Ikipe ya APR FC irakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/3/2013 idafite abakinnyi benshi igenderaho barimo Jean Claude Iranzi, Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yabonye bidasubirwaho itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Turukira muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza ikabona itike yo gukina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Tuniziya.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yiyongereye amahirwe yo kujya muri ½ cy’irangiza mu gikombe cya Afurika kirimo kubera muri Tuniziya, nyuma yo gutsinda Sierra Leone amaseti atatu ku busa mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013.
Mu rwego rwo kwitegura neza umukino uzahuza u Rwanda na Mali mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi izakina umukino wa gicuti n’iy’igihugu cya Libya tariki ya 20/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Nyuma yo gusoza imikino ya shampiyona, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA ryateguye imikino ihuza amakipe ane yabaye aya mbere mu bagore (women play-offs) izatangira ku wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, Rayon Sport ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko igenda isiga amakipe zihanganye.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali arasaba abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi, mu gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gukora siporo.
APR FC, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), yasezerewe na Vital’o yo mu Burundi nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki ya 03/03/2013.
Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ritegetse ko bitarenze muri Mata 2013, ikipe ya Rayon Sport igomba kuba yamaze kwishyura Raoul Shungu amafaranga itamuhaye ubwo yayitozaga, iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Nyanza yatangiye gushakisha amafaranga yo kwishyura uwo mwenda mu rwego rwo kwirinda (…)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon mu karere ka Nyanza bufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN, Rwanda batangije uburyo bushya bwo gufasha abafana bayo bafite amikoro macye gutanga imisanzu bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa.
Shampiyona y’umwka wa 2013 mu mikino ya Sitball na Sitting Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02/03/2013, ikabera ku bibuga bya Gatagara mu karere ka Nyanza.
Nyuma yo gusoza shampiyona ya 2012/2013, nk’uko bisanzwe mu mukino wa Basketball hakinwa imikino uhuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play-offs), iy’uyu mwaka mu bagabo ikazatangira ku wa wa gatanda tariki ya 2/3/2013 ku kibuga cya Kimisagara.
Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana aravuga ko afite icyizere cyo gutsinda akanasezerera Vital’o FC ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura muri ‘Champions League’ ku cyumweru tariki ya 3/3/2013 kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Pepiniere FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yasezereye La Jeunesse muri 1/16 cy’irangiza, ntabwo yagaragaye mu makipe azakina 1/8 cy’irangiza, nk’uko byemejwe n’itegeko rigenga iri rushanwa.
Muri iki gihe amakipe ya Volleyball mu Rwanda arimo kugura abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira, ikipe y’ishuri rikuru rya INATEK ni imwe mu ziyubatse cyane, ndetse umutoza wayo Dominique Sesonga afite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona.
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yagarutse muri shampiyona y’igihugu y’umukino wa hand ball, tariki 24/02/2013, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze itayitabira.
Mu rwego rwo gufasha Police FC kwitegura neza umukino uzayihuza na LLB Academic tariki 02/03/2013 mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe iwayo (CAF Confederation Cup), umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Rayon Sport tariki 27/02/2013 wasubitswe.
Swansea City mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanye igikombe cya Capital One Cup kizwi cyane ku izina rya ‘Carling Cup’, nyuma yo kunyagira Bradford City yo mu cyiciro cya kane ibitego 5-0 tariki 24/02/2013.
Mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku cyumweru tariki ya 24/02/2013, Rayon Sport yanyagiye ikipe ya Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-0, mu gihe Kiyovu Sport yo yahise isezererwa na Musanze FC hitabajwe za penaliti.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 20 yahagurutse mu Rwanda ku cyumweru tariki 24/02/2013 yerekeza muri Tuniziya, aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya Afurika izaba tariki 28/02-09/03/2013.
Police FC yageze ku mukino wa nyuma mu myaka ibiri iheruka, yasezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka itsinzwe na AS Muhanga kuri za penaliti ku wa gatandatu tariki 23/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Sredojevic ‘Micho’ yerekeje ku mugabane w’Uburayi ku wa gatanu tariki 22/02/2013, gusura abakinnyi b’abanyarwanda bakinayo mu rwego rwo kureba uko bahagaze kugirango azabahamagare mu Mavubi.
Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugirango imikino y’igikombe cy’amahoro itangire, ntabwo haraboneka umuterankunga wayo, ariko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko bitazabuza imikino gukinwa.
Mutoni Adolphe wari umukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, yerekeje muri APR Volleyball Club, akaba yarayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe harimo no kuzamuvuza imvune yo mu ivi amaranye iminsi.
Ikipe United Stars yo mu karere ka Ruhango yatsinze Asport ya Kicukiro ibitego 2-1 mu mukino yahuje izo kipe tariki 20/02/2013 ku kibuga cya FERWAFA i Kigali.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryimye uburenganzira ikipe ya Rayon Sports bwo gukinisha umukinnyi Umunya-Uganda Sserumaga Mike kuko dosiye imusabira uburenganzira bwo kuyikinira idasobanutse.
Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu banyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda usanga ari nta buhanga barusha Abanyarwanda, FERWAFA yafashe icyemezo cy’uko muri shampiyona itaha, abanyamahanga bazemererwa gukina mu Rwanda ari abazaba bakina mu makipe y’ibihugu bakomokamo.
Umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda usize Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yihoreye kuri Musanze FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade y’akarere ka Rusizi tariki 19/02/2013.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abakunzi b’ikipe ya Etincelles FC bahinduye ubuyobozi bw’iyo kipe kugira ngo amaraso mashya ashobore kuyifasha gukomeza neza imikino isigaranye yo kuzajya mu cyiciro cya kabili.
Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinzwe igitego 1-0 na Lydia Ludic Academic (LLB) y’ i Burundi mu mukino wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki 17/02/2013.