Umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Mbere muri Kigali Arena, ikipe ya REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 90 kuri 82.
Ikipe ya Patriots BBC iheruka gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, yasubukuye shampiyona ya Basketball itsinda Espoir BBC amanota 77 kuri 48 ya Espoir BBC.
Kuva ku cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020 kugeza tariki 24 Ukwakira 2020, muri Kigali hazabera imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball. Ni imikino izaba amakipe yose acumbikiwe hamwe mu rwego rwo kuyarinda icyorezo cya C0VID-19.
Inama yahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA n’abanyamuryango baryo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika shampiyona ya Basketball, hahinduka uburyo bw’imikinire aho amakipe azashyirwa hamwe agakina iminsi irindwi.
Ikipe y’igihugu mu mukino wa Basketball yamaze gushyiraho Henry Mwinuka nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, asimbura Mwiseneza Maxime wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y’imyaka itanu ashobora kongerwa n’ikigo PMG (Premier Management Group) kizajya gicuruza amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga Ku mikino yose ya Basketball n’amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.
Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant witwa Vanessa Bryant arashaka guhabwa impozamarira n’uruganda rw’indege umugabo we akaba n’umukinnyi muri NBA yapfiriyemo muri Mutarama 2020.
Muri Kanama 2020 mu Rwanda hagombaga kubera iserukiramuco ry’umukino wa Basketball, ubu ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Umutoza wa IPRC Kigali BBC, John Bahufite, asaba abatoza bagitangira gutoza muri basketball ndetse n’indi mikino itandukanye kudatekereza inyungu mbere, ahubwo urukundo rw’umukino rukaba ari rwo rujya rubanza.
Inama yahuje abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda n’abanyamuryango b’amakipe atandukanye, yanzuye ko shampiyona izagaruka mu kwezi kwa Nzeri 2020 hasubukurwa imikino ibanza.
Shampiyona ya Basketball mu Rwanda izasubukurwa mu kwezi kwa Nzeri 2020 nkuko byemejwe n’inama yahuje Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (Ferwaba) n’abanyamuryango baryo.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rivuga ko nyuma y’icyumweru kimwe rizafata icyemezo ku gihe imikino ishobora kuzakomereza.
Imibereho y’amakape mu gihe hatari imikino iba igoranye mu mikino itandukanye. Muri iki gihe cya #GumaMuRugo, Kigali Today yiyemeje kukugezaho uko mu mikino itandukanye amakipe abayeho.
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Basketball na IPRC Huye, Urwibutso Nicole, avuga ko yakunze uyu mukino kubera ko ari umukino bicara batsindana bityo abantu ntibarambirwe.
Kapiteni w’ikipe ya Patriots Basket Ball Club, Aristide Mugabe, avuga ko basketball yatunga umukinnyi uyikina mu Rwanda ariko nta mutekano w’igihe kini waba ufite.
Umunsi wa 20 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 muri Kigali Arena. Ikipe ya Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 82 kuri 67, REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 71 kuri 52.
Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, hategerejwe imikino ibiri ikomeye.
Shampiyona y’Umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 ku munsi wayo wa 17.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryateguye irushanwa rizahuza amakipe y’abagore akina uyu mukino mu byiciro bitandukanye. Ni irushanwa rizakinwa kuva kuwa gatanu tariki ya ya 06 kugeza 08 Werurwe 2020, mu rwego rw kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Kuva tariki ya 20 Werurwe kugera 01 Gicurasi 2020 ikipe ya Patriots BBC izakina imikino y’ijonjora rya gatatu rya Basketball Africa League.
Umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya Basketball muri America (NBA) akaba n’uwashinze Umuryango wa Giants of Africa Masai Ujiri yahishuye aho igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena cyavuye.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 Perezida wa Republika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iserukiramuco ry’umukino wa Basketball rizabera mu Rwanda mu kwa 08/2020.
Umunsi wa 10 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare muri Sitade nto i Remera.
Kuva tariki 27-28 Gicurasi 2020, u Rwanda rushobora kwakira imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League.
Ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 77 kuri 64 ,Tigers itsinda Espoir BBC amanota 102 kuri 97.
Amakipe y’ibigugu mu mukino wa Basketball hano mu Rwanda Patriots bbc na REG BBC azahura Ku munsi wa karindwi wa shampiyona wa BK basketball national league.
IPRC Huye yegukanye irushanwa ryahariwe kuzirikana intwari nyuma yo gutsinda The Hoops amanota 70 kuri 49 ,mu gihe REG yatwaye iki gikombe itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma amanota 71 kuri 62.
Shampiyona ya Basketball umwaka w’imikino 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama kuri sitade nto y’ i Remera, aho yitezwemo byinshi
Banki ya Kigali (BK) iri mu mwaka wayo wa kabiri itera inkunga imikino ya Basketball mu Rwanda. Iyi banki yamaze kongera inkunga yahaga ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA)hagamijwe kuzamura uyu mukino.
Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 17 Mutarama 2020, hakina Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, na IPRC Kigali, amakipe yombi akomeye.