Kuri iki cyumweru,myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, amakipe ya APR FC na Police FC azahurira kuri stade Amahoro ubwo izaba ifungurwa ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa, aho imiryango izafungwa saa cyenda
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, ikipe ya Mukura VS yakiriye myugariro wo hagati Umunya-Ghana Abdul Jalilu wakiniraga ikipe ya Dreams FC y’iwabo yakinnye 1/2 cya CAF Confederation Cup anayibereye kapiteni, nk’umukinnyi wayo mushya.
Amakipe ya Rayon Sports na APR FC azongera guhurira kuri Stade Amahoro ku wa 1 Nyakanga 2024 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’Ubwigenge.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Umurundi Rukundo Abdourahman wikiniraga Amagaju FC yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Kuri uyu wa Gatanu, umukinnyi Rukundo Abdourahman wakiniraga ikipe ya Amagaju FC yemeje ko agiye kuba umukinnyi mushya wa Rayon Sports bamaze kumvikana byose hasigaye gusinya.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy’u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho ( Veterans), bihagarika Igikombe cy’Isi cyari gitegerejwe muri Nzeri 2024.
Umunya-Ghana Richmond Lamptey w’imyaka 27 ukina hagati yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusesa ayo yari afitanye n’ikipe ya Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.
Mu ijoro ryo ku wa 24 Kamena 2024, ikipe ya Musanze FC yashyize hanze umwambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-2024, ugaragara amagambo ya "Visit Musanze" bivuze ngo Sura Musanze.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 (CAN2025)kizakinirwa muri Maroc kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo Fitina Omborenga na Ishimwe Christian yongerera amasezerano Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yatsinze iy’Ishuri ritangirwamo imyitozo y’ibanze ya Gisirikare (BMTC Nasho) ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo #Kwibohora30.
Ikipe ya Sina Gerard FC yegukanye igikombe cya Shampiyona mu cyiciro cya gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Motar FC ibitego 4-1 mu mukino wa gatanu w’imikino ya kamarampaka (Playoffs).
Imikino yo ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024 yabimburiwe n’umukino wahuje ikipe y’Igihugu ya Hongiriya yakiriye ikipe y’igihugu y’u Busuwisi aho aya makipe yombi abarizwa mu itsinda rya mbere. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya RheinEnergies Stadion.
Umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi muri Stade Amahoro ivuguruye yakubise yuzuye, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu gihugu cy’u Budage, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024, aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2024, Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports yakoranye n’ikipe ya Rayon Sports imyitozo itegura umukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.
Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu yo ku mugabane w’iburayi rizwi nka EURO 2024 ritangire, hari byinshi byitezwe birimo no kureba uzegukana Igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 16.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo abakinnyi batatu bashya iheruka gusinyisha, yitegura umukino uzayihuza na Rayon ku wa 15 Kamena 2024 hafungurwa Amahoro Stadium.
Umukinnyi Tuyisenge Arsene wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports ari mu muryango winjira muri mukeba wayo APR FC kuko bamaze kumvikana.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Lesotho igitego 1-0 muri Afurika y’Epfo mu mukino w’umunsi wa kane w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, yongera kuyobora itsinda ryayo
Alain Kirasa watozaga ikipe ya Gasogi United yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gorilla FC asinya kuyitoza mu gihe cy’umwaka umwe.
Umukinnyi Dushimimana Olivier wakiniraga ikipe ya Bugesera FC yamaze kumvikana na APR FC kuzayikinira kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Umunya-Serbia Darko Nović ni we mutoza mushya uzasimbura Umufaransa Thierry Froger ku ntebe yo gutoza ikipe ya APR FC yigeze gukina nayo akayisezerera mu mikino Nyafurika.
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC zamaze kwemezwa nk’amakipe ya mbere agiye gukina umukino wa mbere muri Stade Amahoro kuva yavugururwa
Ikipe ya Mukura VS iri kugana ku musozo w’ibiganiro na kapiteni w’ikipe ya Vital’O FC yo mu Burundi, Niyonizeye Fred ushobora kugera mu Rwanda vuba yerekeza i Huye nyamara yari yamaze kumvikana na Rayon Sports ategereje kwishyurwa.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi w’Umurundi Nduwimana Frank ukinira ikipe ya Musongati FC iwabo ugitegereje ko ahabwa amafaranga.
Umunya-Uganda Ojera Joackiam avuga ko amakuru yavugaga ko yaraye ageze mu Rwanda aje gukinira Police FC bivugwa ko bumvikanye ntaho ahuriye n’ukuri kuko akiri mu Misiri aho agifite imikino 12 yo gukinira ikipe ye.
Ikipe ya Rutsiro Football Club itsinze ikipe ya Vision Football Club ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo gutsindira itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikaba yari imaze umwaka umwe imanutse.
Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.