Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yegukanye igikombe cy’igihugu kizwi nka FA Cup, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanya n’abandi bakunzi bayo kwishimira intsinzi.
Abakinnyi 12 b’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Chess bitabiriye irushanwa rya Olempike ry’uyu mukino, uri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni imikino yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Kamena 2020 muri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali, aho abitabiriye bari gukinira kuri Internet.
Mu Karere ka Bugesera, hari abavuga ko igare ari umuco, bitewe n’uko usanga rikoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore mu mirimo yabo ya buri munsi nko mu bwikorezi ku bantu bakivoma amazi kure y’aho batuye cyangwa se abarema amasoko ya kure, abenshi bakoresha amagare.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko AS Kigali ari yo izasohokana na APR FC mu marushanwa nyafurika.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2020 ku biro by’ikipe ya AS Kigali, habereye umuhango wo kongera umutoza Eric Nshimiyimana amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryasinye amasezerano yo gutangiza andi masiganwa atatu y’umukino w’amagare mu Rwanda
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rw’uwari Team Manager wa Gasogi wapfuye azize impanuka kuri uyu wa Gatatu.
Myugariro Denis Rukundo byari bimaze iminsi bivugwa ko ashobora gukinira ikipe ya Rayon Sports, yongereye amasezerano muri Police FC ya Uganda
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Mazimpaka Andre wari umaze umwaka ari umunyezamu wa Rayon Sports
Ikirego cyari cyaratanzwe muri Ferwafa Rayon Sports ko yasinyishije umukinnyi Axel Iradukunda mu buryo butemewe cyateshejwe agaciro
Umunyarwanda Patrick Sibomana ukinira Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania, yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko ashobora gusinyira imwe mu makipe ya hano mu Rwanda.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gutanga ikirego cyayo muri Ferwafa irega ikipe ya APR FC ishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy ngo akibafitiye amasezerano
Paul Muvunyi na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora Rayon Sports bavuze kuri bimwe mu byo baheruka kuvugwaho na Perezida wa Rayon Sports, n’icyo babona bakora ngo ikipe ijye ku murongo.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania imaze gusezerera umutoza Luc Eymael nyuma yo gutangaza amagambo atishimiwe arimo n’irondaruhu
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yongeye gusubukura imyitozo igamije kwitegura shampiyona y’isi izaba muri Nzeli 2020
Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko mu munsi iri imbere Rayon Sports ishobora gutandukana na Skol.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yabwiye abafana ba Rayon Sports ko rutahizamu Hakizimana Muhadjili agomba kuzakinira Rayon Sports.
Perezida wa Gasogi United “KNC” yatangaje ko agiye gusubirana umukinnyi Manasseh Mutatu yari yagurishije muri Rayon Sports, kubera ko itubahirije amasezerano.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buratangaza ko umukinnyi buherutse gusinyisha Nsanzimfura Keddy, atari umukinnyi wa Kiyovu Sports nk’uko iyi kipe ibivuga, ahubwo amasezerano agaragaza ko yarezwe na La Jeunesse kandi ari yo yamutanze muri Kiyovu Sports.
Rutahizamu Hakizimana Muhadjili wari umaze iminsi avugwa mu ikipe ya Rayon Sports, ubu yamaze kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe
Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ‘Ballon d’Or’ igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi mu mupira w’amaguru mu bagabo n’abagore ntizatangwa muri uyu mwaka wa 2020.
Umukino wa Tennis mu Rwanda ni umwe mu mikino yemerewe kongera gukora imyitozo ariko birinda gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yababajwe no kuba APR Fc yarasinyishije Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akibafitiye amasezerano.
Ikipe y’Akarere ka Bugesera y’abagore bafite ubumuga bakina imikino y’intoki, ariko bakina bicaye, (Bugesera Women sitting volleyball na seat ball), yatwaye ibikombe bitandukanye yikurikiranya mu myaka ishize, ku buryo yari yizeye gutwara n’igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2019-2020, ariko Covid-19 yayikomye mu nkokora.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza ko rutahizamu Yannick Bizimana atakiri umukinnyi wayo
Star times irageza ku Banyarwanda n’isi muri rusange imikino ya ½ cya FA Cup kuri Stade ya Wemble muri iyi weekenda. Yashyize igorora abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunda shampiyona y’u Bwongereza ndetse na FA CUP aho amakipe yo mu Bwongereza ahatanira igikombe gitangwa n’Umwamikazi Elizabeth.
Ikipe ya Paris Saint Germain yihereranye Waasland-Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana iyinyagira ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti.
Rutahizamu Didier Drogba wari ufite inzozi zo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cote d’Ivoire, zayoyotse nyuma yo kubura umwishingizi mu matsinda atanu abyemerewe.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurekura bamwe mu bakinnyi ibona ko itazakeneera mu mwaka utaha w’imikino, ndetse n’abandi bari bisabiye kurekurwa.