Kuri uyu wa kabiri kuri Petit Stade Amahoro harakomeza imikino y’igikombe cy’Afurika cya Basketball mu batarengeje imyaka 18
Muri Tombola yabereye muri Marriott Hotel kuri uyu wa Kane, amakipe 12 yagabanijwe mu matsinda abiri, aho uRwanda ruyoboye itsinda rya mbere rutangira ruhura na Gabon kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade Amahoro.
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, ibihugu 7 muri 11 bitegerejwe mu Rwanda byamaze kuhagera mu marushanwa atangira kuri uyu wa Gatanu
Kuri uyu wa Gatatu kuri Petit Stade Amahoro habereye imikino ya gicuti yitabiriwe na Biyombo Bismack ukina muri Orlando Magic yo muri Amerika ndetse n’abana batatu ba Perezida Kagame
Lennox Niyitegeka ukina mu ikipe ya Elan Chalon yo mu Bufaransa, aje gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika kigiye kubera mu Rwanda muri Basketball
Kuri uyu wa Gatatu kuri Petit Stade Amahoro harakomeza imikino yo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, aho muri Basketball izwi nka Memorial Gisembe
Mu marushwanwa yateguwe na Shooting touch,Ubumwe BBC niyo yegukanye igikombe itsinze APR BBC 72-49 mu mukino wabereye Petit Stade
Mu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi,Patriotes yihereranye Espoir iyitsinda amanota 77 kuri 65 mu mukino wari unogeye ijisho kuri Petit Stade Amahoro
Ku munsi wa kabiri w’amarushanwa ahuza amakipe agize akarere gatanu muri Basketball,amakipe ya Uganda yiheranye ayo mu Rwanda.
Amakipe 20 niyo yamaze kwemera kwitabira imikino ya zone 5 ya Basket,aho milioni 25 arizo zitaganijwe gukoreshwa mu marushanwa azabera i Kigali kuva kuri iki cyumweru
Amakipe 17 niyo amaze kwemera kwitabira irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza rizabera mu Rwanda kuva 4/10/2015 kugeza 11/10/2015 muri Basketball.
Ikipe ya Espoir yongeye kwegukana igikombe gisoza shampiona y’umukino wa Basketball mu Rwanda,nyuma yo gutsinda ikipe ya Patriots imikino itatu kuri umwe (mu bagabo), mu gihe mu bagore ikipe ya APR Fc yegukanye igikombe imaze nayo gutsinda UBUMWE BBC imikino itatu kuri umwe
Ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball,iraza gutangira amarushanwa y’imikino nyafurika (All african games) ihura n’ikipe y’igihugu ya Mali ku i saa tatu za nijoro zo mu Rwanda
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 mu mukino w’intoki wa Basketball,Buhake Albert yamaze gutangaza abakinnyi 12 bazahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika (All african games) izabera muri Mali
Mu mpera z’iki cyumweru shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball iraba igana ku musozo aho guhera kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru taliki ya 28 Kamena 2015 haza gukina imikino isigaye nyuma hakarebwa amakipe ane ya mbere agakina imikino ya Playoffs.
Shampiona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru,nyuma y’akaruhuko katewe n’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 by’umwihariko muri Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe
Ikipe ya Espoir yo mu Rwanda nyuma yo gutsinda PJB y’i Goma 78-49 mu bahungu, na Berco Stars y’i Burundi igatsinda PJB y’i Goma kuri 66-50 mu bakobwa,zaje kwisubiza ibikombe zari zaratwaye umwaka ushize
Ku munsi wa mbere w’irushanwa rizwi nka Memorial Gisembe ikipe ya Espoir yo mu Rwanda yihereranye ikipe ya Muzinga y’i Burundi iyitsinda 63 kuri 51 mu gihe no mu bakobwa ikipe ya APR BBC yatangiye itsinda The Hoops nayo yo mu Rwanda
Kuri uyu wa gatanu haratangira igice cya kabiri cy’irushanwa rya Basketball rizwi ku izina rya Memorial Gisembe,irushanwa rizarangira kuri iki cyumweru tariki 14/6/2015,rikazatabirwa n’amakipe aturutse mu bihugu bine aribyo u Rwanda,Uganda,Burundi na Republika iharanira Demokarasi ya Congo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball y’abatarengeje imyaka 16 yamaze gukatisha itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (Afro-Basket) izabera muri Mali mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y’aho Itsindiye ikipe ya Ethiopia ku manota 121-119 uteranije imikino yombi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 16 mu mukino w’intoki wa Basketball ikomeje kwitegura imikino y’akarere ka Gatanu yagombaga kubera mu Rwanda kuva taliki ya 25 Gicurasi 2015, ubu yamaze kwimurirwa taliki ya 30-31 Gicurasi 2015
Ikipe ya UGB (United Generation Basket Ball) ishobora kuva muri Shampiona ya Basketball mu Rwanda nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umukino wa Basket mu Rwanda (FERWABA) basanga ryarabarenganije rikanga ubusabe bwo kwimura umukino wabo ahubwo igaterwa mpaga.
Muri Shampiona ya Basketball ikipe ya Patriots ikomeje gushimangira ko ishaka kwigaranzura ikipe ya Espoir imaze iminsi yarihariye Shamiona ya Basketball hano mu Rwanda mu gihe Espoir nayo ikomeje kuyirya isataburenge.
Shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball iraza gusubukurwa hakinwa imikino yo kwishyura mu mpera z’iki cyumweru mu bagabo ndetse no mu bagore.
Ikipe ya Kigali Basketball Club (KBC) yasezeye muri Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda nyuma y’impanuka yibasiye iyo kipe ndetse n’umwe mu bakinnyi bayo akitaba Imana.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiona y’umukino w’intoki wa Basketball yasubitswe nyuma y’impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi ku wa 1 Werurwe 2015 igahitana umukinnyi wa Kigali Basketball Club witwa RUTAYISIRE Jean Guy
Umuryango witwa Shooting Touch wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uri kwigisha urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza gukina umukino wa Basketball, ukanigisha ubutoza bamwe muri abo bana, kugira ngo mu gihe gahunda za Shooting Touch zizaba zarahagaze bazakomeze gufasha bagenzi babo kuzamura impano za bo muri Basketball.
Ikipe ya Ubumwe Basketball Club yegukanye ku nshuro yayo ya mbere igikombe gihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (playoff 2014), nyuma yo gutsinda RAPP BBC imikino itatu ku busa, naho mu bagabo ho Espoir BBC na CSK zikazategereza gukina umukino wa kane nyuma y’aho CSK itsinze Espoir mu mukino wa gatatu.
APR Basketball Club yafashe icyemezo cyo gusezera mu irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona (playoff), nyuma yo kwangirwa gukinisha umukinnyi Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rivuga ko adafite ibyangombwa.
Ku munsi wa mbere w’imikino ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore (2014 playoff), ikipe ya Espoir BBC yahise ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma ubwo yateraga mpaga United Basketball Generation (UGB) itageze ku kibuga, mu gihe mu bagore ikipe ya RAPP yo yatangiye iyo mikino itsinda APR BBC.