Ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 nibwo i Kigali mu Rwanda, hasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho asaga miliyoni 211 Frw ari yo yatanzwe nk’ibihembo ku bakinnyi, yongerwa ku midali.
Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwaga Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda, uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali turimo Nyabugogo twarimo abantu benshi bakurikiranye uyu munsi wa nyuma.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudali wa Zahabu Umunya-Slovenia Tadej Pogačar wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga muri Afurika bwa mbere, ikacyirwa n’u Rwanda.
Shampiyona y’isi y’amagare (UCI Road World championship 2025) yaberaga I Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka yiri siganwa ku mugabane w’ Afurika yashyizweho akadomo aho umunya Slovenia w’imyaka 27 Tadej Pogacar yongeye ku yegukana.
Perezida Paul Kagame yashimiwe uruhare yagize mu gutuma u Rwanda rwandika amateka mu mukino w’amagare, ahabwa igihembo n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa ku magare (UCI), gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare.
Uyu munsi tariki ya 28 Nzeri 2025, ni umunsi w’amateka ushyira akadomo kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championship), irimo kubera i Kigali mu Rwanda bwa mbere mu mateka iyi shampiyona ibereye ku butaka bw’Afurika.
Umunya-Canada Magdeleine Vallieres yatwaye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, nyuma yo kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ringana n’ibilometero 164.4 ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu wari umunsi wa karindwi wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho hakinwe isiganwa ry’umunsi umwe mu bangavu ndetse no mu bagore.
Abakobwa b’Ikipe y’Igihugu ya Espagne bitabiriye Shampiyona y’Isi ry’Amagare 2025 i Kigali, ibyishimo byabarenze bararira, nyuma y’intsinzi ya mugenzi wabo Paula Ostiz, wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 19, ku ntera y’ibilometero 74, yegukana umudali wa zahabu.
Umunya esipanyekazi w’imyaka 18 Paula Ostiz niwe wegukanye umudali wa zahabu muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mu cyiciro cy’abangavu basiganwa mu muhanda (Road Race).
Ikaze ku munsi wa 7 wa shampiyona y’isi y’amagare UCI Road world championship aho uyu munsi hateganyijwe amasiganwa 2, Abangavu (Junior) ndetse n’abagore bakuru (Elite) aho basiganwa mu muhanda (Road Race)
Umutaliyani Lorenzo Finn yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo, nyuma kwegukana isiganwa ry’umunsi umwe ryakinwe kuri uyu wa Gatanu.
Umwongereza w’imyaka 18 Huson Harry niwe wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu isiganwa ry’umunsi umwe (Road Race) mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje amasaha 2:55:19.
Uyu ni umunsi wa kabiri wo gusiganwa mu muhanda (Road Race) muri shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare (UCI Road World Championships) ikomeje kubera i kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika.
Umufaransakazi w’imyaka 19 niwe wegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona y’isi mu gusiganwa mu muhanda (UCI Road Race) akoreshe amasaha 3:24:26 ku ntera y’ibirometero 119 na metero Magana atatu.
Kuri uyu wa Kane, hakinwe isiganwa rya mbere ry’umunsi umwe muri shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri ku munsi wa gatanu mu Rwanda aho habanje guhatana abagore batarengeje imyaka 23.
Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi b’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare ku Isi kuba bwarazanye shampiyona y’isi mu Rwanda anashimangira ko siporo ikwiriye kubonwa nk’inzira y’iterambere n’amahirwe.
Umufaransa David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi, yashimiye cyane Perezida Paul Kagame n’u Rwanda ku ruhare bagize mu kuzana shampiyona y’isi y’amagare UCI Road World championships muri Afurika by’umwihariko i Kigali ku nshuro ya mbere mu mateka.
Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu cyiciro cy’amakipe aho abagore baba bavanze n’abagabo, nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda 30, mu ntera y’ibilometero 41.8 yakinwe kuri uyu wa Gatatu.
Ku munsi wa kane wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 iri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu hahatanye amakipe y’ibihugu asiganwa n’igihe, ubwitabire bukomeza kuba bwinshi hirya no hino mu mihanda ya Kigali.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali yatanze ibihembo by’abakinnyi batatu ba mbere muri Shampiyona y’isi y’amagare, icyiciro cy’abagabo mu gusiganwa n’igihe.
Kuri uyu wa Gatatu, abakinnyi bitabiriye shampiyona y’Isi 2025 igeze ku munsi wa Kane ibera i Kigali bakoze imyitozo y’isiganwa ryo mu kivunge yitegura icyiciro cyo gusiganwa n’igihe.
Mu gihe shampiyona y’isi y’amagre irimbanyije muri Kigali ku nshuro ya mbere ku mugabane w’Afurika, uyu munsi ni umunsi wa kane w’isiganwa aho ubu hatahiwe gusiganwa ku makipe y’ibihugu ariko asiganwa n’igihe (Team Time Trial Mixed Relay).
Umuholandi Mouris Michiel w’imyaka 18 y’amavuko niwe wegukanye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 mu cyiciro cy’ingimbi akoresheje iminota 29 n’amasegonda arindwi.
Umuholandikazi Arens Megan yegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe mu cyiciro cy’abangavu cyakinwe kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri, hari gukinwa umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 ahari gukina icyiciro cy’abakiri bato mu ngimbi n’abangavu.
Uyu munsi tariki ya 23 Nzeri 2025, isiganwa ry’amaga ku Isi, UCI World Road Championship, rirakomeza hakina ingimbi n’abangavu (Juniors).
Jakob Söderqvist w’imyaka 20, ni we wegukanye umudali wa zahabu mu isiganwa ry’Isi ry’amagare, UCI Road World Championship, nyuma yo gukoresha iminota 38 n’amasegonda 24 ku ntera y’ibilometero 31 na metero 200.
Backstedt Zoe W’inyaka 20 ukomoka mu Bwongereza yegukanye isiganwa rya UCI World Road Championiship mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 basigabwa n’igihe ku giti cyabo akoresheje iminota 30 n’amasegonda 56.
Kuri uyu wa 22 Nzeri, ni umunsi wa kabiri w’isiganwa ry’amagare (UCI Road world Championship 2025) I kigali aho hasiganwa abatarengeje imyaka 23 mu byiciro byombi.