Umunya-Mali Drissa Kouyate ufatira ikipe ya Rayon Sports yaguye mu muyoboro w’amazi ubwo yavaga ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 kuri KigaliPeleStadium.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Asman yajyanywe mu bitaro avukiniye mu mukino yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y`icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade y’Akarere ka Muhanga, ihatsindirwa igitego 1-0.
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere izaba itangiriye imbere mu nyubako. U Rwanda rurimo kwakira iya 2025 izatangira ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC bigoranye yatsindiye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, naho Gorilla FC ihanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric "Cantona" ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yandiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium igitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026, Police FC ihatsindira Rutsiro FC 2-1.
Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani muri shampiyona bari kibuga kimwe.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.
Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Zimbabwe n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa cyenda zuzuye.
Kuri iki Cyumweru, Nkaka Longin wayoboraga ikipe ya Muhazi United yeguye kuri uwo mwanya.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Kiyovu Sports yashyize hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026 uzayihuza na Rayon Sports aho itike ya macye ari ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe na Nigeria igitego 1-0 na Nigeria mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, wabereye kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mujyi wa Uyo.
Mu gihe kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwitegura kwakirirwa na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, abarimo Enzo, Kavita na Biramahire Abeddy bari mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga kuri uyu munsi.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Djihad Bizimama yavuze ko Amavubi atari ikipe nto imbere ya Nigeria nkuko byatekerezwa ahubwo ishobora gukina kandi igahangana mu gihe umutoza avuga ko bazi impamvu bari muri Nigeria.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoreye imyitozo ya mbere muri Nigeria yitegura umukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzayihuza na Nigeria.
Shema Ngoga Fabrice uheruka gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, akaba yanaherekeje Amavubi mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 azakina na Nigeria na Zimbabwe yavuze ko gutsindwa bitari mu byo abara kuko iyo uherekeje ikipe, uba utwaye igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa mbili n’iminota 55, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi" irahaguruka i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo.
Kuri iki Cyumweru ikipe ya Mukura VS yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu ikorana n’Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK Insurance cya Banki ya Kigali.
Kuri uyu wa Gatandatu, Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kugeza mu 2029.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’Umunya-Cameroon Asanah Nah wayikiniye amezi atanu.
Abarundi Rukundo Abdul Rahman ‘PaPlay’ n’umunyezamu Ndikuriyo Patient batandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane nyuma yo gusesa amasezerano.
Kuri uyu wa Gatatu hatangajwe uko amakipe azahura muri shampiyona 2025-2026 aho Rayon Sports izatangira ikina na Kiyovu Sports, ikacyirwa na APR FC mu Ugushyingo 2025.
Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasivile 23 barimo abanyamakuru Rugaju Reagan, Ishimwe Ricard, Mucyo Antha n’umuvugizi w’abafana ba APR FC Jangwani bakurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.