Ikipe ya Gasogi United yatsinze Bugesera igitego 1-0, bituma iyobora urutonde rw’agateganyo mbere y’uko hakinwa indi mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona
Ubuyobozi bwa Mukura VS buvuga ko butarenza uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, butishyuye asanga miliyoni 47Frw baciye kubera kutubahiriza amasezera iyi kipe yari yagiranye n’umutoza Djilali Bahloul.
Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Huye, ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, Monastir ntiyanyurwa n’imisifurire
Imikino y’umunsi wa gatandatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yasubitswe, mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, watanze ku wa 8 Nzeri 2022.
Mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 ihita inayobora urutonde rwa shampiyona
Ikipe ya AS Kigali yamaze kugera mu gihugu cya Djibouti aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, ikaba yakiriwe n’abanyarwanda bahatuye
Mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri stade ya Kigali, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu bigoranye nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0.
Ku wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2022, hakinwe imikino itanu y’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ikipe ya Etincelles FC itaratsindwa na Gasogi United na rimwe ibishimangira banganya, mu gihe Musanze FC yihanije Marine FC iyitsinda 3-1.
Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira ikipe ya PSG iwabo mu Bufaransa, yatangaje ko ubwo mu mpeshyi y’uyu mwaka yifuzaga kujya muri Real Madrid, yasabwe na Perezida Emmanuel Macron ko yaguma muri iyi kipe, kuko ari umuntu w’ingenzi ku gihugu.
Mu gihe byavugwaga ko umukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona uzahuza Police FC na Rayon Sports ushobora kwimurwa, ubuyobizi bwa Police FC izakira uyu mukino buvuga ko babyifuje ariko FERWAFA ikabyanga.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karama bavuga ko imikino yahuzaga Utugari mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, yarinze urubyiruko ingeso mbi harimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Icyamamare mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, hamwe na mugenzi we Juan Pablo, basuye amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, basaba abana bafite intego yo gukina umupira w’amaguru kurangwa n’ikinyabupfura.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsindiwe na Ethiopia kuri sitade mpuzamahanga ya Huye igitego 1 - 0 ibura itike yo kujya muri CHAN bwa mbere kuva mu 2016.
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Uganda Revenue Authority (URA FC) igitego 1-1, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, ikipe ya Kiyovu Sports na AS Kigali zakinnye umukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali, urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana, basuye Stade Huye ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, maze banyurwa n’uko yavuguruwe.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti wateguwe na Mukura VS ubwayo ariko ikawakirira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo yatsindiweho ibitego 2-1.
Umunya-Mali Moussa Camara uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangira imyitozo n’abandi bakinnyi ku kibuga cy’imyitozo kiri ku Ruyenzi
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaraye asuye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi aho iri mu mwiherero mu karere ka Huye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 18 yatangiye itsinda Madagascar ibitego 53-32 mu gikombe cya Afurika kirikubera muri BK Arena.
Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yaguze umukinnyi Antony w’imyaka 22 y’amavuko, wakiniraga ikipe ya Ajax yo mu Buholandi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ifite imikino itatu ya gicuti muri iki cyumweru, yose izabera kuri Stade ya Kigali.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri gukorera imyitozo kuri Stade Huye iheruka kuvugururwa, ari naho izakirira Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama 2022,ikipe y’Igihugu ya Misiri yatwaye Igikombe cya Afurika cy’abatarenge imyaka 20 cyaberaga mu Rwanda inyagiye Algeria ku mikino wa ibitego 35-15
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yanganyije n’ikipe ya Ethiopia 0-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2023), mu mukino wabereye kuri stade ya Uwanja wa Benjamin Mkapa muri Tanzania.
Nyuma yuko ikipe ya Mukura VS ifatiwe ibihano n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) birimo no kutagura abakinnyi, bitewe n’ideni ifitiye umutoza Djilali Bahlou wirukanywe hadakurikijwe amasezerano yari yagiranye nayo, iyi kipe yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyifasha kwishyura iri (…)
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru ariko batakiwukina, bategerejwe mu Rwanda mu kwezi kwa 10 ahazaba hatangazwa gahunda y’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho.
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid, Karim Benzema yatsindiye igihembo cy’umukinnyi mwiza i Burayi nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022. Ibi Karim Benzema yabigezeho nyuma y’uko mu mwaka w’imikino ushize wa 2021-2022 afashije Real Madrid kwegukana shampiyona ya Espagne ndetse na UEFA Champions League.
Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2022 Istanbul muri Turkiya habereye tombola y’uko amakipe azahura mu matsinda y’irushanwa rya UEFA Champions League 2022-2023 isiga Bayern Munich yisanze mu itsinda rimwe na FC Barcelona.
Ikibuga cyo mu Nzove gisanzwe gikoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports mu myitozo, cyafunzwe kugira ngo kivugururwe gishyirwe ku rwego rwiza bityo biyifashe kujya yitegura neza.