Mu mikino y’umunsi wa 14 wa Shampiyona, APR itsindiye ESPOIR i Rusizi, AS Kigali inganya na Police i Nyamirambo
Umutoza wa Mukura, Haringingo Francis, yamaze gutangaza abakinnyi 18 Mukura yajyanye muri Sudani mu mukino wayo na Al Hilal. Ni umukino ubanza wa CAF Confederation Cup w’icyiciro kizagaragaza amakipe azakina mu matsinda.
Ikipe ya Mukura yasoje imyitozo bakoreraga kuri Stade Amahoro bitegura El Hilal yo muri Sudani, aho bagiye bazi ko ari ikipe ikomeye cyane
Mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ikipe ya Rayon Sports izaba yarerekeje mu Bwongereza gusura ikipe ya Arsenal
Manishimwe Djabel uri kubarizwa muri Kenya, yiteguye gusaba imbabazi Rayon Sports yamufatiye ibihano byo kumara ukwezi adakina
Nubwo azwiho kuba yarahogoje abakobwa benshi bifuza kuba bakundana na we, Mukunzi Yannick, umukinnyi wa Rayon Sports, yemeza ko ikintu cyamugoye kurusha ibindi ari ukubona umukobwa akwiye gukunda. Uwo mukinnyi w’umupira w’amaguru ukundwa n’abafana benshi bavuga ko arusha bagenzi be gukurura abakobwa, yahishuye urugendo (…)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze kwemeza ko igihugu cya Misiri ari cyo kizakira Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu kizahatanirwa muri Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka wa 2019.
Muhire Kevin ukina hagati mu mavubi yemeye gusinya amasezerano yo gukinira Misr Lel-Makkasa SC yo mu cyiciro cya mbere muri Misiri.
Mu mukino wari waraye usubitswe, Amagaju atsinze Bugesera igitego 1-0 mu mukino wabereye i Bugesera
Ikipe ya APR Fc itsinze Muhanga ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, umutoza wa Muhanga ntiyishimira uko imisifurire yagenze
Mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiona wabereye kuri Stade Ubworoherane, urangiye Rayon Sports ihatsindiye Musanze FC ibitego 2-1
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko Perezida Kagame Paul ari umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe mu birori byo gutanga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka bizabera muri Senegal tariki ya 8 Mutarama 2018.
Shampiyona ya volleyball irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu hakinwa imikino itanu irimo n’umukino uhuruza benshi muri iyi minsi uzahuza Gisagara iyoboye urutonde rwa shampiyona na REG iyikurikira.
Ikipe ya Mukura itsinze APR igitego 1-0 mu mukino wabereye i Nyamirambo, iba ikipe ya mbere itsinze APR muri iyi shampiyona
Umwaka wa 2018 wabaye umwaka wo gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga, Volleyball yo yongera kohereza abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda
Ikipe ya Rayon Sports isoje umwaka iha abakunzi bayo ubunani, nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umutoza Jimmy Mulisa yanenze imyitwarire y’abakinnyi be hanze y’ikibuga, nyuma yo kunganya na Gicumbi 0-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Mukura itomboye ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani mu guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda
2018 irangiye bamwe bamwenyura, abandi umwaka ntiwabagendekeye neza, Rayon Sports, Mukura byarakunze, APR Fc n’Amavubi ntibyakunda
Mama Hussein bakunze kwita Mama Jihad, umubyeyi ufana ikipe ya Rayon Sports, ahamya ko nta kintu kimushimisha nko kubona ikipe ye yatsinze ku buryo iyo yatsinzwe atarya.
Umutoza Robertinho amaze kongera amsezerano yo gutoza ikipe ya Rayon Sports mu gihe mu gihe cy’umwaka
Akarere ka Rulindo gafatanyije n’uruganda ruzwi nka Nyirangarama batangiye gahunda yo gukoresha amarushanwa y’isiganwa ry’amamodoka
Areruya Joseph uherutse kwegukana irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon, ni umwe mu bakinnyi batandatu bagize ikipe y’u Rwanda izahatana muri iri rushanwa rizaba guhera tariki ya 21-27 Gashyantare 2019.
Ikipe ya Mukura ikoze amateka yo kugera mu kiciro kibanziriza amatsinda ya CAF confederation cup, isezereye ikipe yo muri Soudani kuri penaliti 5 kuri 4.
Ku nshuro ya kane muri shampiyona Rayon yongeye gutsindwa, aho itsinzwe na Police igitego 1-0
Umunyarwanda Areruya Joseph amaze gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika mu mukino w’amagare, aho ahigitse abandi bose bari bahanganye
Ikipe y’amaguru y’abafite ubumuga mu karere ka Rubavu baranenga akarere kubatererana mu mikino yabagenewe bakavamo badakinnye.
Ikipe ya APR FC idakunze kugorwa na Kiyovu, iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Musabyimana Agnès umubyeyi w’imyaka 29, nyuma y’inzira ndende yanyuzemo yitoza gusiganwa ku maguru, inzozi ze zibaye impamo aho amaze gutsindira itiye yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’isi azabera muri Denmark muri Werurwe 2019.
Ikipe ya AS Kigali inyagiye Gicumbi ibitego 6-0, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo