Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila usoje amasezerano muri APR FC, ashobora gukomereza urugendo mu ikipe ya KMC yo muri Tanzania bageze kure ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatandatu , Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umurundi Musore Prince Michel nk’umukinnyi wayo mushya.
Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Mujyi wa Constantine muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 uzatangazwa mu cyumweru kimwe nta gihindutse.
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, yabwiye abakunzi bayo ko ari indashima kuko ubwo ahaheruka bahoraga bamwita ikibazo nyamara aricyo gihe baheruka gutwaramo ibikombe.
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo ukinira Mukura VS yavuze ko umutoza Afahmia Lotfi wamutoje muri iyi kipe ariwe akesha kugira umwaka mwiza w’imikino ijana ku rindi kubera ikizere yamugiriye.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ya Diviziyo ya 5 yatsinzwe kuri penaliti 4-3, mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wayihuje n’iy’Ingabo za Uganda (UPDF) ya Diviziyo ya 2.
Ikipe ya PSG yakoze amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, nyuma yo kunyagirira Inter ku mukino wa nyuma wabereye mu Budage ibitego 5-0 mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025.
Myugariro wa APR FC Niyigena Clement yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona 2024-2025, Darko Novic wamutozaga ahita abandi batoza bose mu bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Igikombe cya UEFA Conference League itsindiye Real Betis Balompié yo muri Espagne ku mukino nyuma ibitego 4-1, yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere mu mateka itwaye ibikombe byose bikinirwa ku Mugabane w’i Burayi.
Ikipe ya APR FC yashyikirijwe Igikombe cya shampiyona 2024-2025 yegukanye, nyuma yo kubishimangira itsindiye Musanze FC ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 30 kuri uyu wa Gatatu.
Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul, yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ubugome n’ubugambanyi budafite icyo bumaze.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Muhazi United yatsindiwe na Amagaju FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ibitego 2-1, isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka ibiri izamutse mu cyiciro cya mbere.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algeria muri Kamena 2025, mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irasozwa kuri uyu wa Gatatu tariki 28/05/2025, aho umukino utegerejwe na benshi ari uhuza Amagaju na Muhazi kuri Stade Huye.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 yegukanye ifite amanota 84 cyabaye icya 20 itwaye mu mateka, myugariro Trent Alexander-Arnold asezerwaho nyuma y’imyaka 20 ari muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsindira i Ngoma Muhazi United 1-0 mu gihe Rayon Sports yanganyirije na Vision FC 0-0 kuri Kigali Pele Stadium.
Bwa mbere nyuma y’imyaka 17, Ikipe ya Tottenham Hotspur yongeye gutwara igikombe icyo aricyo cyose, nyuma yo gutsindira Manchester United ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2024-2025 wabereye i Bilbao muri Espagne igitego 1-0.
Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, yuzuza amanota 34 ayiha amahirwe yo kutamanuka.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, kuri Stade ya Nuevo San Mamés Barria muri Espagne hategerejwe ibirori by’umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2024-2025, aho Manchester United yisobanura na Tottenham Hotspur ufatwa nk’uwo gupfa no gukira kuri buri ruhande.
Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino ibiri isigaye ya shampiyona nta bafana bari kuri Stade, kubera imvururu zabereye mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona yakiriwe na Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025.
Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuje Bugesera FC na Rayon Sports ku wa 17 Gicurasi 2025 ugasubikwa utarangiye kubera imvururu uzasubukurirwa ku munota wa 57 wari ugezeho ku wa 21 Gicurasi 2025.
Ikipe ya APR FC yongeye kuyobora urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo gutsinda Gorilla FC.
Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports wasubitswe kubera umutekano mucye watewe n’ibyemezo by’abasifuzi bitanyuze Aba-Rayons.
Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ndende iyisaba kwitonda mu gushyiraho abazasifura umukino uzayihuza na Bugesera FC kuri uyu wa Gatandatu, iri shyirahamwe ryayisabye gutuza kuko ibihe shampiyona igezemo ribizi.
Mu ijoro ryo ku wa Kane, abatoza Ndayishimiye Eric Bakame utoza abanyezamu na Peter Otema wongerera imbaraga abakinnyi muri Bugesera FC, babwiwe ko batazatoza umukino izakiramo Rayon Sports bari bamaze icyumweru bitegura.
Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore igowe n’imibereho yandikiye Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports yishyuza imishahara y’amezi atandatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino 14 buyibereyemo, bitaba ibyo hakiyambazwa inzengo zisumbuye zibifite mu nshingano.
Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya Rayon Sports yandikiye FERWAFA ibaruwa ndende iyisaba kwitonda mu gushyiraho abazasifura umukino uzayihuza na Bugesera kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe ya FC Barcelona yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Espagne ku nshuro ya 28, nyuma yo gutsindira mu rugo mukeba wayo Espagnol basangiye Umujyi ibitego 2-0 ku wa 15 Gicurasi 2025, ikuzuza amanota 85 irusha Real Madrid ya kabiri amanota arindwi.
Kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bwa Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda bwatangaje ko abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona 2024-2025 bazabihemberwa.