Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Young Africans yo muri Tanzania.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyize ahagaragara amakuru yerekeye iyo kipe kugira ngo abanyamuryango, abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babone amakuru y’imvaho no gukuraho urujijo ruterwa na bamwe mu banyamakuru (birengagiza gukora kinyamwuga kubera impamvu zabo bwite) kenshi bagatambutsa (…)
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko hari ingamba ziri gutegurwa zigamije gufasha amakipe gukomeza shampiyona y’umupira w’amaguru yahagaritswe kubera kutubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abana bo mu Mudugudu wa Nyamagana A na Nyamagana B, ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, bubakiwe imyicundo.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda iratangaza ko iri kwiga uburyo izafasha amakipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza ibikorwa by’imikino n’amakipe mu Rwanda.
Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yavuze ko muri manda nshya y’imyaka ine batorewe u Rwanda rugomba kuzakira umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri shamoiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’abandi bakinnyi basigaye bose.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe na Tanzania mu mukino wa mbere wa CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 iri kubera i Rubavu mu Rwanda
Ikipe ya FC Barcelone na Paris Saint Germain zacakiranye muri Tombola ya 1/8 ya Champions League yabaye uyu munsi
Komite ishinzwe gutegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 yagombaga gutangira kuri uyu wa Gatandatu i Rubavu, yamaze kwigizwa inyuma habura amasaha make ngo umukino wa mbere utangire
Minisiteri ya siporo mu Rwanda yamaze guhagarika shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, inasaba Ferwafa kwishyura ibijyanye no kwipimisha ku makipe yose.
Ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa mbere wa shampiyona, aho yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0 cyitsinzwe na myugariro wayo
Mu gihe habura amasaha atagera kuri 25 kugira ngo amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abe, abakandida abakomeje kugaragaza imigabo n’imigambi bazakora mu gihe baba batowe.
AS Kigali yakinaga umukino wa mbere wa shampiyona yatsinze Mukura ibitego 2-0, Police FC itsindira Bugesera iwayo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines Fc ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Komite yifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yavuze ko gutangiza icyiciro cya kabiri ndetse no gufasha amakipe kubona abaterankunga ari zimwe mu ngingo zimirijwe imbere niramuka itowe.
Ikipe ya UTB Volleball Club yasinyishije Mukunzi Christophe, inakira abakinnyi b’amakipe yombi batwaye ibikombe birindwi mu icumi byakiniwe mu mwaka ushize w’imikino
Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe itangirana amanota atatu. Ni mu gihe ikipe ya Mukura VS yongeye kunyerera nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa.
Komisiyo y’amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yatangaje urutonde rw’abakandida biyamamariza kuyobora iri shyirahamwe. Mugwiza Désiré ariyamamaza ku mwanya wa Perezida ari umukandida rukumbi.
Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, AS Kigali ibonye itike ya 1/16 itsinze Orapa United.
Ikipe ya APR FC itsindiwe I Nairobi ibitego 3-1 na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League, ihita inasezererwa kubera igiteranyo cy’ibitego
Umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, watangiye Rayon Sports itakaza, naho Kiyovu, Gasogi na Marines zicyura amanota atatu yuzuye.
Abakinnyi 23 b’ikipe ya APR FC ndetse n’ababaherekeje, baraye bageze i Nairobi muri Kenya aho bagiye umukino wo kwishyura na Gor Mahia, mu mikino ya CAF Champions League
Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara amabwiriza agomba kubahirizwa mu gusubukura ibikorwa byo koga muri za Pisine (swimming pools). Aya mabwiriza agaragaza ko koga mu byanya by’amazi bigari (ibiyaga, ibyuzi, imigezi) bitemewe keretse ku makipe yabigize umwuga mu gihe cyo gukora imyitozo yabanje kandi kubisabira (…)
Ikipe ya APR FC yerekanye ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, birimo imyambaro n’ibindi bikoresho byakozwe n’uruganda rwa Kappa
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 Yves Rwasamanzi, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batangira umwiherero, mu kwitegura CECAFA izabera mu Rwanda muri uku kwezi
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatoranyije umunyarwanda Ishimwe Jean Claude mu basifuzi bazasifura amarushanwa ya CHAN 2021
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye I Muhanga, Iranzi Jean Claude wari waragiye mu Misiri asobanura impamvu yagarutse.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, yitabiriye umukino basketball wahuje u Rwanda na Sudani y’Epfo, muri Kigali Arena.
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye muri Botswana, AS Kigali yahatsindiwe ibitego 2-1.
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri.