Nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bayitaye bayisize mu bibazo bakerekeza mu yandi makipe harimo n’akunze guhangana na Rayon Sports, umunyezamu w’iyi kipe Mazimpaka André yavuze ko kuba iyi kipe yaramubaye hafi mu gihe yari afite imvune aribyo bizatuma atayihemukira ngo ayivemo nkuko abandi bayiteye umugongo mu (…)
Umunyezamu w’ikipe ya Sunrise FC, Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin, yiteguye kuba yasezera muri Sunrise FC mu gihe yaba itamwishyuye umwenda ungana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yasigaye ku yo yamuguze.
Ikipe ya Gasogi United yasinyishije abakinnyi babiri bashya barimo Nzitonda Eric Wari usanzwe ari kapiteni wa Gicumbi
Tariki ya 03 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana igare. U Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere, umukino wo gusiganwa ku magare na wo uri muyafashije kuzamura isura yarwo mu gihugu imbere ndetse no hanze.
Eric Ngendahimana wari umaze igihe ari mu bafatiye runini ikipe ya Police FC, yamaze kuyivamo na we yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.
Muri Kanama 2020 mu Rwanda hagombaga kubera iserukiramuco ry’umukino wa Basketball, ubu ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.
Isi yose ikomeje gufatanya mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, aho byakajije umurego nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd.
Bikunze kuvugwa ko ikipe ifite abafana benshi mu gihugu cy’u Rwanda ari Rayon Sports, ariko iyi kipe yumvikanye kenshi mu makuru inshuro nyinshi zikaba impamvu zidasobanutse.
Ikipe ya Rayon Sports yandikiye iya Kiyovu Sports iyimenyesha ko yaguze umunyezamu Kimenyi Yves mu buryo budakurikije amategeko.
Umutoza wa IPRC Kigali BBC, John Bahufite, asaba abatoza bagitangira gutoza muri basketball ndetse n’indi mikino itandukanye kudatekereza inyungu mbere, ahubwo urukundo rw’umukino rukaba ari rwo rujya rubanza.
Umufaransa Emmanuel Petit wahoze anakinira ikipe y’igihugu, aratangaza ko Senegal ibatsinda mu myaka 18 ishize habayemo n’izindi mbaraga zitari izo mu kibuga gusa.
Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yamaze gusinyisha m imyaka ibiri myugariro ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 200 atari ayo kugabanya abanyamuryango bayo nk’uko bamwe babitekereza.
Nyuma y’igihe kitari gito humvikanye ibibazo byo kudahemba n’amarira y’abakinnyi bari bamaze amezi agera muri arindwi batazi icyitwa ifaranga, ubuyobozi bwa Mukura VS buratangaza ko ubuzima bugiye kuba bushya.
Nyuma y’ibibazo bimaze iminsi muri Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruremeza ko Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko igiye gufasha amashyirahamwe y’umupira w’amaguru kubera icyorezo cya Coronavirus
Umuryango w’umunyezamu w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Bikorimana Gerard, uri mu kababaro ko kubura umubyeyi wabo witwa Dusabimana Lucie witabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020.
Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga wari uyimazemo imyaka itatu, yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Police FC.
Umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje ihuriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports (Fan base) yabaye ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19, uvga ko batakarije icyizere Komite ya Rayon Sports iyobowe na Sadate Munyakazi.
Uwari Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Abraham Kelly yamaze kwandika ibaruwa avuga ko yeguye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe
Myugariro wa Police FC Ndayishimiye Célestin ashobora kubisikana na myugariro wa Musanze FC Muhoza Tresor wifuzwa cyane na Police FC.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutakaza umunyezamu wayo wa mbere Kimenyi Yves yumvikanye na Kwizera Olivier wakiniraga Gasogi United.
Inkuru yo gusinya k’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports yaraye imenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2020 ariko ntihagaragara amafoto asinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.
Ikipe ya Musanze FC imaze gutangaza Seninga Innocent nk’umutoza mukuru wayo, akaba ayigarutsemo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize batandukanye.
Amakipe arimo Amagaju FC, Alpha FC na Interforce ari mu yungukiye mu kugira ibyangombwa biyemerera gukina amarushanwa ategurwa na FERWAFA (Club Lisencing) aho yemerewe gukina imikino ya 1/4 mu cyiciro cya kabiri.
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga Twizerimana Martin Fabrice amaze gusinyira Police FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yandikiye Perezida wa Republika y’u Rwanda amusaba ubufasha mu gukemura ibibazo biri mu ikipe ya Rayon Sports.
Umuyobozi wa Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko iyi kipe mu myaka itazajya ikodesha kuko igiye kwiyubakira iyayo.
Kapiteni wungirije muri Rayon Sports Irambona Eric ateye umugongo ikipe yamureze Rayon Sports yerekeza muri mukeba w’igihe kirekire ari we Kiyovu Sports.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020 ryatangaje ko ryafashe umwanzuro wo guha APR FC igikombe cya Shampiyona, ritangaza kandi ko amakipe ya Gicumbi FC na Heroes amanuka mu cyiciro cya kabiri.