Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, tariki 30/01/2013, amwe mu amakipe y’ibigugu APR FC, Rayon Sport na Mukura yatahanye amanota atatu, ariko Kiyovu Sport yongera gutakaza amanota yikurikiranya.
Mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru, ku cyumweru tariki 27/01/2013, ikipe y’akarere ka Muhanga izwi ku izina rya AS Muhanga yanganije na Etincelles mu mukino wahuje aya makipe kuri sitade ya Muhanga.
Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 27/01/2013, amakipe akomeye ndetse n’ayari amaze iminsi yitwara neza yanganyije imikino yakinnye, andi aratsindwa.
Ku munsi wa 14, utangiza imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, APR FC na Police FC zanganyije imikino yayo ku wa gatandatu tariki 26/01/2013.
Akagari ka Buvungira ko mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke katsinze aka Ngoma ibitego 2-1 ubwo hatangizwaga amarushanwa y’Igikombe cyitiriwe Perezida Paul Kagame mu nzego z’ibanze ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke.
Rutahizamu Meddie Kagere wari umaze iminsi akina muri Tuniziya, yagarutse mu Rwanda ahita afata icyemezo cyo kwerekeza muri Police FC, mu gihe Rayon Sport ari yo yari imaze iminsi mu biganiro nawe ndetse igatangaza ko bamaze kumvikana.
Police FC ni yo iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wabereye i Rusizi ku wa gatandatu tariki 19/01/2013.
Mu rwego rwo gushyira imbere imikoranire myiza hagati ya Polisi ndetse n’abaturage, ku cyumweru tariki 20/01/2013, Abapolisi bakorera mu karere ka Rulindo bakinnye n’abamotari nabo bakorera muri aka karere batsindanwa igitego 1-1.
Intsinzi y’ibitego 3-0 Rayon sport yatsinze mukeba wayo Kiyovu Sport, yatumye yegukana igikombe cya ‘Football Rwanda Media Limited Cup’ (FRM cup) mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumeru tariki 20/01/2013.
Abari abayobozi bose b’ikipe ya AS Muhanga bamaze guhagarikwa burundu ku mirimo yabo, nyuma y’aho ikipe igaragarije umusaruro mucye mu mikino ya shampiyona ibanza. Kuri ubu iyo kipe irimo kuyoborwa na Komite y’inzibacyuho.
Umusifuzi w’umunyarwanda Felicien Kabanda aragira uruhare rukomeye mu mukino ufungura igikombe cya Afurika, uza guhuza Afurika y’Epfo yakiriye iyo mikino na Cape Verde kuri uyu wa gatandatu tariki 19/01/2013.
Abakinnyi ba Kiyovu Sport batunguwe n’inkuru y’uko uwari umutoza wabo Kayiranga Baptiste yeguye ka kazi ku wa kane tariki 17/01/2013, ubwo yari arangije kubakoresha imyitozo.
Rayon Sport na Kiyovu Sport zizahatanira akayabo k’ibihumbi 6000 cy’amadolari mu mukino uzayahuza ku cyumweru tariki 20/01/2013 kuri Stade Amahoro i Remera, mu rwego rwo gushyira ku mugaragaro urubuga rwa interineti footballrwanda.com rwerekana amashusho y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda.
Kuva tariki 19/01/2013 kugeza tariki 10/02/2013, muri Afurika y’Epfo hazabera imikino y’igikombe cya Afurika (CAN) izaba ikinwa ku nshuro ya 29 mu mateka yacyo. Icyo gikombe kizitabirwa n’amakipe 16 azahatanira kucyambura Zambia yagitwaye muri 2012.
Nyuma yo kutavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport ndetse bikavugwa ko umukinnyi Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ ashobora kwirukanwa, ubuyobozi bw’iyo kipe buratangaza ko buzamugumana ndetse bakanashaka abandi bakinnyi bo kumwunganira.
Meddie Kagere umaze iminsi akinira ikipe ya Etoile Sportive de Zarzis yo muri Tuniziya ariko akaba atarahagiriye ibihe byiza, agiye kugaruka mu Rwanda akazakinira ikipe ya Rayon Sport amezi atandatu.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana ko butazishyura amafaranga miliyoni esheshatu Ali Bizimungu wari umutoza wungirije akaza gusezererwa ashinjwa kutavuga rumwe n’umutoza mukuru Didier Gomes Da Rosa.
Police FC yasoje imikino ya shampiyona ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo gutsinda AS Kigali yari iwuriho igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 12/01/2013.
AS Kigali yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu mwaka ushize, yatangiye iy’uyu mwaka yitwara neza ikaba yatsinze ESIR ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu tariki 12/01/2013.
Myugariro wa APR FC Emery Bayisenge yerekeje mu gihugu cy’Ububiligi aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe ya Zulte-Waregem FC yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu.
Rutahizamu wa Rayon Sport, Sina Gerome, yahawe igihano cyo gukatwa 1/3 cy’umushahara ahembwa buri kwezi, nyuma yo gusiga bagenzi be, akerekeza mu gihugu cye cy’amavuko cya Congo nta ruhushya yasabye.
Ikidasanzwe cyagaragaye kuri uwo mukino warangiye Rayon isinze bigoranye ibitego 3 kuri 2 ni imyinjirize irimo akavuyo, umuvundo no kurwana kuri stade ya Muhanga, ahari amatike ya 5000, 2000 n’1000.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko hari gushakwa uburyo ikibuga cya Stade Ubworoherane iri mu karere ka Musanze n’icya Stade ya Gicumbi, mu karere ka Gicumbi, bisanwa bikajya bikinirwaho bimeze neza.
Mu rwego rwo kongera ibitego bafite muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, ikipe y’intara y’Amajyaruguru (Musanze FC) yaba igiye kugura rutahizamu w’umuhanga, uzayifasha kuzamura ibitego bafite ndetse no kwigira imbere mu myanya.
Nyuma y’uko ikipe ya AS Muhanga igarukiye mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ndetse stade ya Muhanga igakorwa neza, abakunzi ba ruhago bishimiye ko bagiye kongera kubona imikino myinshi hafi yabo ariko bahangayikishijwe nuko ikipe yabo itsindwa umusubizo.
Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, Ali Bizimungu, yasezerewe muri iyo kipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru wayo Didier Gomes da Rosa, akaba yasezerewe akurikira abakinnyi batatu bagaragaje umusaruro mukeya muri iyo kipe.
Ikipe ya Liverpool yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu w’Umwongereza Daniel Sturridge wakiniraga ikipe ya Chelsea, akaba yaguzwe miliyoni 12 z’ama pounds. Ubwo Chelsea yatakazaga rutahizamu wayo, yari irimo kurambagiza rutahizamu wa Newcastle United, umunya-Senegal, Demba Ba.
Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imimikino mu Rwanda (AJSPORT), abanyamakuru 30 b’imikino b’ibitangazamakuru bitandukanye batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’imisifurire y’umupira w’amaguru.
Umukinnyi wa APR FC, Bayisenge Emery, agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya SV Zulte Waregem yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe ko azagenda taliki 12/01/2013 akagaruka 12 Gashtantare.
Mu gihe byari byaravuzwe ko umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, azahagarika gutoza iyo kipe mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka ndetse na we akabyivugira, yamaze gutangaza ko agifite indi myaka nibura abiri yo gutoza iyo kipe.