Abatoza 18 b’Abanyarwanda batangiye amahugurwa bakoreshwa n’ikipe ya Paris Saint-Germain, hazavamo bane bazatoza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint-Germain rizatangira mu Rwanda
Abayobozi b’ikipe ya APR FC baganirije abakinnyi mbere yo gutangira umwiherero, aho zimwe mu ntego bihaye zirimo gutwara igikombe no kugira umubare munini mu ikipe y’igihugu “Aamavubi”
Irushanwa rifungura umwaka w’imikino 2021 muri ‘Basketball BK Preseason tournament’ rizatangira tariki ya 23 Mata 2021, amakipe 12 mu bagabo n’amakipe 5 mu bagore ni yo yakoze Tombola. Ni Tombola yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 muri Kigali Arena.
Umufaransa Jean-Claude Hérault wayoboye Tour du Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani yitabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus.
Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Volleyball Club buratangaza ko bwihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere ku mugabane wa Afurika mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship 2021) izabera muri Tuniziya.
Uwari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya.
Abakinnyi umunani muri 15 bari batoranyijwe mu mwiherero wa mbere nib o biyambajwe mu myitozo ya kabiri izavamo batanu bazahagararira Team Rwanda
Tariki 01 Gicurasi 2021 ni bwo hatangira shampiyona bundi bushya, aho amakipe 16 akina icyiciro cya mbere yamaze kugabanywa mu matsinda ane y’amakipe ane buri tsinda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ubu amakipe yose yemerewe ibyumweru bibiri byo kongeramo abakinnyi
Mu nama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere kuri uyu wa Kabiri, yemeje ko shampiyona izakinwa mu matsinda ane guhera tariki 01/05/2021
Amakipe ya AS Kigali na Police Fc zasubukuye imyitozo nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Mu buryo butunguranye Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike yatangaje ko yeguye ku mwaya yari afite
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” rikomeje ibikorwa byo gusura amakipe ngo harebwe uburyo shampiyona y’icyiciro cya mbere yasubukurwa.
Umukinnyi uzwi mu gusiganwa ku magare Areruya Joseph, yakoze ubukwe mu mpera z’iki Cyumweru n’umukunzi we Uwera Josephine
Uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC), Murema Jean Baptiste, yongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda muri Manda y’imyaka ine iri imbere.
Mu nama y’inteko rusange yabaye kuri uyu wa Gatandatu, abahagarariye amashyirahamwe y’imikino bemeje ko amatora ya Komite Nyobozi azaba nyuma y’imikino Olempike
Umusifuzi mpuzamahanga wa Basketball w’Umunyarwanda, Ruhamiriza Jean Sauveur, yemerewe kuzasifura igikombe cy’isi cya Basketball mu bagore batarengeje imyaka 19 kizabera muri Hongiriya muri Kanama 2021.
Harabura iminsi 30 ngo isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" ngo ritangire
Urutonde rw’amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda yimuriwe muri Gicurasi rwamaze gutangazwa, nyuma y’iminsi yari ishize hatangazwa amakipe abiri abiri ku munsi
Abakandida batatu barimo Ivan Minnaert ni bo bamaze kumenyekana bari guhatanira umwanya w’Umuyobozi wa Tekinike usimbura Habimana Hussein utarongerewe amasezerano
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bari i Douala muri Cameroun bamaze kugera i Kigali nyuma yo kunganya na Cameroun bakabura itike ya CAN
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko yababajwe n’imisifurire ndetse n’ibyo bakorewe na Cameroun yari yatangaje ko abakinnyi batatu banduye COVID-19
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika, nyuma yo kunganya na Cameroun naho Cap-Vert igatsinda Mozambique
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent aratangaza ko uyu munsi ari umunsi Amavubi agomba gukora amateka amaze imyaka 17 adakorwa, yo kwitabira igikombe cya Afurika
Ubuyobozi bwa Basketball Africa League bwemeje ko icyiciro cya nyuma kizakinwa tariki ya 16 Gicurasi 2021 i Kigali mu Rwanda muri Kigali Arena kikazitabirwa n’amakipe 12.
Ikipe ya REG Volleyball Club ndetse n’Ikipe ya APR Volleyball Club zigomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAVB Champions league) izabera i Sousse muri Tunisia kuva tariki 16-28 Mata 2021, zigiye guhurira mu mukino wa gishuti mbere y’uko zerekeza muri icyo gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri i Douala muri Cameroun harabera umukino uhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun umwaka utaha
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, aratangaza ko ikipe ayoboye yiteguye kwitwara neza idategereje ibizava mu mukino wundi wo mu itsinda
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) gusubukura amarushanwa risanzwe ritegura.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yemeje ko umunya-Argentine ari we mutoza w’iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri