Umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya Basketball muri America (NBA) akaba n’uwashinze Umuryango wa Giants of Africa Masai Ujiri yahishuye aho igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena cyavuye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje muri Cameroun aho igiye gukina umukino wa gicuti na Cameroun wo gutegura CHAN, ikaba ijyanye abakinnyi 26.
SKOL Adrien Cycling Academy (SACA), ikipe nshya igiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere, yahigiye kuzamura abakinnyi 15 buri mwaka no kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2020.
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2020 Perezida wa Republika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro iserukiramuco ry’umukino wa Basketball rizabera mu Rwanda mu kwa 08/2020.
Ikipe ya Gisagara VC izakira UTB VC ku munsi wa karindwi wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Umunsi wa 10 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare muri Sitade nto i Remera.
Ikipe ya Gicumbi yamaze guhabwa uburenganzira na Ferwafa bwo kwakiririra imikino y’amarushanwa ku kibuga cyayo
Mu mikino ibanza ya 1/8 ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, amakipe ya Liverpool na Paris Saint-Germain ntiyahiriwe kuko yatsinzwe iyo mikino.
Kuva tariki 27-28 Gicurasi 2020, u Rwanda rushobora kwakira imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League.
Muri Tombola y’amatsinda ya CHAN yabereye muri Cameroun kuri uyu wa Mbere, u Rwanda na Uganda bisanze mu itsinda rimwe
Kuri uyu wa mbere ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryatangaje abakinnyi bazaba bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2020
Muri Tombola ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatomboye Mukura, APR FC icakirana na Kiyovu
Mu mikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona, Rayon Sports yatsindiwe i Nyamirambo na Sunrise ibitego 2-0, bituma APR yatsinze Muhanga iyirusha amanota arindwi.
Ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 77 kuri 64 ,Tigers itsinda Espoir BBC amanota 102 kuri 97.
Nyuma y’uko ikipe ya Rayon sports ijuririye Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA, nyuma yo kutemera ibihano yahawe n’iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ubwo ititabiraga amarushanwa yo guhatanira igikombe cy’intwari, ibihano byagabanyijwe mu buryo bukurikira:
Umutoza Mashami Vincent amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bagomba gutangira imyitozo yo gutegura imikino ibiri ya gicuti iri muri uku kwezi
Abakinnyi bagize amakipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2020 bari mu mwiherero mu kigo gitoza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Africa Rising Cycling Center), bahigiye guharanira ishema ry’igihugu batwara Tour du Rwanda.
Akarere ka Ruhango katangije ikipe y’umukino w’amagare izajya yitabira na Shamiyona y’umukino w’amagare mu Rwanda.
Ikipe ya Gicumbi imaze iminsi myinshi yakirira imikino yayo kuri Stade Mumena i Kigali, irasaba Ferwafa ko yayikomerera ikongera kwakirira imikino yayo mu rugo
Mu mikino isoza indi y’ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itinze Intare Fc ibitego 2-0, naho Kiyovu izamuka mu makipe yatsinzwe
Mu mikino yo kwsihyura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya AS Kigali yakatishije itike ya 1/8, mu gihe Kiyovu igitegereje uko indi mikino izagenda
Isiganwa ku magare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) rimaze kwigarurira imitima ya benshi, baba abatuye mu mijyi no mu cyaro, dore ko ari isiganwa ribasanga aho batuye.
Amakipe y’ibigugu mu mukino wa Basketball hano mu Rwanda Patriots bbc na REG BBC azahura Ku munsi wa karindwi wa shampiyona wa BK basketball national league.
Ikipe ya ESPOIR yo mu karere ka Rusizi yamaze gusezera mu gikombe cy’Amahoro cya 2020, aho yari imaze gukina umukino umwe ubanza.
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yatunguwe n’abaturage b’ingeri zinyuranye yasanze muri siporo ya bose muri gahunda ya ‘Car Free day’ yabereye mu Mujyi wa Musanze ku cyumweru ku itariki 09 Gahyantare 2020.
Mu mikino y’umunsi wa 19 wa Shampiyona yakinwe kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yatsinze Bugesera 1-0, APR nayo yihererana Marines
Ku rubuga www.regivia.com bavuga ko siporo yo gusimbuka umugozi ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri cyane cyane mu gice cy’amaguru, bikagabanya ibinure byitsindagira ku matako.
Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate aragira Ferwafa inama yo kwegura kuko abona itagifitiwe icyizere n’abo iyobora
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gufatirwa ibihano, aho yamenyeshejwe ko nta mukino wa gicuti n’umwe yemerewe kwitabira mu Rwanda no hanze, kubera kutitabira irushanwa ry’Ubutwari
Mu gihe haza gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, abakinnyi barindwi ntibemrewe gukina kubera amakarita