Mu mukino wa shampiyona usoza indi y’umunsi wa gatanu, APR FC itsinze AS Muhanga ihita yongera kuyobora urutonde rwa shampiyona
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yatsindiwe i Nyagatare mu gihe Mukura ibimburiye abandi gutsinda Gasogi United
Ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Nyagatare aho igiye gukina na Sunrise mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona
Rutahizamu wa APR Fc Sugira Ernest yamaze guhagarikwa amezi abiri n’ikipe ye aho ashinjwa amakosa atandatu
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemererwa ko imikino yose isigaje kwakira mu mikino ibanza izajya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Igihugu cy’u Rwanda mu mupira w’amaguru cyazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi kwa FIFA rwasohotse uyu munsi
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda mu bagore, ntiramenya niba izitabira CECAFA y’ibihugu izabera i Dar es Salam mu kwezi gutaha
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abatuye n’abakomoka mu Karere ka Nyagatare gushyigikira ikipe yabo kuko aribwo izarushaho gukomera.
Rutahizamu wa APR FC wahagaritswe n’ikipe ye igihe kitazwi, yasabye iyi kipe n’abakunzi bayo imbabazi kubera amagambo aheruka gutangaza
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari igeze ku munsi wa kane, aho amakipe nka APR Fc na Rayon Sports zacyuye amanota atatu
Mu mukino usoje indi y’umunsi wa kane wa Shampiyona yabaye kuri uyu wa kabiri, Rayon Sports itsinze Bugesera ibitego 2-1.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Jules Ulimwengu agiye kuyivamo, akerekeza mu ikipe yo mu Bushinwa ishobora kumutangaho Ibihumbi 50$
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Ernest Sugira biravugwa ko yamaze guhagarikwa n’ikipe ya APR FC nyuma y’ikiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru ari mu Mavubi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019, ikipe ya Musanze FC yahaye umutoza wayo Niyongabo Amars intego yo kubona amanota 7 mu mikino itatu iri imbere.
Ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Bugesera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amafaranga make yo kwinjira ni ibihumbi bibiri
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaraye abonye itike ya CHAN 2020, izabera muri Cameroun 2020. ikaba ari inshuro ya kane u Rwanda rugiye kwitabira aya marushanwa
Ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Mukura yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gicumbi ibitego 3-1
Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 83 gifashije u Rwanda kubona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun, nyuma yo gusezerera Ethiopia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia biracakirana kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho ikipe izatsinda izabona itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, u Rwanda rurakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia yamaze kugera mu Rwanda, aho ije gukina n’Amavubi umukino wo kwishyura mu guhatanira itike ya CHAN 2020 izabera Cameroun
Umunyezamu Nzarora Marcel w’ikipe y’igihugu Amavubi na Mukura VS yageze mu Rwanda nyuma yo gutsinda igeragezwa muri Scotland mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu.
Umunyamabanga mukuru wa Ferwafa aratangaza ko igihe Bugesera yazanga gukina ku masaha yamenyeshejwe izakiniraho na Rayon Sports izaterwa mpaga
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo, aho kuri uyu wa Gatatu bafashe n’umwanya wo kwimenyereza gutera Penaliti
Rutahizamu wa Saint-Etienne Kevin Monnet-Paquet ufite inkomoko mu Rwanda, agiye kumara umwaka w’imikino
Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Tanzania, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa
Umukinnyi David Luiz wa Arsenal yo mu Bwongereza amaze iminsi ari mu Rwanda ku bw’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo.
Mu mukino w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade Huye, Rayon Sports itsinze Espoir Fc ibitego 2-1, naho APR inyagira Etincelles i Nyamirambo
Umwe mu bakinnyi ba Rayon sports bakina hagati ndetse akaba umwe mu bakinnyi babaye ab’ingenzi mu gutsinda AS Kigali mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’igihugu, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kureka umupira w’amaguru, akaza guhumurizwa n’abavandimwe yisubiraho agaruka mu mupira w’amaguru.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura imikino ibiri ya Tanzania ndetse na Ethiopia, bakazatangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu.