Kuri uyu wa gatandatu tariki 27/10/2012, ubwo shampiyona ya basketball ikomeza, hateganyijwe umukino ukomeye uhuza Kigali Basketball Club (KBC) na Espoir BBC kuri Stade ntoya i Remera.
Ku munsi wa gatanu wa shampiyona ya Basketball, ESpoir BBC yakomeje kwitwara neza ubwo yatsindaga CSK ku wa gatanu tariki 19/10/2012, bituma ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.
Mu gihe shampiyona ya Basketball mu rwego rw’abagabo igeze ku munsi wa gatanu, shampiyona y’abagore yagombaga gutangirira rimwe yo kugeza ubu ntabwo iratangira kubera ibibazo bitandukanye harimo n’icy’ibibuga byo gukinirwaho.
Ikipe ya Kigali basketball Club (KBC) yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’uyu mwaka, ikaba itaratsindwa na rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.
Shampiyona ya Basketball iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 06/10/2012, aho KBC yatwaye igikombe cya shampiyona iheruka ikina n’ikipe nshya yitwa 30 Plus, Nyuma y’uko yari yasubitswe icyumweru cyose kubera amakipe yatinze kwiyandikisha.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo gusubika itangira rya shampiyona yagombaga gutangira tariki 29/09/2012 kubera ko hari amakipe yatinze kwiyandikisha.
Kigali Basketball Club (KBC) yegukanye igikombe cyo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund’ nyuma yo gutsinda Espoir BBC ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 23/09/2012.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma, mu irushanwa ryo gushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund, imaze gutsinda Cercle Sportif de Kigali (CSK) mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye tariki 09/09/2012, yemeje ko ari nta kipe izemererwa kurenza abakinnyi b’abanyamahanga babiri mu kibuga igihe cya shampiyona y’u Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball U18 yafashe umwanya wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika yasojwe ku cyumweru tariki 26/08/2012 i Maputo muri Mozambique.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball y’abahungu batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakuru amanota 67-55 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ntoya i Remera tariki 01/08/2012 wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket U18).
Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cy’akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda Kenya amanota 96 kuri 34 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade ntoya i Remera ku cyumeru tariki 22/07/2012.
U Rwanda rwatsinze Kenya mu bahungu no mu bakobwa batarengeje imyaka 18, mu mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa gatandatu tariki 21/07/2012 i Kigali kuri Stade nyota i Remera.
Imikino ya Baketball ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Gatanu mu rwego rw’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu no mu bakobwa, iratangira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/07/2012 kuri Stade ntoya i Remera.
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yakinnye na CSK maze ibatsinda amanota 62 kuri 56 mu mukino wabereye kuri petit Stade i Remera tariki 10/07/2012.
Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abakobwa batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakobwa bakuru mu mukino wa gicuti wabereye kuri Petit Stade i Remera tariki 09/07/2012, mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/7/2012.
Abasore bakina ku mugabane w’u Burayi Rusingizandekwe, Kabanda na Nirisarike bategerejwe mu myitozo y’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, aho arimo gukorera imyitozo i Rubavu yitegura umukino ifitanye na Mali tariki 28/7/2012.
Uwari umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda ya basketball witabye Imana ari tariki 24/6/2012 muri Amerika, Jonathan Rutare, yashyinguwe ku wa kabiri tariki 03/07/2012 i Rubavu aho akomoka.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 yegukanye umwanya wa kabiri mu marushanwa yahuzaga ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yasojwe mu Burundi tariki 01/07/2012.
Amakipe y’u Rwanda ya Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18, yatangiye irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari batsindwa n’amakipe y’u Burundi mu mikino bakinnye, kuri uyu wa Gatanu tariki 29/6/2012.
Ikipe z’u Rwanda za Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 irerekeza i Burundi kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012, mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’ibiyaga bigari izakinwa kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 01/7/2012.
Uwahoze ari umuyobozi w’ikipe ya APR basketball Club, Desiré Mugwiza ni we watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe i Remera ku cyumweru tariki 29/4/2012.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), tariki 21/04/2012, yasheshe Komite nyobozi yari iyoboye, itegeka ko hagomba kuba amatora yo gushyiraho abayobozi bashya bazatorwa ku cyumweru tariki 29/04/2012.
APR Basketball Club yegukanye igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (Play Off), nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 110 kuri 69, ku mukino wa gatatu wahuje ayo makipe yombi kuri Petit Stade i Remera tariki 10/03/2012.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.
Kigali Baskatball Club (KBC) yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya play off, ubwo yari imaze gutsinda KIE mu mikino ibiri yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda n’i Nyanza tariki 25 na 26/02/2012.
Mu mukino wa mbere wa play off mu rwego rw’abagabo, Kigali Basketball Club (KBC) yatsinze KIE amanota 78 kuri 45 mu mukino wabereye muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda i Huye tariki 25/02/2012.
Ikipe ya APR Basketball Club izatangira imikino ya Play off y’uyu mwaka ikina na Espoir mu mikino izabera i Nyanza na Huye kuwa gatandatu no ku cyumweru (tariki 25-26/02/2012).
Cercle Sportif de Kigali (CSK) ni yo yegukanye igikombe cyo kwibuka Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’, nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 69 kuri 49 ku cyumweru tariki 22/01/2012.
Irushanwa ryo kwibuka Emmanuel Ntarugera bitaga ‘Gisembe’ rizatangira kuwa gatanu tariki 20/01/2012 rigasozwe ku cyumweru rizabera kuri petit stade i Remera no kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Rizitabirwa n’amakipe 11, harimo atandatu y’abagabo, atatu y’abagore n’abiri y’abahoze bakina basketball bakaza kuyihagarika (veterans).