Rutahizamu ukomoka muri Guinea wakinnye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Korea, yatangiye igeragezwa muri Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona irakomeza ku munsi wa 13, aho ikipe ya Gasogi ikina na APR FC idafite abakinnyi bane isanzwe igenderaho
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruratangaza ko amasezerano y’imyaka itatu rwasinyanye na Paris Saint-Germain azabyara inyungu mu ngeri zitandukanye
Mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wasozaga indi, Rayon Sports yaguye miswi na Police Fc kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.
Nyuma y’imikoranire y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, ubu hagiye gukurikiraho ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu.
Umusifuzi Umutoni Aline wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi na Gicumbi ku munsi wa 10 wa shampiyona, yahagaritswe ukwezi adasifura imikino ya shampiyona.
Ikipe ya Gicumbi inganyije na APR FC igitego kimwe ku kindi, ku mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Mu mukino umaze imyaka myinshi urangwa no guhangana mu kibuga ndetse no hanze mu bafana, Rayon Sports yatsinze Kiyovu igitego 1-0
Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyo ku munota wa nyuma
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019, habaye umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze ibitego 5-0.
Umunya-Esipanye Unai Emery watozaga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yirukanywe atamaze kabiri muri iyo kipe, dore ko yahawe akazi ko kuyitoza muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2018 asimbuye Arsene Wenger.
Nyuma y’iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, rutahizamu Drissa Dagnogo yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri
Umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ugomba guhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports wamaze guhindurirwa amasaha n’ikibuga
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri itangira kuri uyu wa Gatandatu, izakinwa hatarimo amakipe nk’Intare Fc na Kirehe zangiwe kubera kutuzuza ibyangombwa byasabwaga
Mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona waberaga kuri stade Mumena, Kiyovu Sports ihanyagiriye Bugesera ibitego 5-2
Ikipe ya Musanze nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Heroes yafashe umwanzuro wo gusezerera umutoza mukuru n’uwari umwungirije kubera umusaruro muke
Mu mikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, APR FC itsindiye i Nyagatare mu mukino utari woroshye, Gasogi nayo itsinda Gicumbi igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu yandikiye iyi kipe ibaruwa isezera ku kazi ko gutoza iyi kipe.
Shampiyona y’icyiciroc ya mbere mu mpira w’amaguru irakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho abakinnyi barindwi batemerewe gukina imikino y’umunsi wa cumi kubera amakarita
Umutoza Seninga Innocent wari umaze amezi make yongeye kugirwa umutoza mushya wa Bugesera yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe
Ku mukino w’umunsi wa cyenda wahuje ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe na Gicumbi Fc, abafana ba Rayon Sports bagiye kubona igitego imitima yenda guhagarara
Rayon Sports itsinze Gicumbi igitego 1-0, cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Umunyarwanda Meddie Kagere yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazatoranywamo uwahize abandi mu marushanwa ya CAF 2019
Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wahuje AS Kigali na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa
Ikipe ya Gicumbi FC iratangaza ko yiteguye gutsinda Rayon Sports ikava ku mwanya wa nyuma imazeho iminsi
Ku mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC ihatsindiye ESPOIR ibitego 3-1 ihita isubira ku mwanya wa mbere
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019, hatangiye umunsi wa cyenda wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yakiriye Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, zihanganyiriza igitego kimwe kuri kimwe.
Rutahizamu wa APR FC Sugira Ernest akomeje gukorera imyitozo mu ikipe y’abakiri bato ya APR FC, mu gushyira mu bikorwa ibihano yahawe n’ikipe ye
Kuwa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, ni bwo habaye ‘Rayon Sport day’, umunsi warimo ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ikipe ya Rayon Sport FC.