U Rwanda rwatsinze Kenya mu bahungu no mu bakobwa batarengeje imyaka 18, mu mikino y’akarere ka gatanu yatangiye ku wa gatandatu tariki 21/07/2012 i Kigali kuri Stade nyota i Remera.
Imikino ya Baketball ihuza amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Gatanu mu rwego rw’abatarengeje imyaka 18 mu bahungu no mu bakobwa, iratangira i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21/07/2012 kuri Stade ntoya i Remera.
Abakinnyi b’u Rwanda bakina imikino itandukanye bagiye mu mikino Olympique, igomba gutangira ku wa Gatanu tariki 27/07/2012 i London mu Bwongereza,baravuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ikirere kirimo imvura nyinshi n’umuyaga batari bamenyereye.
APR FC yaje kubona itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup aho izakina na URA, n’ubwo yari yatsinzwe na Young Africa ibitego Bibiri ku busa, mu mukino wabihuje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/07/2012.
Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’abasiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) azaba ari Champs-Elysées mu Bufaransa ku cyumweru tariki 22/07/2012 aho azaba yagiye kwifatanya n’abakunzi b’isiganwa rizwi ku izina rya Tour de France rizasozwa kuri uwo munsi.
Umutoza Ruremesha Emmanuel yongeye kugirirwa icyizere cyo gutoza ikipe ya Mukura mu gihe cy’umwaka umwe.
Umunya-Suede Zlatan Ibrahimovic yabaye umukinnyi wa kabiri ku isi uhembwa amafaranga menshi mu mupira w’amaguru nyuma yo gusinya amasezeranyo y’umushaha wa miliyoni 14 z’ama Euro ku mwaka muri Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa.
Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon Sport akayisezeramo mu ntangiro z’uku kwezi, yahagaritswe mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’inama yateraniye ku cyicaro cya FERWAFA tariki 18/07/2012, igamije kwiga ku bibazo bya ruswa bimaze iminsi bimuvugwaho.
Fabio Capello yemeye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza ikipe y’igihugu y’Uburusiya akazajya ahembwa miliyoni 7, 8 z’ama-pounds ku mwaka.
Nubwo yanganyije ubusa ku busa na Atletico y’i Burundi mu mukino wabaye ku wa kabiri tariki 17/07/2012, APR FC iracyayoboye itsinda iherereyemo muri CECAFA Kagame Cup.
APR FC ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup irakina umukino wayo wa kabiri kuri uyu wa kabiri tariki 17/07/2012 na Atletico y’i Burundi guhera saa saba za Kigali kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam ahari kubera iyi mikino.
Mukura VS yatangaje ko igiye kwemeza umutoza kuyitoza ugomba kuyitoza muri shampiyona itaha. Uyu mutoza agomba hagati ya Ruremesha Emmanuel, wari usanzwe ayitoza na Didier Gomes Da Rosa, utoza ikipe y’abana ya AS Caen.
Kubazwa kwa Jean Marie Ntagwabira wahoze ari umutoza wa Rayon wagombaga kwitaba FERWAFA kuri uyu wa mbere kugirango asobanure ibijyanye na ruswa imuvugwaho, byimuriwe ku wa kabiri tariki 17/07/2012.
Umuyobozi mushya watorewe kuyobora ikipe y’Amagaju yatangaje ko muri shampiyona itaha y’icyiciro cya mbere Amagaju agomba kurangiza ri mu makipe ane ya mbere byibuze, intego kugeza ubu iyi kipe itari yabasha kugeraho.
Young Africans yo muri Tanzania yatsinzwe na Atletico y’i Burundi ibitego biri ku busa imbere y’abafana bayo kuri stade y’igihugu i Dar es Salaam ku wa gatandatu tariki 14/07/2012.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA ‘Kagame Cup’ irimo kubera muri Tanzania, yatangiye inyagira Wau Salaam ibitego 7 ku busa, mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14/7/2012.
Kagabo Isaa na Simba Honoré, bamwe mu basifuzi mpuzamahanga bamaze kugira inararibonye nibo Banyarwanda bazasifura mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira ku wa gatandatu tariki 14-28/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumije Jean marie Ntagwabira watozaga Rayon Sport ngo asobanure bimwe mu byo yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo nyuma yo gusezera muri iyo kipe.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 y’abahungu yatahukanye igikombe mu marushanwa yahuzaga amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye ndetse n’ayigisha umupira w’amaguru (Youth Sports Festival Soccer Tournament), yaberaga i Cleveland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uwahoze ari ikirangirire mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, yasezerewe n’ikipe ya Al Wasl yo muri Leta Zunze Ubumwe bw’Abarabu yari amaze umwaka umwe atoza.
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mali uzaba tariki 28/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 izakina na mugenzi wayo ya Tanzania ku wa gatandatu tariki 14/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/07/2012, ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 yakinnye na CSK maze ibatsinda amanota 62 kuri 56 mu mukino wabereye kuri petit Stade i Remera tariki 10/07/2012.
Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abakobwa batarengeje imyaka 18 yatsinzwe na APR BBC y’abakobwa bakuru mu mukino wa gicuti wabereye kuri Petit Stade i Remera tariki 09/07/2012, mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu izabera mu Rwanda tariki 17-26/7/2012.
Umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, ifite icyizere cyo kuzitwara neza, ikipe ye ikagera kure mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izabera i Dar es Salaam muri Tanzania tariki 14-28/07/2012.
Bamwe mu bagore bigeze gukina imikino ngororamubiri bemeza ko byabafashije kugira uruhare mu kwifatira ibyemezo no kubarinda mu gihe cy’imyororokere. Ibi kandi binemezwa n’ubushakashatsi bwabikozweho.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (Amavubi U20) yanyagiye Etincelles ibitego 4 ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ku cyumweru tariki 08/07/2012.
Bigirimana Gael, umukinnyi w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yasinye amasezerano y’imyaka itanu yo gukinira ikipe ya Newcastle United yo mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’igihugu cy’Ubwongereza.
Umusuwisi Roger Federer yegukanye igikombe cya Wembledon ku nshuro ya 7 atsinze Umwongereza Andy Murray amaseti atatu kuri imwe mu mukino wari witabiriwe n’imbaga nini ku cyumweru tariki 08/07/2012.
Ku nshuro ya kabiri ikipe ya Rwamagana yegukanye igikombe cya shampiyona ya Goalball ikinwa n’abatabona nyuma yo gutsinda Kaminuza y’u Rwanda ibitego 13 kuri 3 ku mikino wa nyuma wabaye tariki 07/07/2012 mu nzu y’imikino y’abamugaye i Remera.
Kuwa gatandatu tariki 07/07/2012 mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye n’Ishyirahamwe ‘Abisubiye’ rigizwe n’abahoze bacuruza ibiyobyabwenge.