Ikipe ya Mukura yari yanditse ibaruwa isaba ko umukino uzayihuza na Rayon Sports ukurwa ku wa Gatanu ukajya ku wa Gatandatu, yabwiwe na ferwafa ko bidashoboka
Mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Etincelles igitego 1-0
Rutahizamu wa St Etienne yo mu Bufaransa Kévin Monnet-Paquet, yavunitse bizatuma amara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda, APR, Musanze na Espoir FC zabonye amanota atatu, naho Amagaju, AS Kigali na Gicumbi zitahira aho
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mushinga Visit Rwanda – Arsenal, w’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal, abatoza babiri b’urubyiruko mu ikipe ya Arsenal bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itanu, batoza bagenzi babo basanzwe batoza mu Rwanda.
Rutahizamu ukomoka i Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Jules Ulimwengu, yabonye ibyangombwa bya Ferwafa bimwemerera gukira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino
Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, mbere yo gukina n’Amagaju kuri uyu wa Mbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko ukwezi kwa Nyakanga 2017 kuzarangira akarere gafite ikipe y’abagore bakina umupira w’amaguru.
Ku mukino we wa kabiri mu ikipe ye nshya, Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 4-1 banyagiye iyitwa Hudiksvalls FF
Mu mukino wari ugamije kurwanya inda ziterwa abangavu, Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyanza
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yatangaje ko agomba kuzakinisha Jules Ulimwengu ku mukino Rayon Sports izakina na Muhanga.
Ikipe ya APR FC ifite umutoza mushya, yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye Kicukiro.
Ikipe ya Mukura yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakinaga hanze y’u Rwanda ari bo Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy
Amakipe ya UTB mu bagore n’abagabo ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryakinwaga ku nshuro ya cumi.
Mugisha Moise yandikiye amateka i Yaoundé muri Cameroun yegukana intsinzi ye mbere mu irushanwa mpuzamahanga aho yatsinze agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir mu gihe isiganwa muri rusange ryatwawe n’umunya-Eritrea Yakob Debesay.
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi bashya, barimo Danny Usengimana wari umaze iminsi yifuzwa na Vipers ya Uganda ndetse na Police FC yo mu Rwanda
Nyuma y’aho ikipe ya APR FC itandukaniye n’umunya-Serbia Dr Ljubomir Petrović, yamaze gutangaza ko ubu ifite umutoza mushya witwa Zlatko Krmpotić
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye harabera irushanwa ry’umukino wa Volleyball, rigamije kwibuka Padiri Kayumba wahoze ayobora GSOB
Abakinnyi batatu ba Arsenal aribo Mesut Ozil, Alex Iwobi na Alexandre Lacazette, bari kumwe n’abafana bakinnye agakino kiswe #VisitRwanda Challenge maze uhize abandi agahembwa gusura u Rwanda.
Ikipe ya REG Basketball Club yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu turere aherereyemo rizwi nka FIBA Africa Basketball League (AfroLeague)
Kalisa Francois wari umutoza m,ukuru wa Kirehe Fc, yamaze gusezererwa aho ashinjwa n’ubuyobozi bwe umusaruro muke
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga Rayon Sports yamaze gusinya umwaka umwe muri Sporting Kansas City ikina shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umunyarwanda Cassa Mbungo André uheruka gutandukana na Kiyovu Sports, yagizwe umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya
Mu mpera z’iki Cyumweru akarere ka Gicumbi kari kakiriye irushanwa ry’Intwari, aho ryasojwe Police Hc na Kiziguro zegukanye ibikombe.
Mu irushanwa ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, mu mukino wa Handball Police ni yo yegukanye igikombe itsindiye APR HC mu karere ka Gicumbi
Mu mukino usoza indi mu gikombe cy’Intwari, APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ihita yegukana igikombe cy’Intwari 2019
Mu mukino wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, AS Kigali itsinze Scandinavia kuri Penaliti, yegukana igikombe mu cyiciro cy’abagore
Ikipe ya Musanze FC (iri mu makipe ya nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda) yanganyije na Mukura FC iyigabanyiriza umuvuduko uyiganisha ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu nijoro saa saba na 15 ni bwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yerekeza muri Cameroun guhatanira irushanwa rya Tour de l’Espoir ryegukanwe na Areruya Joseph umwaka ushize.
Umuyaga uvanze n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2019, byangije igice cy’urukuta rwa Stade Regional ya Muhanga rurasenyuka, ariko nta muntu rwagwiriye.