Amakipe ya Gicumbi na Heroes ari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri, atangaza ko yiteguye kuba yakina shampiyona igasozwa mpaka hamenyekanye izimanuka
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League) yasabwe kubuza abakinnyi n’anadi barimo abatoza gucira mu kibuga, ufashwe akazajya ahanishwa kwerekwa ikarita y’umuhondo.
Nyirakuruza w’umunya-Espagne Cesc Fabregas ufite imyaka 95 y’amavuko yakize icyorezo cya Coronavirus
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rivuga ko nyuma y’icyumweru kimwe rizafata icyemezo ku gihe imikino ishobora kuzakomereza.
Ubukwe ni ikimenyetso gihamya urukundo hagati y’abantu babiri baba biyemeje kubana akaramata. Buri wese bitewe n’urwego ariho agira uko abutegura, cyane ko aba ari umunsi udakunze kuboneka mu buzima kuko umuntu akenshi aba yemerewe gukora ubukwe inshuro imwe mu buzima.
Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika, babasaba gutangaza ingamba zafashwe mu gusoza umwaka w’imikino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia bivugwa koriri hafi gufata umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, bishobora kuzagora amakipe menshi
Myugariro wa Rayon Sports akaba na Kapiteni wungirije muri iyo kipe, Irambona Eric na hamwe na Buteera Andrew, umukinnyi ukina hagati muri APR FC ni bo bakinnyi bamaze igihe kinini mu makipe yabo aho bamazemo imyaka umanani.
Umwe mu basizi bakomeye babayeho mu Rwanda ari we Nyakayonga ka Musare mu gisigo cye yigeze kuvuga ko ‘ukwibyara gutera ababyeyi ineza.’ Aha yashakaga kwerekana ko iyo ababyeyi babyaye umwana akabakurikiza bibashimisha. Hari n’imigani nyarwanda iganisha aha nk’igira iti “Mwene Samusure avukana isunzu, Inyana ni iya mweru” (…)
Jeannot Witakenge wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yasezeweho ku mugaragaro kuri Stade yo mu mujyi wa Bukavu aho avuka, ahari imbaga y’abantu bari baje kumuherekeza
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kugeza ubu riravuga ko nta kibazo cy’umukinnyi cyangwa ikipe bari bakira nyuma y’isubikwa ry’amasezerano n’imishahara mu makipe
Rutahizamu w’umunya-Cote d’Ivoire wamamaye cyane mu ikipe ya Chelsea Didier Drogba, ntiyagiriwe icyizere n’ishyirahamwe ry’abahoze bakina umupira, mu gushaka umukandida ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo
Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports na APR FC yitabye Imana azize kanseri y’igifu.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yahagaze amakipe amwe n’amwe asoje imikino ibanza, abakinnyi bamwe bahawe akaruhuko, ariko abandi bari bakiri aho bacumbikirwa n’amakipe yabo.
Mu gihe Abanyarwanda bose bakangurirwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, hari bimwe mu bikorwa remezo byahawe umwanya byitabwaho, birimo na Sitade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze ubu yamaze kugaragaza n’isura idasanzwe.
Mu gihugu cy’u Budage ubwo shampiyona izasubukuwe abakinnyi bashobora kuzasubira mu kibuga bakinana udupfukamunwa mu kwirinda Coronavirus
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi akaba n’umukinnyi wa Rayon Sports, Kayumba Sote,r avuga ko yakubitiwe ikipe ya Arsenal kubera kuyifana, akanakomoza ku itandikaniro hagati ya shampiyona y’u Rwanda na Kenya aho avuga ko gukina muri Kenya bisaba imbaraga.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanya wo kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’impande zombi.
Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports amaze kwirukanwa, ashinjwa ibyaha birimo gutuka Perezida wa Rayon Sports
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga, yongeye gusubiza ibaruwa Umuyobozi wa Rayon Sports aheruka kumwandikira asubiza indi baruwa ye
Abakinnyi b’ikipe ya ESPOIR FC yo mu karere ka Rusizi, bitandukanyije n’icyemezo ubuyobozi bwari bwabamenyesheje ko imishahara yabo ihagaze kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus
Rutahizamu wa rayon Sports Michael Sarpong, yandikiwe na Rayon Sports asabwa ibisobanuro ku makosa atatu ashinjwa arimo gutuka umuyobozi wa Rayon Sports.
Mu gihe isi ikomeje kugarwizwa n’icyorezo cya Coronavirus hano mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe ahagarika amasezerano n’abakinnyi biturutse kuri icyo cyorezo cya COVID-19.
Imibereho y’amakape mu gihe hatari imikino iba igoranye mu mikino itandukanye. Muri iki gihe cya #GumaMuRugo, Kigali Today yiyemeje kukugezaho uko mu mikino itandukanye amakipe abayeho.
Uwitwa George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguhawavukiye I Kigali mu Rwanda, biri kuvugwa ko ashobora gusinyira ikipe ya Arsenal nyuma y’iminsi ayikoramo igeragezwa.
Ikipe ya Rayon Sports yisubiye ku cyemezo yari yarafashe cyo kudahemba ukwezi kwa Werurwe na Mata 2020, ubwo yasubizaga ibaruwa ya kapiteni wayo Eric Rutanga
Isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally ryagombaga kuba mu kwezi gutaha ryamaze gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports babinyujije kuri Kapiteni w’iyi kipe Eric Rutanga, banyomoje ubuyobozi bwahagaritse imishahara yabo, bukavuga ko bwabyumvikanye n’abakinnyi kandi nta biganiro byo guhagarika imishahara bigeze bamenyeshwa.
Ubushakashatsi bwasohowe kuri uyu wa mbere tariki 20 Mata 2020 n’urugaga mpuzamahanga rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’umwuga (FIFPRO), bwerekana ko nibura umukinnyi umwe mu bakinnyi icumi, agaragaza ibimenyetso by’agahinda gasaze no kwigunga (depression), nyuma y’aho amarushanwa ahagarikiwe kubera kwirinda ikwirakwira (…)
Ikipe ya Bugesera yafashe umwanzuro wo kugabanya umushahara w’abakinnyi n’abandi bakozi, bakazajya bahembwa 1/3 cyawo.