Umuryango wa Tear Fund wateguye igikorwa cyo gutembera u Rwanda no gusura ibikorwa utera inkunga hifashishijwe amagare
Girubuntu Jeanne D’arc atangaza ko imvune yagize mu mwaka wa 2016 yamubabaje bitewe n’uko atabashije kwegukana irushanwa ry’amagare (Rwanda Cycling Cup 2016)
Gasore Hategeka ni we wegukanye isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling cup 2016, isiganwa ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burateganya kuzashyiraho isiganwa ry’amagare ryitiriwe Lambert Byemayire, wari Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda (FERWACY).
Abakinnyi 20 b’umukino w’amagare batangajwe, bazatoranywamo uwahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2016, barimo Abanyarwanda batatu.
Abakinnyi babiri bari bamaze iminsi bitwara neza mu Rwanda, Areruya Joseph na Mugisha Samuel berekeje mu ikipe yabigize umwuga ya Dimension data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo
Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga Tour du Rwanda 2016, ni bwo Abrabham Ruhumuriza na Nathan Byukusenge basezeye ku mugaragaro umukino w’amagare
Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Valens Ndayisenga wegukanye bwa kabiri Tour du Rwanda
Nyuma y’uko agace ka Nyuma ka Tour du Rwanda kagizwe n’ibirometero 108 kakinirwaga mu Mujyi wa Kigali kegukanywe na Okubamariam Tesfom ukomoka muri Eritrea, Tour du Rwanda ya 2016 yose yegukanywe na Ndayisenga Valens.
Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo, Niwe wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda katurukaga Musanze kagana Kigali.
Umukinnyi wa Eritrea witwa Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika yepfo niwe utanze abandi mu Mujyi wa Musanze, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda katurukaga mu Mujyi wa Muhanga kagana Mu Mujyi wa Musanze.
Areruya Joseph ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wegukanye agace ka kane ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze isiganwa ryahagurutse i Karongi ryerekeza i Rusizi kuri uyu wa Gatatu, ryaranzwe n’imihanda igoranye ndetse n’imisozi miremire
Agace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda aho abasiganwa baturukaga i Karongi bagana i Rusizi kegukanwe na Rugg Thimothy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Valens Ndayisenga ni we wegukanye agace ka Kigali-Karongi ka Tour du Rwanda, ahita yegukana "Maillot Jaune" ihabwa umukinnyi uyoboye urutonde rusange
Ku munsi wa Kabiri wa Tour du Rwanda, aho abasiganwa baturutse Kigali bagana mu Burasirazuba mu Mujyi wa Ngoma, Areruya Joseph ukinira u Rwanda amaze kwambura Rugg Thimothy Maillot Jaune .
Nyuma y’amatora yakozwe n’abakunzi b’umukino w’amagare, abenshi batoye binyuze ku rubuga rwa kigalitoday.com bemeje ko Areruya Joseph ari we babona uzegukana iri siganwa
Kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro haratangirira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", rikazasozwa ku Cyumweru taliki 20 Ugushyingo 2016
Mu gihe habura amasaha make ngo Tour du Rwanda itangire, aya ni amwe mu mafoto yafashwe na Kigali Today agaragaza ubwitabire budasanzwe bw’abafana muri Tour du Rwanda 2015
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) buratangaza ko amakipe yo mu Misiri na Kenya atakitabiriye Tour Du Rwanda 2016.
Amasiganwa y’amagare yatangiye mu Rwanda mu myaka y’i 1970 ari amarushamwa y’uturere nyuma aza kubyara irushanwa rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda).
Abakinnyi 84 bari mu makipe 17 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa mu gihe hasigaye iminsi 9 ngo Tour du Rwanda 2016 itangire
Mu isiganwa ryavaga i Rusizi ryerekeza i Huye, Areruya Joseph ukinira Les Amis Sportifs ni we uje ku mwanya wa mbere ku ntera ya 140.7Kms
Imyiteguro ya Tour du Rwanda igeze ku munsi wa kabiri, aho kuri iki cyumweru abakinnyi berekeza Huye bava Rusizi, bakaba bahagurutse ku isaha ya saa tatu z’iki gitondo.
Mu irushanwa ritegura Tour du Rwanda ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, Nsengimana Jean Bosco ni we ubaye uwa mbere mu gace ka Karongi-Rusizi (Kivu Belt).
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo Tour du Rwanda itangire, amakipe azayitabira ubu akomeje imyiteguro, aho kuri uyu wa Gatandatu hakinwa isiganwa riva Karongi kugera Rusizi, ku Cyumweru hagakinwa iriva Rusizi kugera Huye
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko ibyasabwaga byose kugira ngo "Tour Du Rwanda 2016" ibe byamaze kuboneka.
Ferwacy na Team Rwanda bamaze gutangaza abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiona y’isi na Grand Prix Chantal Biya izabera Cameroun
Umunyarwanda Gasore Hategeka yegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare riri kubera muri Côte d’Ivoire akoresheje 4h16’51″
Hadi Janvier wari usanzwe akina umukino wo gusiganwa ku magare atangaza ko yasezeye kuri uwo mukino yabitekerejeho, adahubutse.