Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 65 yizihije tariki 23 Ukwakira 2022.
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0, Kiyovu Sports ikura amanota i Huye itsinze Mukura VS 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije na Mali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade Huye
Imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru yakomeje kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, ikipe ya Police FC ikaba yatsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona.
Impuazamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatangaje urutonde rw’abasifuzi bazasifura irushanwa rya CHAN, rugaragaramo abanyarwanda batatu
Ku bufatanye na Federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda (FERWAKA) na Rwanda Shoseikan, kuri uyu kane tariki ya 20 Ukwakira i Kigali hatangiye amahugurwa y’iminsi ine agenewe abakinnyi n’abatoza b’umukino wa karate mu Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyiona Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports uzabera i Huye tariki 23 Ukwakira 2022 nk’uko byari biteganyijwe mu gihe hari hasabwe ko wabera i Kigali.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona biteganyijwe ko Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports tariki 23 Ukwakira 2022 ushobora kwimurirwa i Kigali aho kubera i Huye.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 basuye umukecuru Mukanemeye Madeleine usanzwe ufana Mukura VS n’Amavubi
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yitegura ikipe y’igihugu ya Mali bazakina kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Huye
Guhera kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Ukwakira, muri federasiyo y’umukino wa karate mu Rwanda “FERWAKA” bateguye amahugurwa y’abakinnyi y’iminsi ibiri agamije gutoranya abazakinira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.
Ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, i Paris mu Bufaransa, rutahizamu uhakomoka Karim Benzema ukinira Real Madrid yo muri Espagne, yegukanye igihembo cya Ballon d’Or ya 2022.
Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos yamaze gutsinda urubanza yaregagamo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumwirukana we n’umwungiriza we Paulo Daniel Faria binyuranyije n’amategeko.
Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’ikipe ya Al Nasr muri CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.
Ikipe ya APR FC yemeje ko yahagaritse umutoza mukuru Adil Erradi Mohamed ndetse na kapiteni wayo Manishimwe Djabel kubera imyitwarire
Kuri uyu wa Gatanu i Arusha muri Tanzaniya hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999 “Nyerere International Tournament 2022”
Abakinnyi 30 bagize amakipe abiri y’abatarengeje imyaka 18 n’iy’abatarengeje imyaka 20 batangiye umwiherero mu karere ka Huye bategura irushanwa rya IHF Challenge Trophy rizabera muri Kenya.
Mu marushanwa yabereye mu Karere ka Musanze, agamije kugaragaza impano yo gusiganwa ku magare, yitabiriwe n’urubyiruko rwiganjemo abatwara abagenzi ku magare, rwo mu Mirenge 15 igize aka Karere, abahize abandi bashyikirijwe ibihembo binyuranye, mu rwego rwo kurushaho kubashyigikira, isiganwa rikaba ryegukanywe na (…)
Perezida Paul Kagame yahuye n’abakinnyi bakanyujijeho mu mupira w’amaguru bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi cy’abakinnyi bahoze bakomeye muri ruhago (Veteran Clubs World Championship - VCWC), ndetse no mu rugendo ruri kuzenguruka isi.
Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022 habaye imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona aho ikipe ya Kiyovu Sports yujujuje umukino wa kabiri idatsinda inganyije na Etincelles 1-1,Police FC na Rwamagana City zikabona intsinzi yazo ya mbere.
Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 iratangira umwiherero wo gutegura imikino ibiri izayihuza na Mali, ahahamagaee na Habimana Glen ukina muri Luxembourg
Nyuma y’iminsi ikipe ya APR FC ititwara neza hakomeje kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi n’umutoza Adil Errad Mohamed ndetse n’abakinnyi barimo Manishimwe Djabel
Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2022, mu gihe Musanze FC yatsinze Gorilla FC.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ingengabihe nshya ya shampiyona irimo imikino yahinduriwe amatariki n’inni yasubitswe
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappé ntabwo yishimye mu ikipe ye ya PSG ndetse ngo yifuza kuba yava muri iyi kipe mu gihe gito gishoboka.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze FC 4-0.
Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.