Kuri uyu wa Kane harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho umukino utegerejwe ari uzahuza ikipe ya Police Fc na Rayon Sports
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, yo gutegura umukino uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Kane
N’Golo Kante ni umukinnyi ukunzwe cyane kandi urimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera uko akina neza ndetse akanagira n’imyitwarire myiza muri bagenzi be bakinana, abamufana bo batangiye no kuvuga ko akwiye guhabwa igihembo cya ‘ballon d’or’ ubundi gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu mwaka wose.
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yatsinze Centrafrika ibitego bitanu ku busa. Amavubi yatsinze igitego ku munota wa gatatu gusa w’umukino, ku mupira watanzwe nabi n’umunyezamu wa Centrafrika, Muhadjiri Hakizimana ahita awohereza mu izamu. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, (…)
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino paralempike izabera I Tokyo, baratangaza ko bahagaze neza mu myitozo mbere yo kwerekeza ahazabera iyi mikino mu kwezi gutaha
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho mu gusubukura imikino irimo n’iy’abatarabigize umwuga. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31/05/2021, yashyizeho amabwiriza mashya arimo no gusubukura imikino ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yatsinze iya Centrafrika ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko mu cyumweru gitaha umukinnyi wo hagati Muhire Kevin azatangira imyitozo, ndetse na Kwizera Olivier akagaruka mu mwiherero.
Ikipe ya REG BBC yamaze gusinyisha umukinnyi Adonis Jovon Filer amasezerano y’umwaka umwe.
Imikino ya UEFA Euro 2020 iratangira mu cyumeru kimwe gusa, imikino 51 yose muzayireba ku masheni ya Star Times ndetse no kuri murandasi
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje ko yanyuzwe n’urwego rw’abakinnyi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi, nyuma y’iminsi ibiri mu myitozo.
N’Golo Kanté uherutse kwegukana igikombe cya Champions League ari kumwe n’ikipe ya Chelsea ari kugarukwaho na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kigali Today yakusanyirije abasomyi bayo ibidasanzwe ku buzima bwe n’uburyo yazamutse muri ruhago.
Rurangirwa Louis wigeze kwiyamamariza kuyobora Ferwafa mu myaka ine ishize, yongeye kubimburira abandi gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa n’ubundi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo kuri Stade Amahoro, aho bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Centrafrica muri iki cyumweru
Mu kigo cy’amashuri cya GS Saint Aloys Rwamagana, hatangirijwe umushinga wiswe “Isonga-AFD” ugamije kuzamura impano muri Siporo binyuze mu bigo by’amashuri, ukazatwara Miliyari 1,5 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye ikipe ya Patriots BBC nyuma yo kwegukana umwanya wa kane mu mikino ya BAL.
Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2021, amakipe y’umukino w’amaboko (Handball), yarimo guhatanira igikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda cyiswe ‘Rwanda Handball Challenge Trophy’, Police HC ikaba ari yo yacyegukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino wa nyuma wa BAL, aho Zamalek yo mu Misiri yegukanye iri rushanwa nyuma yo gutsinda US Monastir amanota 76 kuri 63.
Ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL yatahanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa gatatu amanota 97 kuri 68.
Ikipe ya Chelsea FC yatwaye igikombe cya kabiri cya UEFA Champions League nyuma yo gutsinda Manchester City, ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Kai Havertz.
Ngarambe Raphaël ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), aho yagize amajwi 31 mu bantu 32 batoye.
Ikipe ya US Monastir irakina na Zamalek umukino wa BAL nyuma yo gutsinda Patriots amanota 87 kuri 46 mu gihe Ikipe ya Zamalek yatsinze Petro de Luanda mu mukino wa 1/2.
Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 34 bitegura imikino ibiri ya gicuti bazakina na Santarafurika
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron barebye umukino wa Basketball warangiye ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda isezereye Feroviario de Maputo yo muri Mozambique.
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola izahura na Zamalek mu mikino ya 1/2 nyuma yo gusezerera ikipe ya As Sale muri 1/4 iyitsinze amanota 79 kuri 72.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yabaye ikipe ya mbere igeze mu mikino ya 1/2 cya BAL, nyuma yo gusezerera FAP yo muri Cameron iyitsinze amanota 82-53.
Ikipe ya APR FC yanganyije na As Kigali igitego kimwe ku kindi, mu gihe ikipe ya Espoir FC yakiriye Rutsiro FC amakipe yombi akanganya ibitego bibiri kuri bibiri.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 haratangira gukinwa imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kubera mu Rwanda.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu mu mikino y’irushanwa rya BAL, nyuma yo gutsinda GS Petroliers mu mukino w’ikirarane amanota 97 kuri 64.