon Sport iyitsinda ibitego 3 kuri 1 mu mukino umwe gusa wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 04/02/2012.
Abanyonzi bibumbiye muri koperative intumwa za Huye bo mu Karere ka Huye bakora akazi kabo bamamaza ikipe ya Mukura yo muri ako karere. Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’intwari, baserukanye umwenda mushya w’akazi ugaragara mu mabara ya Mukura: umukara n’umuhondo.
Mukura yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Etincelles bigoranye kuko muri uwo mukino wabereye kuri stade Amahoro tariki 01/02/2012 hitabajwe za penaliti.
Nyuma y’amezi atatu amaze ku buyobozi bwa FERWAFA, kuri uyu wa mbere Ntagungira Celestin ‘Abega’ yasuye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) Joseph Sepp Blater, maze baganira ku by’ingenzi bizatuma umupira wo mu Rwanda utera imbere.
Umutoza mushya wa AS Kigali, Kasambongo André, arifuza ko iyo kipe yakongera kujya mu ruhando rw’amakipe atsinda kuko aje kuyitoza iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari igeze ku munsi wa cyenda, mu mukino wari ukomeye kurenza indi, ku cyumweru tariki 29/01/2012, Musanze FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2 ku busa ihita inayisimbura ku mwanya wa mbere.
Isonga FC yabujije Etincelles kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona ku cyumeru tariki 29/01/2012, ubwo aya makipe yanganyaga ibitego 2 kuri 2 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri sitade Umuganda i Rubavu.
Mu rugendo bateganya kugirira ku cyicaro cya FIFA tariki 30/01/2012, Abayobozi ba FERWFA bafite byinshi bazasaba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), Sep Joseph Blater, gutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umusifuzi wari usanzwe emenyerewe gusifura hagati mu kibuga, Richard Twagirayezu, ntazongera gusifura umupira w’amaguru mu gihe kingana n’amezi atatu, kubera amakosa yakoze ubwo yasifuraha umukino wahuje APR FC na Nyanza FC i Nyanza tariki 21/01/2012.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze guhagarika umutoza wa Police FC, Goran Kuponovic, kubera imyitwarire mibi yagaragaje ku kibuga.
APR izahagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Orange CAF Champions League), yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi izakoresha.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu munsi, Perezida Kagame yavuze ko mu magambo yaganiriye n’umunyamakuru witwa Philip Etale wo muri Kenya ntaho yigeze avuga ko Arsene Wenger agomba kuvaho ahubwo yavuze ko we abona akwiye guhindura imikorere.
Ikipe y’Amagaju, binyuze mu ibaruwa yashizweho umukono n’umunyamabanga wayo, yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko Espoir FC bakinnye ikabatsinda ibitego 4 kuri 3, yafatirwa ibihano kuko ngo yakinishije umukinnyi ufite ikarita y’impimbano.
APR FC yasimbuye Mukura VS ku mwanya wa mbere, tariki 21/01/2012, nyuma yo gutsinda Nyanza FC igitego kimwe ku busa, mu gihe Mukura yatsinzwe na Kiyovu Sport igitego kimwe ku busa.
Ku ngengo y’imari y’uyu mwaka ya miliyoni 25 Etincelles igomba kuzakoresha muri shampiyona, hiyongereyeho izindi 10 yahawe n’akarere ka Rubavu kugira ngo ikipe ikomeze kwiyubaka no gushaka umwanya mwiza muri shampiyona.
Mu gihe hasigaye amasaha make kugirango irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) mu mupira w’amaguru rigiye kuba ku nshuro ya 28 ritangire abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba ruhago muri Afurika bakomeje kwibaza igihugu kizegukana iri rushanwa.
Umutoza wa Nyanza FC, Abdou Mbarushimana, aratangaza ko iyo kipe yagarutse ku murongo wo gutsinda nyuma y’igihe kikini iyo kipe yari imaze ku rutonde rw’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.
APR FC ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 18/01/2012.
Ibiganiro umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin ‘Abega’ yagiranye n’ukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Bubiligi, Gasana Muhammed Tchité, amushishikariza kuza gukinira Amavubi ntacyo byagezeho.
Abakinnyi batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda ni bo bamaze kubona uburenganzira bwo gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Baguzwe na APR FC, Police FC na Kiyovu Sport.
Rayon Sport yegukanye amanota atatu mu mukino wa shampiyona wayihuje na Police FC ubwo yayitsindaga ibitego 3 kuri 1 kuri stade Amahoro i Remera ejo tariki 15/01/2012.
Rutahizamu ukinira Police FC n’ikipe y’igihugu, Meddie Kagere, amaze iminsi yifuzwa n’amakipe akomeye muri aka karere ariko ikipe ifite amahirwe menshi yo kumwegukana ni Saint George yo muri Ethiopia.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, aratangaza ko yamaze kubona abakinnyi batatu azagura kandi barumvikanye, gusa ngo amazina yabo aracyari ibanga.
Umusore ufite inkomoko mu Rwanda Gasana Muhamed Tchité ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi arifuzwa cyane n’ikipe ya Al Shabab Riyadh yo muri Arabia Saoudite.
Nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka, Fédération Internationale de l’Histoire et des Statistiques du Football, uyu mwaka yashyize shampiyona y’igihugu ya Espagne (La Liga) ku mwanya wa mbere ku isi.