Kubazwa kwa Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon wagombaga kwitaba FERWAFA kuri uyu wa mbere kugirango asobanure ibijyanye na ruswa imuvugwaho, byimuriwe ku wa kabiri tariki 17/07/2012.
Umuyobozi mushya watorewe kuyobora ikipe y’Amagaju yatangaje ko muri shampiyona itaha y’icyiciro cya mbere Amagaju agomba kurangiza ri mu makipe ane ya mbere byibuze, intego kugeza ubu iyi kipe itari yabasha kugeraho.
Young Africans yo muri Tanzania yatsinzwe na Atletico y’i Burundi ibitego biri ku busa imbere y’abafana bayo kuri stade y’igihugu i Dar es Salaam ku wa gatandatu tariki 14/07/2012.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA ‘Kagame Cup’ irimo kubera muri Tanzania, yatangiye inyagira Wau Salaam ibitego 7 ku busa, mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/7/2012.
Kagabo Isaa na Simba Honoré, bamwe mu basifuzi mpuzamahanga bamaze kugira inararibonye nibo Banyarwanda bazasifura mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira ku wa gatandatu tariki 14-28/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumije Jean marie Ntagwabira watozaga Rayon Sport ngo asobanure bimwe mu byo yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo nyuma yo gusezera muri iyo kipe.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 y’abahungu yatahukanye igikombe mu marushanwa yahuzaga amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye ndetse n’ayigisha umupira w’amaguru (Youth Sports Festival Soccer Tournament), yaberaga i Cleveland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwahoze ari ikirangirire mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl yo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Abarabu yari amaze umwaka umwe atoza.
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mali uzaba tariki 28/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izakina na mugenzi wayo ya Tanzania ku wa gatandatu tariki 14/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, ifite icyizere cyo kuzitwara neza, ikipe ye ikagera kure mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 14-28/07/2012.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (Amavubi U20) yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012.
Bigirimana Gael, umukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Newcastle United yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza.
Kuwa gatandatu tariki 07/07/2012 mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye n’Ishyirahamwe ‘Abisubiye’ rigizwe n’abahoze bacuruza ibiyobyabwenge.
Ikipe y’intore z’abarezi b’akarere ka Burera mu cyiciro cy’abagabo yabonye itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rihuza intore z’abarezi mu gihugu hose.
Umuholandi Louis Van Gaal wahoze atoza ikipe ya Bayern Munich, yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu cye yasimbuye Bert Van Maarwijk wasezeye ku mirimo ye mu minsi ishize, nyuma yo kwitwara nabi agaszezerewa ku ikubitiro mu gikombe cy’u Burayi.
Jean Marie Ntagwabira wari umaze imyaka ibiri atoza ikipe ya Rayon Sport, yashyize ku mugaragaro ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe byanagize ingaruka ku myitwarire mibi yaranze iyi kipe muri uyu mwaka, arangije atangaza ko ayisezeyemo.
Mu gihe amasezerano ikipe ya Mukura VS yari ifitanye n’umutoza Ruremesha yarangiye tariki 05/06/2012, iyi kipe ntiratangaza niba uyu mutoza azongera amasezerano cyangwa niba izashaka undi mutoza ugomba kuyitoza muri shampiyona itaha.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania irimo kurambagiza abakinnyi batatu bakina mu Rwanda: Meddie Kagere wa Police FC, Iranzi Jean Claude na Mbuyu Twite bakinira APR FC.
Umutoza wa Machester United, Sir Alex Ferguson, arifuza kugura rutahizamu wa Arsenal Robin Van Pesie nyuma y’aho uyu musore w’Umuholandi yangiye kongera amazezerano muri ‘The Gunners’.
Rayon Sport yatwaye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro itsinze AS Kigali bigoranye cyane, nyuma y’aho amakipe yari yanganyije ibitego bibiri kuri bibiri hakiyambazwa za penaliti maze Rayon Sport yinjiza eshanu kuri enye za AS Kigali.
APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatatu tariki 04/07/2012.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 125 ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru ku isi rushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi FIFA buri kwezi.
Nyuma y’amazi ane yirukanywe muri Chelsea, Umunya-Portugal André Villas Boas (AVB), tariki 03/07/2012, yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gutoza Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza. Asimbuye Harry Redknapp kuri uwo mwanya.
APR FC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro nyuma yo gusezerera Rayon Sport iyitsinze ibitego 4 kuri 1 mu mikino ibiri ya ½ cy’irangiza yahuje aya makipe ahora ahanganye.
Police FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma imaze kunganya na AS Kigali ibitegi bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 30/6/2012.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izatangira imyitozo tariki 02/7/2012 kuri Stade Umuganda i Rubavu mu rwego rwo kwitegura umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabere muri Algeria umwaka utaha.
APR FC izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ yashyizwe mu itsinda rimwe na Young Africans yatwaye igikombe cy’umwaka ushize, muri tombola yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, ahazabera iyo mikino kuva tariki 14 kugeza 28/07/2012.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na sosiyete y’itumanaho Airtel Africa, tariki 28/06/2012, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu azafasha Airtel kwamamaza ibikorwa byayo mu bihugu bitanu Airtel ikoreramo ari byo Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda.
Mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, umukino uzayihuza n’iya Mali mu mpera z’ukwezi gutaha ushobora kuzakinirwa kuri Stade Umuganda i Rubavu; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amahuru mu Rwanda (FERWAFA).
Espagne yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi imaze gutsinda Portugal penaliti 4 kuri 2 mu mukino w’iminota iminota 120 wabereye kuri Donbass Arena stadium I Donetsk muri Ukraine kuwa gatatu tariki 27/6/2012.