Abakunzi b’imikino cyane isiganwa ry’amagare bo mu karere ka Ngororero, baravuga ko bategereje kongera kureba umukino rukumbi babasha kwirebera imbonankubone.
Mu gihe Etape ya 4 abasiganwa ku magare bazananyura mu muhanda Mukamira –Ngororero,barasabwa kuzitondera ibice byangiritse by’uyu muhanda.
Umunyarwanda Nsengimana Bosco yegukanye umwanya wa mbere kuva i Kigali kugera Musanze,ahita akomeza kuyobora urutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2015.
Ubwinshi bw’abantu bari baje kureba Tour du Rwanda mu Karere ka Huye, bwatumye hari serivisi zihagarara abandi bataha ntacyo babonye.
Umunyarwanda yegukanye agace ka kabiri ka Kigali - Huye, mu marushanwa ya Tour du Rwanda ari kubera mu Rwanda.
Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda,umunya Eritrea Debesay Mekseb ukinira Bike Aid yo mu Budage niwe wegukanye umwanya wa mbere
Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda Nsengimana Bosco wa Team Kalisimbi ashyizeho agahigo ko gukoresha igihe gito mu mateka ya Tour du Rwanda mpuzamahanga
Abakinnyi bose bazasiganwa muri Tour du Rwanda 2015 bamaze guhabwa nomero bazaba bakoresha
Kuri iki cyumweru haratangira Tour du Rwanda mu Rwanda,isiganwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 7 kuva ribaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Kuri uyu wa gatanu abakinnyi 15 bari mu makipe atatu azahagarira u Rwanda muri Tour du Rwanda nibwo basesekaye i Kigali bavuye mu mwiherero i Musanze
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagre mu Rwanda ryongereye amasezerano ryari rifitanye na Skol,aho yongereweho imyaka itatu kuri uyu wa kane
Abakinnyi 15 bagize amakipe atatu azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Tour du Rwanda azatangira taliki ya 15/11 kugeza 22/11/2015 yatangajwe
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda bashyikirijwe amagare 23 bagenewe na Perezida wa Republika y’u Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Ugushyingo 2015 mu kigo cya Africa Rising cycling Center I Musanze haramurikwa amagare yatanzwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda
Mu murenge wa Byimana w’akarere ka Ruhango hari kubera umuhango wo gusezera ku mukinnyi w’umukino w’amagare Iryamukuru Kabera Yves witabye Imana kuri iki cyumweru
Mu isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ryazengurutse ibice hafi ya byose by’u Rwanda,Nsengimana Bosco niwe warisoje ari uwa mbere
Aleluya Joseph,ukinira Amis Sportif yegukanye isiganwa ribanziriza irya nyuma,isiganwa rya kabiri yegukanye mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup uyu mwaka.
Mu gihe Cogebanque imaze igihe ari umuterankunga mu mukino w’amagare mu Rwanda, ubu irishimira umusaruro uva mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup
Mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda,Nsengimana Bosco ukinira Benediction yegukanye isiganwa ryaturutse Rwamagana ryerekeza Huye kuri iki cyumweru
Bintunimana Emile ukinira Benediction y’I Rubavu niwe wegukanye isiganwa ry’amagare ryaturutse I Nyagatare rigasorezwa I Rwamagana kuri uyu wa gatandatu
Ikipe y’igihugu y’amagare igiye kwitabira isiganwa ry’amagare rizabera mu gihugu cya Cameroun mu cyumweru gitaha
Mu isiganwa ry’amagare ry’amagare riri kubera muri Cote d’Ivoire,ikipe y’u Rwanda iyobowe na Hadi Janvier yiganje mu myanya itanu ya mbere
Umuyobozi wa Komite Olempike mu Rwanda arashimangira ko ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ariryo rikora neza kurusha izindi.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare nyuma yo guhesha ishema u Rwanda mu mikino nyafrika,yamaze kugera i Kigali yakirwa n’abayobozi ba Ferwacy
Umunyarwanda Hadi Janvier yanikiye abandi mu mikino nyafrika iri kubera muri Congo Brazzaville,aho yaje ku mwanya wa mbere asize uwamukurikiye amasegonda 31
Nyuma yo gusiga uwamukurikiye iminota 4,Uwizeye niwe wasoje isiganwa rizenguruka umujyi wa Kigali ari uwa mbere ku ntera y’ibilometero 124.9
Mu isiganwa ry’amagare rizazenguruka umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu,ikipe ya Republika iharanira demokarasi ya Congo irahatana n’abanyarwanda
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda Nathan Byukusenge yerekeje mu marushanwa y’isi muri Espagne azaba kuva taliki 01/09 kugeza 06/09/2015.
Nyuma yo gusesekara i Karongi ari uwa mbere,Patrick Byukusenge wo mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu,niwe wegukanye isiganwa ry’amagare ryavaga i Muhanga ryerekeza i Karongi mu gace kuri uyu wa gatandatu.
Nyuma y’igihe kinini nta siganwa ry’amagare babona,abatuye mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatandatu baraza kwakira isiganwa ry’amagare riva i Muhanga ryerekeza mu karere ka Karongi