Nyuma yo kwirukana umutoza Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil, AS Kigali yashyizeho Jimmy Mulisa wari umaze iminsi asezeye muri iyi kipe nk’umutoza.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza wayo Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we Mutarambirwa Djabil kubera umusaruro muke.
Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, hakinwaga imikino itatu y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yaranzwe no gutsindwa kw’ibitego 2-1 ku mikino yose yabaye, amakipe yose yari yakiriye imikino atsindirwa mu rugo.
Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa cyenda, ikipe ya Rayon Sports mu mikino 8 imaze gukina yabonyemo amanota 12 kuri 24 amaze gukinirwa, Lomami Marcel uri gutoza iyi kipe yahumurije abakunzi bayo avuga ko hakiri kare.
Ku wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021 hakinwe imikino itatu ya mbere y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiro cya mbere mu Rwanda yaranzwe n’intsizi ya mbere y’ikipe ya Gorilla FC.
Umukinnyi w’ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club n’ikipe y’igihugu witwa Ndagijimana Iris ashobora kumara uyu mwaka w’imikino atongeye kugaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune.
Rutahizamu Zlatan Ibrahimovic wakiniye amakipe atandukanye ubu akaba akinira ikipe ya Milan AC mu Butariyani, yasuye Papa Francis mu biro bye i Vatican tariki 14 Ukuboza 2021.
Ku wa Kane tariki 16 Ukuboza 2021, ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara umwambaro wayo wa gatatu izajya ikoresha mu mwaka w’imikino wa 2021-2022.
Nyuma y’igihe gito ihinduriwe izina ikava ku izina rya UBUMWE WBBC ikitwa REG WBBC ndetse igahita yegukana n’igikombe cya Shampiyona, REG WBBC ikomeje kwiyubaka yongera imbaraga mu ikipe yabo.
Ku myaka 33, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukina asatira ukomoka mu gihugu cya Argentine, Sergio Leonel Del Castilo Aguero uzwi nka Sergio Kun Aguero nibwo yasezeye gukina umupira w’amaguru kubera ibibazo by’ubuzima.
Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi bane kubera amakosa bakoze mu mikino itandukanye basifuye, iryo shyirahamwe rikavuga ko ritazigera ryihanganira abazakomeza gukora amakosa n’ubwo ryasigarana abasifuzi bacye.
Nyuma yuko hasheshwe tombola yari yabaye ku isaha ya saa saba kubera amakosa yabayemo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, hongeye kubera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yasize impinduka eshanu.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, APR FC yaratsinze ibona amanota 3, mu gihe AS Kigali yatakaje kuko yanganyije na Etincelles FC.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangiye gukinwa ku wa Gatanu yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 hakinwa imikino 3 yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yari yakiniye hanze.
Ikipe y’umukino w’intoki ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na ambasade y’u Budage mu Rwanda, yatangije umushinga wo gukangurira abakiri bato gukina babihuza no kwiga
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.
Ikipe ya REG Volleyball Club yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomeye muri volleyball yo mu Rwanda ari bo Mahoro Yvan na Murangwa Nelson
Umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo Rurangayire Guy Didier yamaze gusezera kuri uwo mwanya
Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Habimana Sosthène, ubuyobozi bwa Etincelles bwaciye amarenga ko uwari umuyobozi wa tekinike wayo ashobora kuba umutoza mukuru.
Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yatashye ubukwe bwa Byiringiro Lague ukinira APR FC yemera kubakira uyu muryango mushya wasezeranye kuri uyu wa Kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yahagaritse umutoza Masudi Djuma imushinja umusaruro muke
Nyuma y’umukino w’umunsi wa karindwi ikipe ya Siyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta kibazo na kimwe bafitanye n’uwo ariwe wese muri Kiyovu Sports.
Kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu haosjwe ibikorwa by’ihuriro rya ry’amashyirahamwe y’umukino wa Triathlon ku isi akoresha ururimi rw’igifaransa, harimo n’inama yahuje abayobozi b’ibi bihugu.
Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc
Kuri uyu wa Gatandatu i Gisagara ho mu majyepfo hatangiriye irushanwa ngarukamwaka rizwi nka Gisagara Tournament, aho REG na Kirehe ziri mu makipe yabonye itike ya 1/2.
Mu isiganwa ryiswe Rubavu-Fratri Duathlon Challenge ryabereye mu karere ka Rubavu, Hakizimana Félicien na Mutimukeye Saidati ni bo begukanye imyanya ya mbere.
Mu marushanwa ya ECAHF yaberega muri Tanzania ikipe ya Police Handball Club y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe, mu gihe Kiziguro SS yasoje ku mwanya wa gatatu
Ikipe ya APR FC yaraye igeze muri Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na RS Berkane yo muri Maroc
Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza 2021, ku kibuga cya Kimisagara- Football for Hope Center, habereye umuhango wo gutangiza Football y’abagore bafite ubumuga
Umunyezamu Kwizera Olivier uheruka kongera amasezerano muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo hamwe n’ikipe ye iri gutegura umukino wa Kiyovu Sports